Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 38.
.
Duheruka, Rumio agiye kubwira Bella inkuru yose.
.
Writer chris nandi Ishimwe.
.
Bicaye kugitanda bafatanye ibiganza barebana mu maso. Bella yiteguye kumva inkuru yose yuko byagenze.
Rumio ati” nkunze ayo maso yawe ateye ubwuzu. Ambera motivation
Bella araseka
Rumio ati” wibiseka.
Bella ati” Ntabwo mbiseka ahubwo nuko utangaje. Ndimo kwibaza ukuntu yacu yagenze.
Rumio ati” Ubundi njye na Robisi tuvuka, twaje tumeze nk’umugisha kuri mama. Kubera ko yatubyaye yaramaze imyaka irenga 10 yarabuze urubyaro. Yatureze adukunze cyane . twabonye burikimwe cyose cyashobokaga yashoboraga kuba yabona. twarakuze tuva mu bwana. Ariko tugeze mu myaka 12 ibintu byatangiye guhinduka umuvandimwe wanjye yatangiye kuba undi muntu tutazi. Atangira kwadukana imico itari ikwiriye. Yabaye umwana mubi ahindukana mama cyane mu buryo butunguranye.. yabaye ibandi atangira kujya yiba, akajya arwana, ajya mu gakungu ka bana bari ingegera.
.
Bella ati” Nonese ko wumva mama yabahaga burikimwe niki cyamuhinduye gutyo?
Rumio ati”Natwe byaradutunguye cyane. Ariko bijya bibaho ko umuntu aba undi muntu kandi nta kintu abuze. Yageze naho atangira kujya mu biyobwange. Aragenda arangirika bikomeye cyane. Byababaje mama bikomeye. Byaje kugera aho kwihanganira imico ye byanga pe! Maze mama aramwirukana kuko ntakindi yagombaga gukora.
.
Robise nuko yaje kuva mu rugo aragenda ajya iyo kure tutazi. Ndetse yagiye anatwihakanye ko tutari umuryango tutazongera kwitwa umuryango we narimwe. Yaragiye dutandukana gutyo.
.
Ubwo iyo yagiye yaragiye abaho uko abishaka aba ikiraa burundu. Njye nasigaranye na mama nkomeza kwita kumasomo yanjye . numvaga ngomba kwiga neza kuko mama wanjye yakoraga burikimwe kugira ngo neza..
.
Nakoze uko nshoboye niga neza mbasha gusoza neza. Ngira amahirwe mbona akazi. Nyuma nibwo Imana yaje gutanga umugisha maze Mama gira udufaranga dufatika abona. Yaje kumpa umugabane wanjye ariko n’uwo muvandimwe wanjye nawe aza kumwoherereza Umugabane we. Mam yarazi ko yahindutse ariko Robis ntabwo yari yarigeze ahinduka ahubwo yari yarushije kuba mubi cyane.
.
Hari nubwo yigeze kugaruka mu rugo ashaka gufata mama ku ngufu. Icyo gihe twarashwanya cyane bikomeye . byarambaje cyane kugeza ubwo numvise atakiri umuvandimwe kuri njye.
Yaragiye noneho agenda burundu ntitwongera kumuca iryera. Nyewe umugabane wanjye nawukoresheje neza nyashora mu byo nashakaga kugora nibwo nafunguye iriya company nshigikwe na mama ama hafi. Ndakora ndakora cyane.
.
Nyuma nibwo naje kugira umugisha wo guhura nawe. Ndagukunda urankunda. Icyo gihe nitaye kurukundo rwawe kuko nirwo numvaga gusa nkeneye kandi rwamberaga imbaraga. Sinakubwiye ko narimfite umuvandimwe bitewe nuko yari yarasibanganye muri njye.
.
Muri ibyo bihe ubwo Rumio na Bella bari bameze neza, nibwo Robisi yaje kugaruka muri ako gace. Agaruka yarekennye ndetse abayeho nabi cyane. Yaje kubona iterambere Rumio yagezeho maze amugirira ishyari rikomeye. Aza gucura umugambi wo kuzambura Rumio ibyo afite byose. Akabigira ibye. Yagambiriye kuzatwara byose harimo na Bella wari fiance we banitegura kubana.
.
Ibihe byaricumye, urukundo rwa Rumio na Bella ari nako narwo rurushaho gukura no kua rwiza cyane.
Robsi we kurudi ruhande yabaga abacunga intambwe kuyindi areba buri kamwe kose.
.
Igihe kimwe aza guhuza umugambi n’amabandi ye maze rimwe Rumio atashye baramutega baramushimuta bamujyana ahantu kure ku nyanja cy ikiyaga. Bahamugejeje bamukuraho icyo bari bamwambitse agifungura amaso abona impanga ye Robisi ahagaze imbere ye.
.
Rumio ati” Ni wowe uri inyuma y’ibi??
Robis ati” Cyane.
Rumio ati” Kubera iki??
Robisi ati” Kubera ko nkeneye kubaho.
Rumio ati” Hari uwakubujije kubaho.
Robisi n’umujinya mwinshi ati” Narikubaho gute waratwaye byose. Mama yaguhaye byose ariko se njye yampaye iki?? ntimwanyirukanye mukansha mu muryango.
Rumio aramuseka ati: Ubuzima bwawe bwangijwe nawe ubwawe.
.
Robisi ati” Ziba. Wivuga ubusa kuko mama yakugize umutoni.
Rumio ati” Mama ntabwo yigeze angira umutoni. Ahubwo namubereye Umwana.
Robis ati” Wavuga ngwiki?? ariko ubugambanyi mwankoreye nibwo bwanshize mu buzima bubi nkubu nabayemo.
Rumio ati” Ibyaha n’amakosa yawe wibigereka ku bandi.
.
Robis ati” Nimwe mwishe ubuzima bwanjye. Rero nkeneye kubaho. Biriya byose umaze kugeraho ni ubujura mwankoreye.
Rumio ati” Ibyo nagezeho ntanakimwe cyawe kirimo brother.
.
Robisi amukubita umugeri n’umujinya ati” Winyita Brother wa gisambo we. Ngomba kujyana ibyo mwanyambuye.
Rumio ati” Robisi wikwishuka n’umutima wawe uragucira urubanza rw’imyitwarire idahwitse wagize.
Robis ati” Oya nimwe mwatumye mera gutya. Rero igijhe cyanjye kirageze.
Rumio ati”Ugiye gukora iki??
Robisi ati” Kukuva mu buzima bwanjye. Nibwo nabasha gufata byose mwanyambuye.
Rumio yikangamo ati” Robisi wibikora. Witwara ubuzima bwanjye. Mama arankeneye kandi vuba ngiye kubana na fiance wanjye.
Robis ati” Wigira ikibazo umugore wawe nzamwitaho. Nako ahubwo aberanye no kubana nanjye.
Rumio bakuvuga kuri Bella ahita arakara ati” Umva wakora ku bindi byose wanabitwara ariko Bella ntinaorwaho.
Robisi ati” Uramukunda cyane
Rumio ati” Yego.
Robis araseka ati” Urakoze cyane noneho numvise igikomere ngomba gukanda.
Rumio ati” Robisi please.
Robis ati” Harya wowe na mama mu nsha byagenze bite.
.
Robis areba abasore arikumwe nabo ati” Munage mu nyanja iyo ngegera.
.
Rumio baramufata bamuzana ku nyengero y’inyanja.
Robis ati” Muvandimwe wabayeho bihagije ahasigaye mpa akanya nanjye mbeho.
.
Bahita bamunaga mu nyanja.
Robis amaze kubikora ibyo arishima cyane ati” Guhera ubu ninjye Rumio ngiye kubaho nka Rumio.
.
Guhera ubwo Robis yahise ajya muri Saro yiyogosheja nka Rumio, burikimwe cyose kuri we agihindura nka Rumio. Yigana uko avuga uko akora nuko yarabayeho..
.
Iminsi yaricumye Bella atavugana na Rumio yaramubuze. Bigera aho naho nawe yiheba atekereza ko Rumio yaba yaramubeshye atamukundaga. Nyamara ntabwo yarazi ko yapfuye byarangiye.
Nibwo Robisi yaje imbere ye yarigize Rumio , Bella ashimisha no kubona Rumio amugarukira nyamara ntiyabasha kubona ko atariwe. Robisi yabashije kwishushanya imbere ya Bella birakunda. Bigera igihe barabana. Gusa Bella yatangiye kujya abona impinduka kuri Rumio. Akabona yarabaye undi muntu. Bella agatekereza ko igihe yigeze kumara batavugana atazi iyo yagiye yaba yarahindutse icyo gihe. Ariko kubera ko yamukundaga akihangana.
.
Igihe cyaricumye imyaka irihinduriza. Nyuma y’imyaka 15 nibwo Rumio wanyawe yaje kugaruka. Asanga ubuzima bwe Robisi yarabufashe bwose abana na Bella babyarana Seffa.
.
Bella inkuru yose arimo kuyumva yarize cyane yamukozi kumutima.
Rumio aramuhanagura.
Bella ati” Nabaye ikimara. Ni gute nayobewe ko umpagaze imbere atari umusore nakundaga. Ni gute umutima wanjye n’amaso yanjye bitabashije kubibona ahubwo nkashukwa bigakunda.
Rumio ati” Bella ntukicire urubanza.
Bella biramubabaza cyane ati” Oyaaaa ahari sinaguundaga. Ni gute umuntu yayoberwa umuntu akunda koko! Nonese ni gute waje gukira?? kuki ikimara gukira wamaze iyo myaka yose utarangarukira??
.
Rumio ati” Natabawe n’abarobyi. Ariko bantabaye ntakintu nakimwe nibuka narabaye zezenge. Mbana nabo gutyo banyitaho. Marana nabo igihe kingana gutyo. Sinzi uko Imana yaje gukora igitangaza cyayo ndongera nibuka. Nyuma y’icyo gihe cyose nibwo nagarutse ngarutse nsanga wabaye umugore . sinarimfite uko nahita nkubwira ngo ninjye niyo mpamvu nabitwaye gake gake mu bimenyetso ngira ngo bizagufasha kubona ukuri ibyibonere. Kandi byarakoze dore turikumwe
.
Bella ahita amuhobera n’ikiniga cyinshi ati” Am so sorry.
Rumio ati” Ntakibazo rukundo rwanjye.
Bella ati” Nabaye akajiji mu rukundo.
Rumio ati” Ariko aka kanya turikumwe ntabwo urukundo rwacu rwagombaga kurangira. Rero wikwicuza drama Umuvandimwe wanje yagukinnyeho. Muri aka kanya reka twishimire ko turi hamwe.
.
Bella areba Rumio mu masooooo ati” n’amaso yawe naye ntawo ari kimwe kuki ntabibonye. Imyaka 15 namaranye nuriya musenzi izandya mu mutima igihe cyose.
.
Rumio ati” Ntagihe nzaguha cyo gutekereza ibyo.
Bella ati” aha mbwira ni gute rero wabashije kuza mu rugo tukabana iriya minsi yose unyitaho??
.
Udacikwa na Episode ya 39.
Comments