logo

NEW TALENTS

Stories Group
IYO MENYA! short story

IYO MENYA! short story

FREE
S01
▶ Start Reading
5.0
📝Story Preview

.Mu gihungu cy'ubutariyani, mu mugi wa Verona, habayeho umuso wari umucuruzi, wacuruzaga ibintu bijyanye n'ubugeni. umunsi umwe rero uwo musore arimo acuruza, haza kuza umukobwa mwiza kumugurira, akavaze yari yakunze. uwo musore atangazwa n'ubwiza bw'umukobwa, birangira akamuhereye Ubuntu, aramubwira ati:" gatware ujye wibuka ko twigize guhura."umukobwa ati:" witwande se ngo ntazakwibagirwa?"Umusore ati nitwa Lorenzo, wowe se witwa nde?"umukobwa ati:" nitwa Isabella, sawa reka gende Kandi urakoze."Isabella utari wakomeje ibintu yarigendeye, ariko Lorenzo we, yari yamaza kumukunda. yari umukobwa uteye neza, mwiza birenze ukwemera. kumutekereza ho, byatumye Lorenzo afunga iduka rye amugenda runono, arinda agera iwabo. yatunguwe no gusanga Papa wa Isabella asanzwe amuzi. yari umwe mu bakire bakomeye bafite amahoteri ahenze, muri uwo mugi wa Verona. gusa ariko ntibyamuhagaritse gukomeza gukunda Isabella, ni kumutekereza ho. Iminsi yaricumye, uko bwacyaga umutima we ukomeza kumwishyuza Isabella. yarushijeho kumukunda, akajya arara adasinziriye, doreko ntanimero ye yarafite byibura ngo amuhamagare. yamutekerezaga ho, byamurenga agafata telephone akandika message nziza zuzuye amagambo y'urukundo, akazisevinga ntazohereze. kugeza ubwo yujuje sms 350 muri telephone ye. izari ziganjemo zavugaga k'urukundo amukunda ndetse no k'urukumbuzi amukumbuye. yagezeho aratinyuka ujya kumureba. baraganira ageraho arira aramubwira ati:" Isabella, ntiwakwiyumvisha urukundo nkukunda. ntiwakwiyumvisha ibyuyumviro nagize, kuva nyikubona umunsi wambere. amaso yanjye akiguca iryera, umutima wanjye waranyongoreye, ngo nguyu uwo wifuzaga ibihe byose. guyu uwo ukwiye kuzambika ikamba ukamugira umwe rukumbi ugena kwishima kwawe. kuva ubwo nahise nkukunda umutima wanjye ukajya uhora ukunyishyuza. ndagukunda. ndifuza kuba ufite unshingano zo kugushimisha, Kandi ndagusezeranya, nzabikora iteka ryose."yabivugaga amarira nikiniga byenda ku mwica. Isabella nawe yamusubije amuhakanira ati:" ntabwo byakunda. mfite umukunzi ndetse nenda kurushingana nawe. rero ntarundi rukundo nyeneye urwo mfite ruramagije."yoooo!! Lorenzo byaramubabaje, noneho agahinda Kenda guturitsa umutima. iminwaye yarimo ititira, afite ubwoba ubona ashaka kumwegera ngo basi amusome bwarimwe. byaramurenze, abura aho ahera, Isabella we arushaho kumuhakanira. Lorenzo yageze ho amwiginga ararihingutsa ati:" Basi se wambabariye nkaguhobera, nisomera kwiyo minwa ijojoba ubuki?"Isabella yaramuhakaniye, Lorenzo agahinda karamurenga akibaza icyo akora ngo Isabella abone urukundo amukunda, akiri kwibaza Isabella aramusezera arigendera. Isabella yarafite undi musore yankundaga witwaga Losando, uwo musore yari igikomangoma cy'ubutariyani. uwo rero Isabella yamufataga nk'ikigirwamana cye. ntiyaryamaga atamubonye cyangwa ngo asinzire atamuvugishije..imibereho ya Lorenzo, yaramugoye cyane, ntiyigize ntarimwe amara umwanya adahamagaye Nimero ya Isabella, ariko we ntiyigize amufata ngo basi anumve icyo amushakira.umunsi umwe, Lorenzo yazindutse afata imodoka ye nkuko byari bisanzwe, ajya gucuruza. Munzira agenda, yakomezaga guhamagara nimero za Isabella, ariko we yanga ku mwitaba. munzira agenda isura ya Isabella, yiganje mu maso ye, ntiyabasha kureba imbere, birangira imodoka irenze umuhanda igwa mu itaba, agwa muri koma. Yongeye kugarura ubwenge, aryamye kwa muganga, Isabella amuri hejuru. Atunguwe ati:" wageze aha ute?"Isabella ati:" abaganga bamamagaye, babwira ko wakoze impanuka."Lorenzo ati:" kuki ari wowe bahamagaye?"Muganga wari hafi aho ati:" ni uko ariwe twasanze muri telephone yawe wahamagaye kenshi, mbere yuko ukora imanuka."nibyatinze muganga yarigendeye, Isabella ahita aboneraho kubaza Lorenzo ati:" kuki umamagara cyane?"Lorenzo amusubiza aniha, dore ko ubuzima bwe bwari habi ati:" ndagukunda Isabe, ndetse kuruta uko ubicyeka. Ntiwakumva ko ibi byose nabitewe nuruku...."atari yarangiza, yatangiye kubura umwuka. Yari yuzuye ibikomere umubiri wose, aziritse igitambaro kumutwe. Yashakishij...

📚 Episodes (1)

Loading...
📢 Kwamamaza

Ibihe...

🎬
S01 EP
IYO MENYA! short story

Story Info: IYO MENYA! short story | S01 | 1 episodes

Author: NewtalentsG | Published: 4/11/2025

Rating: 5.0 ⭐ | Type: Free