Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 23
.
Twaherutse, Rome atega telephone iri muri record irimo kubafata amajwi telephone ayinaga muri Poubelle.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Rome amaze kubatega telephone arasohoka. Aza kwirebera Crea. Asanga arasinziriye. Nuko aca bugufi mbere ye hafi y'umutwe amwitegereza yitonze. Amuhuha akuka mu maso gake gake korohereye. Crea aba afunguye amaso, Rome aramwenyura.
Aravuga ati" Inshuti yanjye irakangutse.
crea nawe aramwwnyura ati" nishimira kubona inshuti yanjye hafi yanjye.
Rome ati" Ese urabihamya neza wumva twaramaze kuba inshuti ?
Crea ati" ahubwo wowe mbwira niba nkwiye kubishidijanya.
Rome araseka gake atuje ati" Ese ubwo sinaba mbaye ikimara. Ni gute nakwiyambura ishema mpawe n'umukuru w'Igihugu.
Crea ati" Rome imbere yawe ndi Crea mbere yuko mba President.
.
Rome araseka atangaye ! Ati" Nyakubahwa utazatuma nivamo?
Crea ati" humura.
Rome afata ikiganza cya Crea aracyitegereza, cyane. Crea nawe yitegereza uko Rome arimo kwitegereza ikiganza cye.
Rome arambura amaso amureba mu maso ati" Ikiganza cyawe cyuzuyemo amahoro. Ndikubona hari ukuri, ndimo kubonamo urumuri.
Crea araseka ati" Hoshi wa mutubuzi we.
Rome ati" ariko niko kuri.
Crea ati" Ese wabonye bizakunda nzabasha kuva hano?
Rome ati" uzahava.
.
Tuze kurundi rugande mu rugo kwa Litta. We na Mama we ntabwo bari baza ku kazi. Gusa bamaze kwitegura bari kumeza barmo gufata breakfaste bagiye kuza.
Rhadia areba Litta ati" Litta, uriya musore ntabwo ari inkweto zigukwiye ukwiye kwambara.
Litta arasa nutabyumva neza ati" ese Mama nawe ukwiye gushyira ubusumbane hagati y'abantu ?
Rhadia ati" Umva nubwo abantu tungana koko ariko ntabwo tubaho mu byiciro bimwe byubuzima. Kandi ubuzima bushoboka gusa cy bugenda neza igihe abantu bari mu kiciro kimwe aribo babana. Uriya musore urimo kumuzana mu kiciro cyacu cy'ubuzima gute ? Nyuma kandi uze gutekereza neza ugarura intekerezo zawe uzishyire ku murongo.
.
Rhadia arahaguruka.
Uwo mwanya haba haje nusaza wa Litta. Wabaga hanze yitwa Patty. Patty yicara hafi ya mushiki we Litta aramureba.
Patty ati" Ibyo Mama avuga nibyo. Ese tekereza kuri sratus yawe. Urabina status yawe uriya musore yayuzuramo ? Kandi Litta burya iyo abantu bamaze kukunyuzamo ijisho uba wamaze gutakaza icyubahiro cyawe mu bantu. Amarangamutima yawe yigutwara buhumyi.
.
Kumbe Rome barimo guca amazi, hakuno we na Crea bimereye neza. Barimo kuganira bahuje barimo guseka.
Rome ati" Cyakora ibi bigwi maze gukora nzabyandikamo inkuru ikwiye kuzasomwa.
Crea ati" Kubera iki?
Rome ati" Iminsi yose maze mbonana na President. Ariko Imana igira inzira zayo. Sinkuvugiyeho ariko se iyo utarwara njye nawe twarikuzahurira he ?
Crea ati" Rome burya sinjye gitangaza. Igitangaza ni ikiri muri wowe.
Rome araseka kuko ntiyumva ibyo Crea avuze.
Rome aravuga ati" Sinzi ibyo uvuze Nyakubahwa.
Crea ati" Nkuko nabikubwiye. Umutima uri muri wowe. Rome ufite ikintu gikomeye abantu benshi twabuze.
Rome ati" Ko wishyiramo
Crea amureba ukuntu gusa
.
Bidatinze Rome yagarutse muri Office ya Fame. Noneho asanga bamaze kuvugana, afata telephone ye akora amasuku , asoje aza kwikinga ahantu wenyine yumva ibyo baganiriye byuko baza guhitana Crea. Yumva ni uburozi baza kumutera bugahita bumwica.
Rome arikanga ati" Nubundi nubwo nahagarika umutima we ubwo burozi buraza kumwica.
.
Aragangayika cyane aribaza ati" Mana ko bicanze ndakora iki?
Yikubita mu mutwe yikubita hirya no hino bimucanze. Ava aho ari aza hanze ahagarara kumuhanda aratekereza akaraga impanga.
Hashize akanya hari igitekerezo cyaje muri we. Afata telephone ahita ahamagara Alias..amubwira ko amushaka akeneye ubufasha bwe.
.
Umaze kuvugana na Aliasa agaruka muri vip room kureba Crea, asanga arasinziriye ariko aba yasinzirije ngo batazamuvumbura.
Rome ati" Nyakubahwa hari amafaranga nkeney.
Crea areguka amwaka telephone maze agira aho ahamagara avuga muri code ababwira ko akeneye amafaranga ababwira number ya Rome. Arangije amusubiza telephone. Ako kanya Rome abone yakiriye amafaranga milion 2 kuri telephone akanura amasoro.
Rome ati" Nyakubahwa nashakaga nk'ibihumbi 700k gusa.
Crea ati" wowe genda ukore ibyo wapanze.
.
Rome aba arasohotse arimo agenda akubitana na Fame yaraje muri iyo Room. Rome amucaho. Fame amukurikiza amaso ati" ariko se uyu musore?
Clemance aba araje Fame aramureba ati" Kuva aka kanya ntawundi muntu wemerewe kwinjirmo hano, uretse njye, wowe , Fabien gusa.
.
Udacikwa na Episode 24
Comments