Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Saranda amenye ko Click Man asigaye afite undi mukobwa bakundana. Maze icyo yaraje aje kubwira Click abura aho ahera.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Saranda arimo kurira.Click na Mama we baramureba bibaza impa,vu armo kurira birabacanga.
Click ati’ Saranda nikihe kibazo ugize gitumye urira. Waje hano uvuga ko ushaka kuganira nanjye. None nkuhaye umwanya aho kuvuga utangiye gyusuka amarira. Ese hari ikibazo ufite.
Saranda aramureba ati” Click wigeze unkunda?
Click ati” Kubera iki umbajije gutyo?
Mama Click arabareba gusa ntiyajya mu biganiro byabo.
.
Saranda ati” Ndimo kwibaza ukuntu mugihe gito cyane kingana gutya gishize dutandukanye uhise ubona unsimbura.
Click Man ati” Saranda urimo gutekereza nabi. Kubera ko natgo mbonye ugusimbura ahubwo mbonye ubasha ku nkukunda agahuza nuko meze mu miterere yanjye. Suko ntagukunze naragukunze ariko nyine ntabyakunze ko urukundi rwanjye nawe rukomeza bitewe nuko wowe utabashaga kumva uhuje neza nuko meze.
Saranda avuga arira ati’” Ariko nubwo nakoze amakosa nkafata umwanzuro mpubutse ntago ari uko narinkwanze. Nubu ndetse ndacyagukunda.
Click Man ati’ Ndabizi ko wafashe umwanzuro utanyanze. Arko nanone ntanubwo wigeze kunda uko meze. Ninayo mpamvu wafashe umwanzuro wo kugenda.
Saranda ati’ Natekereje nabi.
Click Man ati’ Ariko niba wibuka neza naguhaye igihe cyo gutekereza neza ku mwanzuro. Ntekereza ko wakoze icyo wumvaga kikunogeye kurushaho.
Saranda agahinda karamwica ati’ None bivuze ko muri wowe byahise birangira burundu?
Click ati” None nagombaga gutegereza iki kindi? Njye nawe narimaze kubona ko inzira zacu zitandukanye.
Saranda ararira cyane.
Click aramureba ati’ Cyakora mbere bigatangira ntago numvaga urukundo neza rwo kuba nkukunda. Kubera ko gushaka ntago byari amahitamo yanjye icy gihe. Ariko uko iminsi yagiye itambuka nagendaga nkukunda kugeza ubwo naje kugukunda. Gusa uretse ko gutandukana kwawe nanjye bitantunguye kubera ko nawe wariwarankunze ukeneye kuzagira ubuzima bwiza gusa.
Saranda ati” Oya narinaragukunze ahubwo nuko kwihagana kwanjye kwabaye gucye.
Click Man ati’ Hari umuntu wambwiye ko urukundo atari ijambo nuko tubivuga tubyatuye, ntanubwo yewe ari ibikorwa umuntu agukorera, kubera ko hari n’umuntu wagukorera ibikorwa birenze atanagukunda. Uwo muntu yambwiye ko urukundo ari icyuzuzo cy’icyicyuho.
.
Saranda arbyumva.
Click Man ati” Saranda ntago nkwanga ndetse uzakomeza kuba inshuti yanjye. Ariko ntago wowe koko wari kuba icyuzuzo cy’icyuho kiri muri njye.
.
Saranda yumva iryo jambo abura ikindi arenzaho ahita asohoka ahoagenda atanesezeye. Mama ClicK man byose yabirebaga maze araseka.
Mama Click Man ati’ Cyakora abantu ntago bagira n’isoni. Buriya seyaragarutse yumvaga ko wowe ukibirimo.
Click Man ati’ Ntekereza ko ataragarutse kubera urukundo, ahubwo n’ukubera ko yabuze ibyo yarashaka kubona.
Mama Click araseka.
.
Tuze mu rugo kwa Fanny
Fanny arimo kuvugaan na Mama we bari muri Garden y’iwabo.
Fanny ati’ Mama vuba ngiye kuberak cher wanjye.
Mama Fanny araseka ati” Nizere ko ari umusore mwiza kandi ufatika.
Fanny ati” Ubwiza se Mama ubupimisha iki cyangwa umuntu ufatika we niki kimugaragaza.
Mama we ati” Nyine hari ukuntu ureba umuntu ukabona ni mwiza pe mu buryo bugaragara. Naho kuba afatika byo birumvikana ni umuntu ufite imibireho myiza igaragara.
Fanny ati” Nakumvise mama ubwo uravuga ufite amafaranga.
Mama Fanny ati” Nonese sibyo.
Fanny ati’Urantengushye Mama. Numvaga wowe uri umuntu ufite ibitekerezo byagutse cyane udashingira ku bitekerezo bya kera bishae nk’ibyo. Ubundi reka nkubwire Mama. Ubwiza bw’umuntu buterwa n’umureba. Njye nawe ntago tubona ibyiza kimwe. Icyo nakunda ntago arcyo nawe wakunda. Icyo nashima ntago aricyo nawe washima. Rero kuba ari mwiza ni mwiza kabone nubwo kuri mwe ataba mwiza. Cyangwa ubundi umwiza kuri wowe ko ari Papa, kubera iki ushaka no kunshimira umwiza kuri njye utazi ikinyura amaso yanjye?
Mama Fanny yumva Fanny amuhaye ingingo kand zifatika.
Mama Fanny ati” Aha ho uranyemeje kandi uranyigisije mwana wanjye.
.
Tuze mu rugo kwa Click Man mu masaha y’umugoroba, arimo gufatanya na Mama we guteka. Telephone ya Click Man irasona ajya kuyifata aho iri aritaba.
Click Man ati’Karame uncle.
Uncle Emile ati” Jya kuri Video call.
.
Click man ahita ajya kuri Video Call abona hari abaturage benshi bo mugace kiwabo bari ahantu hamwe bashaka kumuvugisha.
Avugana nabo bamubwira ko bamukeneye kandi ko bakiri inyuma y’ibitekerezo bye yahoze afite.
.
Click Man amaze kuvugana nabo Uncle Emile agaruka ku murongo baravugana.
Uncle Emile ati’ Niki utabona? Abaturage baracyagukeneye hano mwaana wanjye.
Click Man arrebana na Mama we.
Uncle Emile ati’ Click wahaye agaciro ka maraso ya bantu yakumenekeye imbere. Basi nawe tekereza imyaka wamaze ufungiye mu butayu utotozwa? Tekereza Papa wawe uburyo yapfiriye mu maso yawe abazwe ijosi.
Click Man abitekerezaho ati’ Uncle ba umpaye akanya gato.
Uncle Emile ati” Twe twatangiye nizeye ko nawe utaza kudutererana.
.
Click Man ava kuri telephone arebana Mama we
Mama ati’Niba wumva ntacyo bigutwaye ntago naguhagarika mwana wanjye. Gusa impamvu nitambika nuko ari wowe nsigaranye gusa.
Click Man ati” Mama ndumva ndim ideni rikomeye. Nubwo ibi aribyo byanyangije ariko ahari dukwiye kurangiza icyo twatangiye.
.
Tuze kwa Saranda mu masa y’ijoro.
Saranda ari mu marira menshi cyane. Tante we ageze mu rugo asanga Saranda byamurenze amarira ni yose.
Tante aramwegera amubaza uko byagenze.
Saranda ati’ Yabonye undi ndetse bagiye no kubana.
Tante ati’ Narinabikubwiye. Ubwo rero akira ingaruka zibyo wakoze ubyemere utuze.
Saranda ati’ Birankomereye cyane.
Tante ati” Biragukomereye cyane se ubundi wamukundaga?
.
Igihe kiricuma.
.
Tuze ku kazi Rosette ari mu kazi. James amusanga muri Office ye.
Rosette ati” James hari amakuru udafite rero kandi akomeye.
James ati’ Bimeze gute
Rosette ati” Fanny agiye kwerekana Click Man iwabo.
James agwa mu kantu ati’ Aka kanya bataranamarana na gahe
Rosette ati’Cyane rwose. Rega witekereza ko ari aka kanya kuo Fanny we yari yarakunze Click kuva cyera. Ibaze ko hari hashize imyaka irenga itatu Fanny akunda Click mu banga.
James ati’ Burya se nuko bimeze Fanny yamukunze kuva cyera?
Rosette ati” Cyane.
James ati” Nonese yanamukundaga afite kiriya kibazo?
Rosette ati” Wapi abimenye vuba.
James ati’Ibi ngiye kubihagarika vuba na bwangu ntago Click agomba kwakirwa mu rugo kwa Fanny.
Rosette ati’ Urabikora gute.
James ati’ Ngiye kubwira ababyeyi ba Fanny uko Click ameze ntago bazamwemera.
.
Udacikwa na Episode ya 33
Comments