Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twagiye mu modoka turerekera. Leon yicara inyuma. Gusa nagiye ntekereza Carole kuko numvaga ntazi icyatumye apfa. Ntiyari akwiye gupfa rwose. Ese koko ni jye wabiteye? Ahari iyo ntemera ko aza iwanjye ntabwo aba yarapfuye. Kandi nanone amakuru yampaye iyo atayampa, wa mugani ntabwo mba naramenye ko Fernando atari umwana wa Celia. None se ko ntajya nemera ibyerekeye igeno, ubu nemere ko ari ko byagombaga kugenda koko?
Numvaga uwanyegereza umuntu turwana nkamuhondagura ibipfunsi wenda nari gutuza ariko ndatuza.
Numvaga ntihoreye bihagije kuko rwose uko byamera kose, gutwika inzu ntabwo byahorera urupfu rwa benshi bapfuye bazize uyu muryango.
Gusa iri si iherez ahubwo ni itangiriro ni uko ahubwo ntangiranye ingufu nyinshi naho ubundi rwose, ni jyewe na Celia akabona ko hejuru y’inkoko hari dindon.
Nageze mu rugo ndicara mfata ikirahure cya divayi ubundi ncana televiziyo ngo ndebe amakuru.
Nta kindi cyavugwaga kuri televiziyo zose uretse kuba inzu ya ba Kaba, abakire bakomeye mu gihugu yafashwe n’inkongi y’umuriro. Numvaga rwose binshimishije maze uko berekanye amashusho ngaseka byo kwishima cyane. Umunyamakuru na we wabonaga yatewe ubwoba n’ibyabaye ku buryo kuri shene imwe banaketse ko haba hari ibyihebe byayiturikije kuko bavugaga ko habayeho iturika rikomeye, namwe murabizi hari abanyamakuru bakabya cyane.
*Tugaruke kuri Brad*
Twese twari turi kurya, telefoni ya papa irasona nuko yigira ku ruhande ngo yitabe ntawe umwumva, ibintu byababaje mama kuko igihe cyose papa yitabye telefoni ahita yumva ko ari inshoreke ze yitabye.
Twakomeje kurya bucece kugeza ubwo twumvise papa kuri telefoni
*Victor:* Oya wee. Ntibishoboka
*Celia:* Bigenze bite se kandi?
Ubwo mama yabivuze ahaguruka amusatira, papa akoresheje urutoki ku munwa amusaba guceceka.
*Victor:* Turaje rwose mu kanya.
*Celia:* Bigenze bite ariko ko utansobanurira?
*Victor:* Ya nzu yacu iri mu mugi hagati imaze gufatwa n’umuriro kandi ngo urebye nta gisigaye cyo kuramira!!
Numvise nguye mu kantu kuko iyo nyubako ni yo nini twari dufite. Narebye mama mbona neza neza abaye nk’ibisusa bigeze ku muriro.
*Brandy:* Ngo bigenze bite papa?
*Victor:* Ceceka Brandy ntitwari turi kumwe hano koko? Nanjye biranyobeye ibyo mbabwiye ni byo mbwiwe.
Mama yatangiye kwikorera amaboko biramuyobera atangira kumenagura ibintu ku buryo nibyo twarimo kurya yabimennye. Iyo ataye umutwe ikimuri hafi kiba kigowe twaramenyereye tugura buri munsi.
*Julia:* Ese Celia watuje ko mbona niyo turimo ugiye kuyidusenyera hejuru? Inzu yawe ikomeye wari ufite imaze gushya none wowe uri gusenya iyo ubamo? Urumva atari uguhomba bwa kabiri?
*Victor:* Ndumva ngiye kujyayo kureba uko bimeze
*Celia:* Tujyane kuko ngumye hano ubanza nakica umuntu.
Mama yarakinguye ahita akubitana ku muryango na Veronica wari utangiye gukomanga
*Veronica:* Mwiriwe. Mumbabarire kubarogoya, nabuze umuriro iwanjye nari nje kureba niba…
*Celia:* Hano nta muntu tugira ukora umuriro ariko
*Veronica:* Ndumva nihombeye
*Brad:* Oya Vero reka nze ndebe ko hari icyo nagufasha
Mama yandebye ikijisho ahita ahutaza Veronica arasohoka.
*Celia:* Victor ese utegereje iki?
Papa yabanje kwitegereza Veronica mbere yo gusohoka. Uyu musaza ntazi ko ku mwana wanjye nkubita koko? Ashaka se gukazanura nanjye ntako ndigenza koko?
*Veronica:* Ese habaye iki hano?
*Brad:* Sha imwe mu nyubako zacu yahiye
*Veronica:* Yoo. Mwihangane ni ukuri
*Brandy:* Vero urakoze kutwihanganisha
Nahise njyana na Veronica nuko tugeze iwe dusanga ni mu icuraburindi rikomeye.
Namusabye kunyereka aho cash power ye iri ngo ndebe niba nta kibazo kirimo, nuko ubwo nahageraga nasanze ikupye nta muriro usohokamo, ndayikupura umuriro ugaruka mu nzu.
*Brad:* Vero ntabwo ari umuriro wari wapfuye ahubwo cash power yari izimije
*Veronica:* Wasanga ari abapolisi babikoze buriya ubwo bazaga hano kureba umurambo wa Carole
*Brad:* Sha urupfu rwa Carole rwarambabaje cyane
*Veronica:* Naho se inzu yanyu imaze gushya?
*Brad:* Umva ndumva ntashaka kubivugaho rwose
*Veronica:* Eh sawa
*Brad:* Umva ntubifate nabi, gusa uyu munsi wambereye mubi pee. Ndumva nshaka guhindura ibitekerezo
Veronica yaranyitegereje ntiyavuga.
Hashize akanya gato andeba…
*Veronica:* Mama wawe ariko ntabwo ankunda
*Brad:* Sha mama ni kuriya ateye nanjye njya nibaza niba ankunda
Yahise afata ibirahure bibiri asukamo amazi arampereza na we asigarana ikindi.
*Veronica:* Ubu amazi ni yo mfite yonyine mu nzu, si ukugufata nabi
*Brad:* Gusa wambaye neza.
*Veronica:* Ushaka kuvuga iki ubwo
Naratekereje mu mutima, mureba yegamiye urukuta numva ngomba kumusatira nkamusoma ntanamuteguje. Namusatiriye buhoro buhoro, nshyira ikirahure yari ampaye ku meza, gusa nari niteguye urushyi rushyushye ariko ntayitinya itarungurutse. Namufashe mu mayunguyungu ndamwiyegereza neza ubundi mushyiraho umunwa ku we. Yarandetse na we dusomana neza bigera ku masogonda nka 30, ubundi aranyiyaka
*Veronica:* Nakubwiye kuntereta neza, sinigeze ngusaba kunsoma
*Brad:* Ntiwankubise urushyi nta nubwo wanze ko ngusoma, ese nizere ko unkunda koko?
Yaranyitegereje araseka.
*Veronica:* Oya Brad, wansomye utifitiye icyizere kandi urabibona sindi umuswa mu gusomana
*Brad:* Ushaka kuvuga iki Vero?
*Veronica:* Kunsoma gutyo gusa ntibihagije, niba ushaka kunsoma bikore bikuvuye ku mutima kandi wifitiye icyizere. Nsoma ubirimo bitari ukwikiza cyangwa kunkinisha.
*_EHEEEEEEE. Vero Vero Vero… Ati nsoma se!!! Hagati aho se ubu koko si we wishe umuriro abishaka ngo abone uko ajya kwa Victor kubakina ku mubyimba? Iyi misomyo se iri bushoboke? Agace ka 41 ntikagucike_*
Comments