Loading verse...
MERRY TO UPDATE WOMAN
.
Episode 36.
.
Dusize, Varu yishimiye kuba Juliana amutwitiye.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Varu arimo kwishima ariko Juliana Ntabwo yishimye.
Varu aramureba ati" Varu nubwo useka wishimye ariko nakoze amahano. Uru ni urugo rw'umugore ntwariyemo inda natewe n'Umugabo we.
Varu aramufata ati" ibayabaye byari amahitamo natekerejeho neza. Wigira ikibazo rero.
Juliana ati" uravuga ngo singire ikibazo. None bizagenda gute ? Umugore wawe bizamera gute ! Ahari nicyo gihe ngo mve hano ngende. Umwana wawe nzamwitaho ntugire ikibazo ariko sinshaka kurema intambara hagati yanyu.
.
Varu ati" ntaho ujya aho ugomba kubarizwa ni hano.
Juliana ati" gute !
Varu ati" ese aka kanya wibagiwe ibyo twavuganye.
Juliana ati" ndabyibuka neza cyane.
Varu ati" urakoze kuba ubyibuka. Kandi guhera aka kanya ntabintu bikomeye urakomeza kujya ukora.
Juliana ati" gute njye ndakomeza akazi kanjye.
Varu ati" oya. Ahubwo tuza ndaje nkwereke icyo nkora. Wigira ikibazo ntanambara izaba hano.
Juliana aramwumva.
Varu ati" ejo ahubwo tugomba kuzahita tujyana kwa Muganga.
.
Roxy araryamye ntazi ibirikujya mbere. Varu ava mu cyumba cya Juliana aza mu cyumba cyabo abona Roxy yasinziriye yafatiyeho. Agaruka muri Saro maze ahamagara Naru.
Varu ati" Naru bimeze gute?
Naru ati" sawa boss wanjye.
Varu ati" Nkeneye ko unshakira undi mukozi vuba byihuturwa ejo akaza agatangira akazi
Naru arikanga ati" nonese Juliana uramwirukanye
Varu ati" oya. Juliana afite ibindi agiye kwitaho by'ingenzi kuri njye.
Naru araseka ati" ko numva
Varu ati" umva sha andi magambo ba uyaretse. Ubanze unahakire Umukozi ndamushaka vuba.
.
Amaze kuvugana na Naru ahindukiye abona Juliana yaje ahagaze inyuma ye !
Juliana ati" Varu ese urizera ko bino biraza kukorohera?
Varu ati" Juliana ndi umugabo ushoboye guhangana n'ibibazo bye. Wowe nagusabye Gusa gutuza.
Juliana ati" ok Nanjye ngiye kwishakamo gutuzaa.
Varu ati" uraba umfashije cyane.
.
Maze ahita anamusoma.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Varu aho avuka mama we afite akanyamuneza. Ness aratashye maze abona mama we arishimye cyane abyibazaho.
Nessa ati" mama wabaye iki habaye iki?
Mama ati" hari ikintu kimwe mu minshi ishize cyanejeje.
Nessa ati" mama ko utigeze umbwira icyo kintu.
Mama ati" sinzi uko Byagenze ariko nejejwe nuko nakwizera ko Umwana wanjye ubu ashobora kuba mu maboko meza.
Nessa ati" ayahe maboko meza uvuga!
.
Mama atu" uriya mukobwa Juliana hari ikintu nabonye ko cyaba kirir Hagati ye n'Umuhungu wanjye !
Nessa arabiseka ati" Ariko ibaze ibintu uba utekereza mama!
Mama ati" yego ndimo gutekereza Neza kamdi uzabibona.
Tugaruke mu rugo kwa Varu mu masaha y'ijoro. Varu arikumwe na Roxy mu cyumba. Bagiye kuryama.
Roxy ati" Ariko se Juliana afite ibyandiko ikihe kibazo ko nabonye asigaye yarakonje .
Varu ati" uriya Mureke buriya niyo mood ye arimo.
Roxy ati" gutyo gusa! Cyangwa aritwite.
Varu ati" ngwiki!
Roxy ati" nibyo Cher abakobwa batwaye inda usanga ari kuriya amera akigunga rimwe na rimwe ukabona ntabwo ashaka kuvuga.
.
Varu ati" Reka turyame.
Roxy ati" ese honey bite ko numva udashaka kubivugaho. Ubwo Niba aribyo atwite azaba agishoboye kudukorera akazi. Kandi abakozi b'abakobwa niko bakunda guterwa inda.
Varu ati" Juliana ni mukuru. None twamuretse tukaryama. Nako njye sinafite n'ibitotsi reka mbyuke nirebere umupira.
Roxy aramufata ati" oya Cher bivuze ko se ugiye kunsiga mu buriri! Ikindi ndagushaka urabizi.
Varu ati" none ntabitotsi mfite wihangane. Kandi ndumva ntashaka sex pe.
.
Roxy arikanga.
.
Next episode 37
Comments
Login to comment.
No comments yet.