Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Mu rukundo rwa Fanny na Ckick hajemo ikibazo gikomeye cyane.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Muri Presidence, President Lamosa, Paru na Rozana bari mu kanama ka batatu.
Rozana ati” Nyakubahwa President amakuru amaze kuboneka y’ubutasi nuko Click Man na Uncle we Emile na bariya baturage bandi bafatanyije bafite video zibyakorewe muri kariya gace kose bagiye gushyira hanze. Kandi ayoma Video naramuka ageze hanze ndahamye neza ko ubutegetsi bwaweburahita bugwa hasi.
President yikangamo ati” Ibyo bigomba guhagarikwa vuba na bwangu
Rozana ati” Ese muri aka kanya twakora iki?
President ati” Mutekereze icyo gukora vuba. Kubera ko nindamuka ngiye namwe iherezo ryanyu riza kuba rigeze. Mu ndinde kugira ngo namwe mwirinde ubwanyu..
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Fanny.
Fanny arimo kwambara neza bisa nkaho hari aho agiye kujya. Amaze kwitegura neza ava mu cyumba cye ageze muri Saro ahura na Mama we.
Mama we ati”Uragiye?
Fanny ati” Yego Mama ndagiye ngiye kuvugana nawe.
Mama we ati’ Genda uvugane nawe. Ahari kuri we uraza kuhamenyera ukuri kose Papa wawe yanze kutubwira.
.
Fanny ahise ahobera mama we ati” Mama reka nkushimire kuba wowe basi uri kuruhande rwanjye
Mama ati” Njyewe icyo nifuza n’ibyishimo byawe.
Fanny ati” Mama unyongereye imbaraga.
.
Ubwo Fanny ava aho mu rugo afata inzira aragenda.
Bidatinze aba ageze mu rugo kwa Click Man. Click Man amuha ikaze baza mu nzu baricara maze batangira kuganira.
Fanny aramureba ati” Click unshishije mu minsi ibiri ikomeye cyane y’umwijima
Click Man ati” Umbabarire numvaga ntafite icyo navugana nawe.
Fanny ati” Nje kukwirebera kandi nizeye ukuri kose wowe uza kumbwira. Ndabizi mu kanwa kawe ntakinyoma kibarizwamo.
Click Man aramureba ati” Ese koko urumva witeguye kuza kumva ukuri kose?
Fanny ati” Nditeguye.
Click ati” Gusa kuraza kukubabaza cyane. kandi nyuma kuze no kugusaba gukora amahitamo yawe.
Fanny ati” am ready now.
.
Click Man ati’ Kugira ngo wumve ukuri neza bigiye kudusaba tuve hano ngire ahandi nkujyana.
Fanny ati” Ahandi hari hose tugende.
.
Click nawe yahise yitegura maze bava aho mu rugo bafata inzira yerekeza mu gace ko kwa Click Man bahoze batuyemo cyera.
.
Tugaruke muri Presidence inama iracyakomeje.
President ati” Ubwo amahitamo amwe ahari n’ubundi ni ukwica Click Man nuwo Uncle we bakava mu nzira.
Rozana ati” Nyakubahwa Preseident kubica biraza kuba bigoranye cyane.
President ati” Bigorana gute barya ni abaseveri ntago ari abasirikare.
Rozana ati” Nyine nibyo mvuga kuba ari Abasevire niho kubicira bikomera.
President areba Papa wa Fanny ati’ Nawe niko ubibona cyangwa urakora akazi kugira ngo twitabare birangire.
Paru abitekerezaho ati” Ndabica Nyakuabahwa
President ati” Ngaho bikoreho vuba bakurwe mu nzira vuba.
.
Tuze kuri Click na Fanny bageze mu gace ba Click bahoze batuyemo. Bakiranwa urugwiro na baturage.
Click ahuza Fanny na Uncle we Emile baramenyana. Maze anakomeza agenda amwereka agace kiwabo anamubwira amateka yaho. Agenda anamwereka uko hagiye hangizwa n’ibisasu leta yajyaga ibirasaho ishaka kubarangiza bose.
Fanny ati” Kuki Leta yashakaga kurimbura aka gace?
Click ati” Nibyo ngiye kugusobanurira mukanya twicaye hamwe.
.
Amasaha akomeje kwicuma.
.
Click na Fanny nyuma yo gutembera agace kose baje kwicara hamwe ngo baganira. Maze Click atangira kumubwira inkuru yose.
Click ati” Hariya hantu hose nakweretse hangijwe na Leta mbi y’igitugu ya President Lamosa. Ndetse Papa wawe niwe washyiraga mu bikorwa amategeko yose ya President Lamosa. Papa wawe niwe wagiye urasa hano igihe yari general. Yishe hano abaturage benshi. Bamwe bishwe n’ibisasu ingabo ze zarasaga, abandi bicwa n’imyuka mibi y’uburozi yamishaga mu butarage. Abandi yagiye abica abakase imitwe harimo na Papa wanjye.
Fanny ati” Papa wanjye niwe wishe Papa wawe?
Click Man at” Nkubwiye ko so yishe abantu benshi.
Fanny ati” Kubera iki leta yakoreraga abaturage iyica robozo.
Click ati” Abaturage bari babayeho nabi cyane, mu bukene bukabije inzara imeze nabi. Nyamara abayobozi bo babayeho neza ndetse President Lamosa yavugaga ko nta nzara iri mu gihigu akanavuga ko nta mukene numwe uhari ko ubukene bwaranduwe burundu bwose mu gihugu. Iyo wageragezaga kuvuga ibitagenda neza icyo gihe waricwaga. Byari itegeko ko uvuga wese agomba gushima Leta iriho by’umwihariko ukaririmba ushimagiza President Lamosa. Nyuma rero kwihangana kwa baturage kwaje kugera kumusozo. Papa wanjye niwe waje gufata iya mbere mu kwigaragambya yamagana Leta ya Lamosa y’igitugu cyinshi. Byatangiriye aha rero. Abaturage bumvishe Papa maze bamujya inyuma biyemeza kurwanana nawe..
.
Nibwo rero President Lomosa yahise yohereza Genera Paru ngo aze ahagarike iyo myigaragambyo ndetse akora igishoboka cyose kabone niyo byaba kwica. Nibwo Papa wawe yatangiye kujya yica nta mbabazi.
Papa wanjye yaje kwicwa akaswe umutwen’abandi bantu baribafatanyijw mu guhangana na Leta. Icyo gihe narababaye cyane, nibwo nanjye nahise ninjira muri urwo rugamba rwo kurwanya Leta mbi y’igitugu. Icyo gihe nashize abasore hamwe twishakamo ubushobozi bucye natwe dushaka intwaro zo kujya twirwanaho kuko Papa wawe yaricaga ntambabazi yagiraga. Nyuma y’umwaka umwe naje gufatwa. Papa wawe ajya kumfungira mu kagereza kabi kari ahantu mu butayu. Nkimara gufatwa abantu bose twarikumwe bacitse intege. Ndetse byari bibaye insinzi kuri Leta kuko yarinjye nimero ya mbere bahiga. Icyo gihe nafunzwe nabi ndatotezwa cyane..
Papa wawe ubwe niwe wangize gutya meze.
.
Uko abwira Fanny inkuru yoseee, Fanny byamurenze arimo kurira arumva ubugome bwose bwa Papa we.
.
Click Man aribuka muri Icyo gihe. Papa wa Fanny yamutotozaga amanwa ni joro. Yarafunzwe yambaye ubusa anaganitswe ku migozi hejuru.
Umunsi umwe Papa Fanny yaraje maze abwira abasirikare kumanura Click hasi, baramunura maze bamuhambirira ku gatebe yicaye.
Paru yangaga Click cyane kubera ko yariyarazonze leta.
Paru yaramurebye ati” Click ngiye hani ugiye kuzahahurira n’uburibwe bukomeye utigeze uhura nabwo kuva wabaho. Nzakwica gacye gacye uzapfa ubabaye cyane. ugiye kubona ingaruka zikomeye zo kuba warahanganye nanjye..
.
Paru yarebye igitsina cya Click cyane ko yarafunzweyambaye ubusa maze aramubwira ngo ati” mbere na mbere ngihe guhera ku gitsina cyawe mugaze imitsi yacyo ntago uzigera narimwe ugira amahirwe yo kubonana n’umugore.
.
Guhera icyo gihe Paru yajyaga afata igitsina cya Click Man mu gitondo na nimugoroba akigubitisha amashanyarazi ari kurwego rwo hejuru, kugeza ubwe yangije imitsi yacyo yose iba pararize yajyanagayo amaraso.
Paru yatotoje Click cyane mu gihe cy’imyaka ibiri yose, afungiwe aho wenyine mu kagereza gato cyane ko mu buvumo bwaho mu butayu. Yaramutotoje cyane kugeza ubwo umubiri wa Click Man ubwawo watakaje ikizere cyose cyo kubaho urakwama.
.
Fanny amaze kumva inkuru areba Click mu maso yarize cyane ati” Umbabarire kubwo ubuhemu bwa Data yagukoreye. Ese ni gute waje gucika ukava aho hantu?
Click Man ati” Maze kuba umurambo wapfuye. Papa wawe yaramfashe anshyira mu ndege ajya kunjugunya mu butayi hagati. Ahantu narikuzapfira nabi. Ariko igitangaje sinzi uko Imana yabikoze mbasha kuvayo.
.
Fanny yarize cyane ati” Umbabarire cyane.
Click Man ati” Oya ntago ari wowe wampamukiye.
Fanny ati” Ariko wahemukiwe n’umubyeyi wanjye mubi.
Click ati” Yego arko ntago ari wowe. ahubwo tugeze hamwe bigiye kugusaba amahitamo.
Fanny ati” Ayahe mahitamo?
.
Click ati” Namaze gufata umwanzuro tugiye gushyira video hanze zigaragza ibikorwa bibi byose byakozwe na Papa wawe na President Lamosa. Kandi nizeye ko amahanga nabibona hari impinduka ziza kuba zikomeye. Fanny ngiye kurwanya Papa wawe.
Fanny aramureba ati” Click ndi mu ruhande rwawe kandi nifatanyije nawe. Ntago nshobora kurengera ayo mabi Papa yakoze. Noneho no kuba ari nawe wakwangije gutya sinamubabarira.
.
Utazacikwa na Episode ya 36
Comments