logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP07

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Ubushize twasize bongeye kubona urundi rurabo ariko ntibabashije gusobanukirwa icyo ruhamura ndetse n’uruhasiga buri gihe.


*Veronica:* Ese ko ntacyo uvuga John?


*John:* Jyewe ndabona ari ya mikino twita imikino ya kiboyi, ahubwo se ni nde uri kugukinisha? Wasanga ariko ari uburyo abatuye hano bakiramo umuntu mushya uhimukiye. Bagashyira ururabo r’iroza rwirabura ku muryango we, nk’uburyo bwo kumuha ikaze.


*Veronica:* Umva utangiye koroshya ibintu wowe ndakumenyereye. Jyewe rwose ndahangayitse kubera uru rurabo


*John:* Vero, turasubira. Kandi ugomba kuruhuka bihagije dore uyu munsi ntiwari woroshye kandi ibi by’indabyo ntibiguteshe umutwe, dufite icyatuzanye hano ba ari cyo ushyiraho umutima gusa. 


Yafashe rwa rurabo arujugunya mu ngarani. Nanjye nishyizemo ko ari uburyo wenda bwo gukina ariko nanone nkibaza uwakinisha uwo atazi biranyobera.


Ubwo bwacyaga niyemeje gukora ubushakashatsi kuri rwa rurabo rwa roza rwirabura. Uko nakomezaga gucukumbura naje kubona ko ururabo rwa roza rufite ibara ryijimye, ubusanzwe rwerekana intangiriro y’ikintu gishya ndetse rukanasobanura impinduka zikomeye. Numvise bihuye n’ibindi mu bitekerezo ariko se ko John ari we gusa uzi gahunda zanjye, ni we ubikora cyangwa ni ibihura gutyo gusa?


Intekerezo nazikuwemo nuko numvise umuntu akomanze ku muryango. Ngiye gukingura mbona ni Brad.


*Veronica:* Brad, urantunguye


*Brad:* Nyine wamfashe nk’umusazi kandi umusazi ntaho ahezwa, ajya aho ashaka igihe ashakiye


*Veronica:* Icyakora uratangaje rwose. Ni amahoro se?


*Brad:* Nari nje kukubaza niba najya kukuzanira imodoka yawe aho wayisize


*Veronica:* Imodoka yanjye?


Nari nibagiwe ko ubwo nigiraga nk’aho nahohotewe ari we wancyuye nigize nk’aho ubwoba butuma ntabasha gutwara imodoka


*Brad:* Yego ya modoka wasize ejo aho dukorera siporo.


*Veronica:* Eeeeh. Ubwo se ni ngombwa cyane ra?


Abagabo ndabakunda gusa. Ubu se iyo ambwira ko yashakaga kuza kunganiriza ntaze yitwaje imodoka? Umutego wa kabiri awuguyemo atabizi uyu na we rwose. 


*Brad:* Hari icyo bitwaye se ko udasubiza?


*Veronica:* Oya ahubwo birantunguye uburyo wabizirikanye. Uri umwana mwiza cyane ahubwo


Twakomeje kuganira ibya mva he na njya he, ariko nakomeje guhagarara mu muryango na we ari hanze sinashakaga ko ahita yinjira mu nzu ako kanya, hari hakiri igihe cyo kumutwara buhoro buhoro.


Tukiri kuganira ni bwo yahamagawe n’umuntu wari hakurya y’umuhanda, mu ijwi rirenga


*Brad:* Ariko Britanny wajya ureka kunyabiza ku gasozi (Britanny ni ya mpanga ye we na Brandy)


Britanny yahise yambuka umuhanda aza iwanjye na we, asanga musaza we agihagaze mu muryango hanze


*Britanny:* Mwaramutse


*Veronica:* Muraho ahubwo.


*Britanny:* Ese ni wowe muturanyi mushya akanaba …


*Brad:* Britanny ushaka iki ko ugira amagambo yakurenze?


Ese wa mugani uyu mukobwa witerera mu mata nk’isazi we ni gati ki? Ndaganira na musaza we none atangiye kwivanga mu kiganiro cyacu? Ubu se arumva twari dukeneye inyunganizi ye koko? Narabyirengagije ndamwenyura ariko ntishimye na gato


*Britanny:* Ndababangamiye?




*Veronica:* Brad, nishimiye kumenya mushiki wawe


*Britanny:* Nitwa Britanny kandi rwose nta kuntu utankunda. Abantu bose baranyikundira rwose.


*Veronica:* None se Britanny ubona abantu bagukundira iki? Buriya si uko ikofi yawe bazi ko ibyimbye (nabivuze nseka)


 Navuze ayo magambo mbona ahise ashonga ndeba, neza neza amera nka wa mukecuru Carmen ubwo namuhangaraga. Iyo mvuze ijambo ryumutse ndivuga nitonze ku buryo uribwiwe rimukorogoshora. Yahise abwira musaza we


*Britanny:* Brad, mama ashaka kugenda kandi ashaka kubanza kutuvugisha. Ngwino rero aragushaka


Yabivuze ahita agenda, atanansezeye. Mbega agakobwa


*Veronica:* Brad ubanza mushiki wawe atankunze


*Brad:* Uravuga wowe. Gusa ubusanzwe si umwana mubi, ariko nanone ni agasazi twitungiye iwacu. Numumenyera uzasanga nta kibazo cye.


Yahise asezera na we aragenda. Nasigaye nibaza byinshi mu mutima noneho. Uriya mushiki we wiyemera ngo abantu bose baramukunda yiyemerana iki? Ntabwo azi ko ngamije bose kubashyira hasi bakabona ko byose bishoboka. Hanyuma ku rundi ruhande ngo nyina agiye kugenda. Agiye hehe? Gukora iki? Ngomba kuneka nkamenya neza ibyo agiyemo kuko ubu intambwe yose ateye ngomba kuyimenya.




Negetseho urugi nuko nisubirira mu nzu gutegereza ibikurikiraho.


*Ku rundi ruhande*


*Celia:* (Yivugisha) Ariko se ibi byana byo biri hehe? Iminota ishize mbabwiye ngo baze mbabwire mbere yuko ngenda, none ntibaragera hano?
Yahise ahamagara Carole, umukozi wo mu rugo amubaza aho bari


*Carole:* Mabuja, Britanny yagiye kureba Brad, naho Fernando na Brandy bo bahageze


*Fernando:* Mama wadutumyeho. Twahageze turaje. (Yari kumwe na Brandy, mu kanya gato Britanny na Brad na bo baba barahageze)




*Celia:* Ubwo mwese muhageze noneho twavugana vuba kuko hari gahunda yihutirwa ngiyemo


*Brandy:* Ese Britanny na Brad mwakoraga iki hanze?


*Britanny:* Nari nagiye kureba Brad yarimo aganiriza umuturanyi mushya


*Fernando:* Umwe wimukiye hano vuba?


*Britanny:* Ni uwo rwose ntubaririze ariko rwose sinamukunze jyewe


*Celia:* Brad, wambwira icyo wakoraga hariya?


*Brad:* Ni inkuru ndende mama, ntiwabivamo


*Celia:* Hanyuma se yitwa nde?


*Britanny:* Ngo ni za Veronica da. Ariko se ubundi ibyo ni byo waduhamagariye mama? Cyangwa hari ikindi udushakira?


*Celia:* Mugani wawe tuvuge icyaduhuje. Murabizi ikigo cyacu kiri hafi kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 kimaze gikora. Turi gutegura ibirori kandi nshaka ko bizagenda neza byose ntihagire ikintu na kimwe kizabirogoya. Kandi ni mwe mushinzwe kubitegura no kubitunganya.


*Fernando:* Ni byo mama. Mu birori nk’ibyo hasabwa kwitonda no gushyira byose kuri gahunda ku buryo nta kizapfa


*Celia:* Nibyo rwose. Tuzongera tubiganireho birambuye, nashakaga gusa kubanza kubibamenyesha ngo buri wese abe atekereza icyazakorwa. Ngiye gusura inshuti yanjye ya kera rero yambwiye ko imfitiye amakuru atariho ivumbi


*Britanny:* Ni nde se mama?


*Celia:* Ntibikureba wa gakobwa we dore ko ukunda inkuru kurusha ifuku.




*_Ibi ni iki banyarwanda? Iyi nshuti ubu ni nde koko? Aya makuru se yo kandi bite? Ntuzacikwe agace ka 8_*


*BIRAMAHIRE Francois Jassu*

Comments