Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE
.
Episode 35.
.
Duheruka Amilia ahobeye Umugabo we Tole
.
Story by Chris nandi Ishimwe
.
Tole arumirwa kubona umugore we amuhobeye arira. Azamura ikiganza nawe amufata mu mutwe uturutse inyuma.
Amilia aririra kurutugu rwe.
.
Muri salo abana bahagaze imbere ya nyirakuru wabo barahangayitse.
Keza ati" Nyogoku mama yabaye iki?
Mama Amilia ati" mwa bana mwe mama wanyu afite ibibazo byinshi.
Taby ati" Mama afite ibihe bibazo ?
Mama Amilia arabarebaaaa, yibuka Amilia amubwira ko ibibazo byose yaba afitanye n'umugabo we abana badakwiye kubizamo.
Amaze kubyibuka areba abana ati" Mama atashye arwaye ariko araza kumera neza
.
Tugaruke mu cyumba.
Amilia arimo kuririra ku bitugu bya Tole. Tole we byamucanze ntabwo azi ikibazo umugore afite cy agize.
Tole ati" Mama Keza ufite ikihe kibazo ?
Amilia aho kuvuga agakomeza akarira. Aribuka Sonna amubwira ati" nubwo Tole asigaye ankunda ariko nabonye ko akifitemo urukundo rw'umugore we
Amilia yamubajije ati" nonese niba wabonye ko agikunda umugore we wowe bizagenda bite ?
Sonna yamusubije ati" uriya Mugabo ni imfura. Nzi neza ko bizarangira aretse umugore we burundu. Kandi kuva mukeneye agomba kuba uwanjye. Ngomba gukora igishoboka cyose agakomeza akaba uwanjye.
.
Amilia amaze kubyibuka akomeza kuririra kurutugu rw'umugabo we. Tole amera nkumwiyatse amureba mu maso.
Tole ati" ndimo kukubaza habaye iki?
Amilia yihanagura amarira arangije aramureba ati" numvaga nkumbuye cyane kuguhobera.
Tole ati" wumvaga ukumbuye kumpobera ?
Amilia ati" yego
.
Uwo mwanya Sonna ahamagara Tole. Telephone irasona. Amilia arabibona ko ari sonna uhamagaye.
Amilia ati" ngaho itabe iyo telephone yawe, uwo muntu uguhamagaye wasanga nawe agukumbiye cyane.
Amilia ava imbere ye asohoka mu cyumba aragenda. Tole asigara yumiwe bimucanze, bimuyobeye ibibaye.
Amilia yaje muri dushe arafunga afungura amazi yicara hasi ararira cyane.
.
Tuze kwa Sonna mu rugo arikumwe na Jolie.
Jolie ati" Sonna uriya mugore mwamenyanye gute ?
Sonna ati" sinakubwiye ari umufana wanjye muri social media zanjye. Niho yamenyeye.
Jolie ati" maze araza aza kukureba.
Sonna avuga aseka ati" cyane. Hanze hari abantu bagikunda byukuri.
Jolie we ntabwo abyumva neza ati" umuntu utazi yaje avuga ko agufana ari umugore ukuze kuriya aza no kukureba maze agusaba ko mwaba inshuti urabyemera?
Sonna araseka ati" ese ko numva wabitinzeho cyane ?
Jolie ati" Sonna nyamara harimo akantu kadasobanutse.
Sonna araseka ati" akahe kantu se ? Harimo akahe kantu ko njyewe uriya mugore namukunze namwishimiye.
Jolie ati" Ese buriya abaye yaraje kukuneka.
Sonna ati" ibyo ntabwo bishoboka. Cy wafushye washakaga kunyiharira wenyine?
Jolie arabiseka ati" njyewe nkufuhira se ? Uribeshya cyane ahubwo njyewe ndimo kureba neza niba ntacyashyiea inshuti yanjye mu byago.
Sonna araseka ati" urakoze cyane nukuri uba unyitayeho.
.
Jolie ati" Sonna wabigize brag ariko biri serious ushaka wabitekerezaho neza.
Sonna ati" Jolie uhangayikishijwe nubusa.
Jolie aratekereza ati" wambwiye ko Sonia yakubwiye ko Tole yarasanzwe amuzi. Sibyo? None nawe wamubwiye ibyo waganiriye na Tole.
Sonna ati" twaraganiriye nkuko nganira nawe.
Jolie ati" ese sonia abaye ari maneko y'umugore wa Tole? Wabitekerejeho neza ?
Sonna aba atangiye kumva ni ingingo.
.
Kurundi ruhande Amilia na Miliana barimo gukora cheers , barangije barasoma.
Amilia ati" Miliana reka nkushimire wamfunguye amaso wampaye igitekerezo cy'ubwenge. Ubwenge kandi abagore bamwe na bamwe tubura.
Miliana araseka ati" ariko wabonye ko ari wowe ntandaro y'ibibazo byari mu rugo rwawe. Iyo ubura ubwenge maze uburakari bukagufunga amaso ntabwo warikuzasobanukirwa.
Amilia arazeka ati" cyane rwose. Warakoze cyane.
Miliana ati" buriya ntakiza nko kwitonda, ukabanza ugasuzuma buri kimwe cyose neza kandi witonze. Iyo abagore tubaye abapfapfa usanga akenshi aho kuzimya umuriro tuwukongeza uwundi.
Amilia ati" niko tumera.
Miliana ati" nishimiye ko wahisemo kwitondera ikibazo cyari mu rugo rwawe.
.
Tuze kwa Sonna iwe mu rugo, yicaye mu ntebe muri salo arimo guhamagara Amilia kuri telephone. Nimero yamuhaye igahita ivaho ikaba Call ended.
Jolie ahagaze ku muryango wa korodoro yegamiye urukuta arimo kumureba. Aza hafi ye yicara mu ntebe.
Jolie ati" iyo ni inshuro ya kangahe umuhamagaye ?
Sonna ati" kuve ejobundi sinabara inshuro maze kumuhamagara.
Jolie araseka ati" iyo number ntabwo ubona ko itagikoreshwa. Nyamara ibyo nakubwiye uriya mugore yakurishije ubwenge.
.
Iminsi irisunika. Tuze kuri Company Tole ari mu kazi na Sonna ari mu kazi ke kuri reception. Uwo mwanya hari umugore winjiye muri company yabo yambaye neza bihambaye. Sonna na bagenzi be bagiye kumwakira , atungurwa no kubona ari Amilia amaze igihe ahamagara yarabuze.
Sonna arumiwe ati" Sonia !
Amilia araseka ati" Sonia uvuga ninde ? Njye nitwa Amilia nje kureba Umugabo wanjye.
Sonna arikanga agwa mu kantu. Amilia amutambukaho arakomeza arigendera.
.
Tole muri office ye abona umuryango urafungutse abona Umugore we niwe uje kandi aje mu isura nshya bihebuje. Tole amukubise amaso arumirwa biramurenze. Arahaguruka areba umugore we aramwitegereza cyane.
Amilia ahagaze imbere ye arimo kumusekera.
Amilia ati" Chr , mugabo wanjye , mwami w'umutima wanjye igitondo cyiza.
Tole byamurenze kubona umugore we aje mu isura idasanzwe.
Amilia ati" nyuze hano kugira ngo nkwifurize umunsi mwiza n'akazi keza. Kandi ndaba nkutegereje mu masaha y'umugoroba utashye uvuye mu kazi. Hano nkuzaniye agakawa keza nateguye neza n'ibiganza byanjye. Nizeye ko kaza gufasha Umugabo wanjye mwiza w'igikundiro.
.
Amilia agatereka kumeza , arangije yegera umugabo aramusoma , amwenyura.
.
Udacikwa na Final Episode.
Comments