logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 25

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 25.
.
Twaheurutse Rome abwira Alias ko bagiye kuvana Clemance hariya kumuryango wa vip room kugira ngo babone uko babasha kwinjira.
 .
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Rome na Alias bahagaze aho barimo gucunga. Clemance nawe yageze kumuryango yahabaye ibamba rwose.
Alias ati" Rome ni gute turakura uriya mugore hariya.
.
Rome afata telephone hamagara Muganga Denis ati" Denis urihe ?
Denis ati" wagarutse se wageze hano?
Rome ati" Yego.
Denis ati" Njyewe hari umurwayi narindimo kurebera ariko ndaje. Ahubwo se ko nabonye Clemance yaheze hariya kumueyango turinjira gute ?
Rome ati" Tugiye kuhamukura.
Densi araseka ati"Sha ugira confidence. Ngo ugiye kuhamukura. Uziko  wagira ngo ni wowe muyobozi w'Ibitaro ?
Rome ati" Wowe ngwino hano nkwereke.
Denis ati" Sawa ndaje.
Alias aramureba ati" Rega Commande agiye kuyobora Operation? Ese uyu umuntu wagushishikaje gutya ninde kweri!
.
Rome aramureba ati" mpereza telephone yawe.
Alias arayimuhereza. Rome yandikamo number za Clemance kubera ko arazizi. Arangije asubiza Alias telephone.
Alias ati" izi number se ?
Rome ati" wowe subirs hasi. Nuhagera ubamagare uriya mugore.
Alias akanura amaso ati" Muhamagare gute se mu bwire iki?
Rome ati"  Umva niwo mupangu .  wowe ugiye kumuhamagara umuterete. Uriya mugore akundamo abagabo ukuntu! Ndets umubwire ko uri hano kwa Muganga waje kumureba. Ako kanya arahita yumva ashatse kumenya uwo muntu umubwira ko amukunda waje kumureba. Ubwo araba aduhaye akanya. Njye na denis turahita twinjira 
.
Alias aba aragiye abisikana na Litta arimo kuza agaha aho Rome ahagaze amugera imbere.
Litta ati" Rome bimeze gute ?
Rome ati" Sawa.
Litta ati" Nje kukubwira ko ibyo waketse ataribyo.
Rome ati" Naketse ibiki?
Litta ati" ntabwo burya nkukunda niba ari nako wabitekereje. Cyane ko rwose urabona ko tutari kuri type imwe pe! Nibyo naragufashije ariko ntabwo byari bisobanuye ko nkukunda.
.
Rome araseka ati" Litta ibyo se narikuba mbitekererezaho iki?  Kandi nkuko ubivuga ntabwo tureshya nkuko isi ishuka abantu. Tuza rero ntakintu nakimwe nagutekerejeho pe! Ntanubwo narikubona na kanya gato kokubitekerezaho. 
Rome abona Alias ahamagaye Clemance, Clemance yitaba ava kumuryango kandi nibyo bashaka. 
Rome ahita yigendera ntakindi avuganye na Litta. Litta abona asa n'usuzuguwe na Rome. Rome arigendera ahamagara Denis
Rome ati" urihe we ngwino twinjire.
.
Denis aba yaje bahita binaga mu cyumba. 
Rome ati" Ibyo dukora nukubikora vuba.
Denis ati" Yego
.
Rome amuhereza ya miti Martin yamuhaye. Denis nawe akubita mu rushinge. Crea aba arakangutse  areba Rome.
Crea ati" Rome nizeye byose wapanze.
Rome ati" Izerere mu mana iri muri njye. Imana niyo iza kugira icyo ikora sinjye.
Crea ati" Harya ubwo bigiye kugenda gute ?
Denis ati" Ugiye gupfa mbere yuko bakwica.
Crea arikanga.
Rome ati" Nshuti yanjye twikundanira. Uraza kuzuka nyizera. tugiye guhagarika umutima wawe n'amaraso. Bityo biraza gutuma amarozi bagiye kugutera bakwica adakwirakwira mu mubiri. Kubera ko amaraso araba yahagaze.
Rome ati" Ikindi gice cyuko uva aha kiraza nyuma.
.
Crea arababara imbere muri we yibaza ukuntu agiye kwicwa n'umugabo yizeye agaha umutima we..Paru.
Rome afata ibiganza bya Crea. Crea azenga amarir mu maso. Rome aramuhanagura akoresheje ikiganza.
Rome ati" Nyizera. Uraza kubaho. Niba iri ataryo gare ryawe Imana iracyaguhagazeho.
Creas asoma ikiganza cya Rome afunga amaso bakora ibyo bakora.
.
Kurundi ruhand Clemance aragarutse kumuryango. Fabien na Fame barimo kuza bazanye uburozi bagiye gukoresha bahitana Crea. Binjira mu cyumba.
.
Udacikwa na Episode 26

Comments