logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



Mu gace gaheruka, gahunda yari ugusiga uburozi kuri shenete ya Britanny, aho twasize Brad yinjiye kwa Veronica naho Leon akitegura kujya gukora akazi yashinzwe




Byose byagenze uko nabiteguye. Nubwo Brad ari umusore warangarira ariko afitemo ubugoryi. Ni gute wumva watumirwa kujya kurya ibyo bari bateguriye undi musore ngo ni uko ataje kandi nawe uri gutereta? Nta gushidikanya yarankurikiye nuko tujyana ku meza. Leon yari afite umwanya uhagije wo gushyira mu bikorwa gahunda yacu yose. Twari twavanze arsenic muri ya mazi ari mu gacupa kandi arsenic iyo ibaye nyinshi irica. Bivuze ko nakoresha amazi yose nta kabuza biri bukoreke rwose.


*Brad:* Ese Vero ko utarya uri gutekereza iki?


*Veronica:* Cya he se ko ari kwa kundi intekerezo ziguruka. Turyoherwe ahubwo




*Brad:* Gusa biraryoshye pee. Ni wowe se wabitetse ubu koko?


*Veronica:* Cyane rwose. Guteka gutya ni mama wabinyigishije




Ikigoryi rwose. Ubu nyine arumva ari jye koko nabitetse? Nabaye se nabiguze muri resitora. Sinatekera uyu muswa rwose kuko nifitiye gahunda ndiho kandi igomba kugenda neza uko mbishaka. Ikintu nzi gukora ni ikawa gusa kandi na yo kenshi nyigura muri resitora. Ubundi se ubwo zaba zibereyeho iki?




Nakomeje kumva ntatuje kuko nari ntaramenya niba gahunda ya Leon yamaze gutungana. Aho twicaye Brad yakomeje kududura mu matwi ngo aravuga, nkomeza kwikiriza gusa ntatuje kugeza ubwo nabonye SMS ya Leon ambwira ko byose abishoje neza cyane. Numvaga ejo hatinze kugera ubundi nkareba uko bigenda


Nyuma ya saa mbili ni bwo Brad yatashye ndamuherekeza ariko sinambuka umuhanda nuko ndamusezera.




*TUGARUKE KURI BRAD*




Numvaga nishimye cyane kubera gusangira na Vero. Uretse ibiryo biryoshye uriya mukobwa na we araryoshye uko biboneka ahubwo ejo nzaboneraho akanya ko kumwinjirira neza. Nafashe ya gapaki karimo umukufi wa mushiki wanjye ninjira mu nzu ariko nsanga haratuje bidasanzwe nibwo navugishaga umukozi




*Brad:* Carole abandi bari hehe ko uri wenyine


*Carole:* Muzehe na bakuru bawe ntibarava ku kazi naho mabuja na Britanny basohotse hashize amasaha abiri bagiye.




Numvaga naniwe mpita nzamuka nshyira ka gapfunyika ku buriri bwa Britanny nanjye njya mu cyumba cyanjye ndaryama kuko numvaga naniwe cyane kandi nari nariye nahaze.






*Dusubire kwa Veronica*




                                         
Ubwo Brad yamaraga kurenga nahise nkingurira Leon kuko nashakaga ko ambwira neza uko byagenze




*Veronica:* Nsobanurira neza rero uko gahunda zagenze




*Leon:* Mabuja uko wambwiye mbigenza nabyubahirije ijambo ku rindi nta na kimwe nasimbutse rwose. Ubwo winjiraga na Brad nahise njya mu modoka ye mfata ka gakufi keza kubi ka diyama gusa


*Veronica:* Leon kuba kari keza ntacyo bimbwiye mbwira uko byagenze




*Leon:* Nahise rero mpfundura ka gacupa ya mazi nyamena kuri ka gakufi kose impande zose.


*Veronica:* Ariko nizere ko washigaje gacye


*Leon:* Reka reka nakonoje nta n’agatonyanga kasigayemo




*Veronica:* Waouuuu. Byiza cyane rwose kabisa wagize neza. Reka dufate akarahure rwose twishimire ibyo tugezeho


Ubu nta gisigaye uretse gutegereza ejo nimugoroba ubwo Veronica nzatsinda icya mbere ubundi nkareba neza ibizakurikiraho




Uwo mugoroba nasangiye na Leon ku buryo nanasinze. Nakangutse numva umutwe uremereye ntari no kwibuka uburyo nageze mu buriri. Narabyutse ngo njye gukora agakawa ndebe ko nagarura agatege nsanga John yicaye uri salon.




*Veronica:* Wowe se kandi waje ryari nako winjiye ute?


*John:* Waramutse. None se ko ntari kumwe nawe nijoro ubwo nanyuze mu idirishya nyine


*Veronica:* Koko se wanyuze mu idirishya?


*John:* Ariko se koko wiyibagije ko ngira urufunguzo rwa hano?


*Veronica:* Mba nabyibagiwe. None se bimeze bite Johnito mwiza


*John:* Sha disi agacupa karacyakurimo. Ndumva katumye uvuga igispanyoro. Uti Johnito




*Veronica:* Oya ahubwo nejejwe nuko iri joro ndi bubashe gutangira guhorera urupfu rw’ababyeyi banjye, rikaba itangiriro ryo kurimbuka kwa ba Kaba.




*John:* Icyo ngukundira iyo witonze ibintu ubigenza neza mu bwenge aha rwose uhakinnye neza nta n’ushobora kugukeka.


*Veronica:* Rero burya byinshi mbikesha wowe, iyo nkoze ibyo nitekerereje akenshi ndakotora. Gusa Brad ni ukubona amapantalo agenda nta mu bwonko yigirira. Ubanza niyo mubwira ko nabonye ikivejuru mu nzu yari kubyemera pee.


*John:* Najyaga ngirango aratekereza ariko rwose nta bwenge na bucye. Gusa nawe uri kunuka inzoga genda woge


*Tujye kuri Britanny*


Uyu munsi nabyukanye akamwenyu ku munwa. Shenete yanjye irabaha rwose. Iri joro ndabatungura bose babone ko rwose ndi umukobwa w’igitangaza. Nikundira kubona abantu bose bandangarira. Nahise mbanza kwigera wa mukufi, nicara imbere y’indorerwamo nuko ndawambara ngo ndebe uko ndi buze kuba mberewe. Wari umeze nk’utose nibaza impamvu ariko sinabitindaho.


*Celia:* Umva cherie ngwino nkwereke akantu unyifashiriza


Uwo ni mama wari winjiye adakomanze


*Britanny:* Mama urambona ute se muri kano gashenete gashya?


*Celia:* Ni keza cyane. Ngaho nsanga muri salon vuba dore harakeye saa yine zageze




Nagakuyemo ngasubiza mu gapaki kako nuko ndamanuka muri salon. Bari bahatatse bidasanzwe. Ndabizi mama akunda ibintu bikeye rwose, ni we wabikoresheje ngo bigende neza




*Britanny:* Mama nahageze mbwira


*Celia:* Umva nshaka uhamagare abanyamakuru bakorera ibinyamakuru bikomeye, abashyira inkuru kuri YouTube, abafite amaradiyo na televiziyo kuko nshaka ko ejo umuryango wacu abantu bose bazabona ko ari umuryango utoroshye rwose.


Icyo nkundira mama rwose. Arankunda kandi anyitaho. Nubwo nari narishwe n’ibiyobyabwenge ariko mama yandinze kujya mu itangazamakuru ngo bamvugeho. Gusa nanone iyo ashaka ko ikintu kivugwa kiravugwa. Ntatinze rero nahise mbahamagara bose abo numvaga nshaka kuko nanjye iyo mvuze ririrjyana. Umukobwa ufite imodoka ye bwite itajya iburamo ibitoro, nta wapfa kunsuzugura uko yiboneye.


Bigeze saa saba narasohotse ngo njye gukoresha imisatsi ni bwo nabonye Brad na Veronica bari kuganira rwose bahuje urugwiro. Numvaga nahita ngenda nkamuca hejuru nkamusyonyora kuko rwose ndamwanga weeee. Ndamwanga cyane rwose.


*Britanny:* Brad, waje ukanjyana muri salon kwitunganya ko numva ntashaka gutwara imodoka


*Brad:* Nanjye ndumva ntashaka gutwara imodoka rero


*Britanny:* Musaza wanjye nkunda kandi nemera rwose wingora urabizi ko utajya wemera ko ntwara ntameze neza


*Brad:* Ngaho reka ndebe imfunguzo ndaje


Yaragiye nsigarana na Veronica 


*Britanny:* Eeeh uzi ko ntari nakubonye


Nta kindi avuze, yahise akata arigendera nuko yinjira iwe. Mbega ishitani y’umukobwa. Musaza wanjye yahise ahagera nuko turahafata tujya muri salon ngo bantunganye.




*Uyu ni Veronica*




Ngo buriya se yashakaga ko ndakara. Ubu mfite gutuza nkihangana ngategereza amaherezo ye. Nazamutse mu cyumba cyanjye ubundi ndeba ikanzu naza kwambara nimugoroba, kuko ngomba kwambara neza ku buryo bari bundangarire bose cyane cyane abagabo ndetse Brad akarushaho kunyifuza.
Nahisemo ikanzu ndende nkunda kwambara mu birori biba nijoro, ifite ibara rya beige, amaboko ataratse, ijosi rya V ku buryo amabere aho atereye haboneka kandi nakambara agakufi kakaba kagaragara neza, ifite pasuwa igera ku kibero ku buryo ntambuka kikagaragara. Nabanje kujya kwitunganya, ubundi bugorobye nambarira ibirori nanitegura urugamba rwa mbere.




*_Ibi birori se ubu biraba cyangwa birapfa ibyari ibirori bibe ikiriyo? Agace ka 16 ntuzagacikwe_*


Comments