Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Briana bamubaza kumuryango we.
Agomba guhakana ko ari imfubyi cyangwa se akemera ko akomoka mu muryano ukennye amahirwe yo kuba bwamwemera kwa Jamali akayoyoka.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Nyuma y’ikiganiro kirekire Briana yasohotse mu nzu ya Jamali afite agahinda kenshi arimo kurira. Jamali asohoka inyuma ye amusanga hanze arimo kurira maze aramufata vuba amushyira mu modoka ye.
Briana akomeza kurira cyane. Jamali aramurebaaaa maze amuhereza agatambaro amufata ikiganza.
Jamali ati” Briana ihangane wabikoze kandi bizagenda neza nyizera. Twamaze kubona uburenganzira n’Umugisha w’umuryango wanjye ntagisigaye. Rero ubu ibintu bigiye kumera neza. Kandi na mama we tuzamwitaho sibyo.
Briana akomeje kubabara cyane.
Jamali ati” Biana wakomeye.
Briana ati” Koko nakomera.
Jamali ati”Nonese uvuzehariya ibyo utatekerejeho? Kandi nta nka uciye amabere.
.
Briana ati” Wangeza mu rugo??
Jamali ahita yatsa imodoka aramutwara. Amugeza hafi y’iwabo.
Briana aramureba ati” Urakoze cyane.
Jamali ati” Nkugeze mu nzu imbere??
Briana ati” Oya wakoze ahasigaye ndijyana.
.
Briana ava mu modoka. Jamali nawe akata imodoka asubira iwabo mu rugo. Briana nawe agenda akagendo gake kagera iwabo. Gusa arimo gutera intambwe ntizihame. Ntashinga rwose. Muriwe harimo kugaruka amagambo yavuze ubwo yahakanaga ko ari imfubyi.
.
Jamali we ageze iwabo mu rugo asanga umuryango we baracyicaye muri Saro baramureba.
Papa we ati” Uriya mukobwa kuba ari imfubyi nibyo byiza kuruta uko yari kuba afite umuryango. Wenda bizanatuma abantu barushaho kudukunda kuko bazumva ko twita ku mubyi.
Mama Jamali ati” N’ubana nawe ntabwo bizaba ari igisebo abantu bazatekereza ko wabanye na Briana ari imfubyi wenda dushaka kumufasha kubwo ubugwaneza bwacu.
Jamali ati”Mwakoze kuba mwameye.
Papa Jamali ati” Nuko ari n’umuhanga. Naho ubundi nawe uzi neza ibyo ukoreye Ciella.
Jamali ati” Ariko mama nababwiye kangahe ko ciella atarashobotse.
.
Briana aracyagenda. Ahantu yakagiye amasegonda amaze iminota ahagenda kubera kubura integer bitewe nibyo amaze kwemera kwa Jamali yihakana ko nta babyeyi agira
.
Agera iwabo mu rugo arakomanga mama we aramufungurira. Briana ahita yikomeza ariko muriwe yashize rwose.
Mama Briana ati” Byagenze gute mwana wanjye mpa amakuru.
Briana ati” Byagenze neza mama!
Mama Briana ati” Byagenze neza se ukaba utishimye cyane? Cyangwa urambeshye hari ikitagenze neza. Mbwiza ukuri ndi mama wawe.
Briana ati” Mama byose byagenze neza. Wigira ikibazo.
Mama Briana ati” Nyine wagiye ubona barakwakiye gutyo gusa ntabindi bibazo bikomeye??
Briana ati”Yego.
Mama Briana ati” Ndumva ntangaye. Banza bariya bantu ari beza kuruta uko nabatekerezaga imana imbabarire.
Briana yakwibuka ko bamwemeye aruko abanje kwemera ko ari imfubyi akabayihakanye mama we bikarushaho kumurya.
Aribwira mu mutima ati” Mama umbabarire kandi ndagukunda cyane kandi basi uzambabarire. Gusa nzakwitaho mama mu bishoboka byose.
.
Mama Briana ati” Reka nzane ibiryo turye . naho ubundi iyo n’inkuru nziza yo kuba ugiye kubana n’urukundo rwawe mwana wanjye.
.
Iminsi iragenda iricuma.
Briana akomeza kujya ajya mu kazi. Ndetse ibyo kuba yarihakanye mama we akavuga ko ari imfubyi igihe kiragera abyakira uko aratuza.
.
Rimwe aza guhura na Daria hamwe na Fanny aje kubabwira uko byagenze. Daria yarumiwe ariko nanone apfa kubyumva no kubyakira. Fanny we yarabishimye.
Briana ati” Ariko bijya bimbabaza cyane mu mutima.
Daria ati”Bria uri isnhuti yanjye pe! Ariko reka nkubwize ukuri ibikomere uzakuramo birakomeye cyane.
Fanny ati” Darien nawe ukabya ibintu.
Daria ati” Sinkabije.
Briana ati” Ahari sha aravuga ukuri. Ariko rwose narebaga mu maso ya Jamali nkumva mbuze imbaraga zo kuba nakwemera kumuhara.
Daria yifata mu mutwe ati” Bimwe nababwiye byo kuba abantu tudasobanukirwa urukundo. Koko mu mbwire urukundo rusenya ibyari biriho bizima cyangwa ahubwo rurabikomeza??
Fanny ati” Reka za phyilosophy zawe.
.
Igihe cyaricumye. Umubano wa Jamali na Briana urakomeza. Bagera n’igihe batangira gupanga umushinga wo kubana.
.
Udacikwa na Episode ya 41
Comments