logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 43

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
∆∆ Episode 43 ∆∆
.
Duheruka Mama Amelia atangajwe nuko Umukobwe agarutse ameze 
.
Author: Chris Nandi Ishimwe
.
Buri mukobwa wese yageze iwabo yisobanura ku mpindika zidasanzwe agarukanye mu rugo.   Mama Amelia yitegereza Umukobwa umwanya munini
Amelia ati" mama waganyije kundeba gutyo?
Mama Amelia ati" ntabwo mfite ishingiro ryo kukureba?
Amelia ati" urarifite mama.
Mama Amelia ati' none! Ahubwo ndibaza Umukobwa wanjye arihe ?
Amelia ati" mama reka gushaka impamvu zo gukabya . Umbaze neza nkusobanurire.
.
Mama Amelia asubira kwicara , maze aramureba.
Mama Amelia ati' Ngaho nsobanurira mukobwa wa Mabune we ! Urinde ?
Amelia ati" mama waretse! Ndabyumva ngarutse narahindutse pe! Ariko ari icyabaye
Mama Amelia ati" waribagishije. Amafaranga wayakuye hehe?
Amelia ati" Nonese Mama, urumva amafaranga narikuyakura hehe? Ahubwo nyine banza unyumve..
.
Mama Amelia aramureba.
Amelia ati"  Trip tuvuyemo hari haje abahanga baturutse hanze, baze gukoresha sport ituma abakobwa batera neza.
Mama Amelia araseka ati" siporo zizanisha amabuno?
Amelia ati' yego
Mama Amelia ati" mbiwiza ukuri.
Amelia ati" mama ndakubwira ukuri. Ese urabona ntasa neza? Urabona ntandukanye nuko nari agakobwa karaho.
Mama Amelia aramuseka ati" Wa mwana we ntukirate inyama zibora. Iyo miterere wagize ntanakimwe isobanuye. 
Amelia ati" mama wivuga gutyo!
Mama ati" ahubwo wifunga amatwi yawe ngo uyabuze kumva. Uranyumva neza.
.
Amelia yumva amagambo ya Mama we kandi agiye kumubangamira, no kumurambira.
Mama we aramubwira ati'  mfite ubwoba bwuko ibyo wakoze bigiye kugusunikiriza mu bwibone butagira uko bumeze.
Amelia ati" mama uku ni ugusa neza umuntu akagaragara neza!
Mama azunguza umutwe ati" Ubwiza, bushobora gutuma umukobwa atinda i bwami ntabwo ari ikibuno cye.
Amelia ati' mama nibyo ndabizi 
Mama ati" sinzi uko byagenze, ariko iyo uza kuba ibizi. Ntabwo warikujya gushakira ubwiza muri Nyashi. 
Amelia ati" mama, rega ntabwo twamera nkamwe. Turi muri generation nshya.
Mama araseka ababaye ati" Amelia, satani abashukira mu bihe? Ibibi byo kubangiza, aho kubibona, akabereka ko ari ibigezweho bije.
Amelia ati" Mama sinzi uko ubyumva ariko....
.
Mama Amelia amuca mu ijambo ati' ok ok. Komeza. Genda jya mu cyumba cyawe urakoze gutaha amahoro
.
Amelia ajya mu cyumba cye. Ageze mu cyumba afunga umuryango neza. Maze aza imbere ya mirror akuramo imyenda yose. Maze arahindukira ikibuno agitunga muri mirror arireba. Abona Nyashi ni Nyashi. Akanyamuneza gutaha Umutima we.
.
Kurundi ruhande niko , Julia nawe iwabo arimo kwireba. Niko kandi no kwa Saranda nawe ubwo atikuraho amaso. Gentile nawe nuko.
.
Amasaha aricuma uwo munsi uratambuka.. muri icyo gitondo Amelia abyuka yitegura kujya ku ishuri. Kimwe na bagenzi nabo barimo kwitegura. Buri wese azi neza ko nagera mu kigo aza kukinyeganyeza.
.
Tuze kuri Ghetto kwa Velas..nabo barimo kwambara.
Ruby areba Sam ati" Sha banza Katiana yaragushizeho.
Sam ati" nanjye maze kubona ko ahari yakinnye nanjye.
Ruby araseka ati" ese wowe ubundi wumvaga bishoboka.
Sam ati" sinzi iyo ibyiringiro byavuye.
Ruby aramuseka ati" man wihangane kbsa ndagusetse.
.
Sam ati" bireke sha!
Velas arimo kwambara bucece abumva. Yicecekeye. Hashize akanya abona Amelia aramuhamagaye. Areba Telephone gusa. Yibuka uko batandukanye ubushize. Amaze kubyibuka neza, yumva muri we  atari ngombwa ko amwitaba.
Ruby aramureba ati" we bite ko utitaba Umugore wawe?
.
Telephone ya sam iba irasonnye abona ni Katiana. Umuhamagaye. Areba telephone yumva aratunguwe!
Ruby ati" man ninde uhamagaye ko uhise uheramo karungu ?
Sam ati" ni Katiana.
Ruby ati" nonese bite ko utitaba wacyohe we !
.
Sam aritaba.
Katiana ati" sam bimeze gute ?
Sam avuga atuje ati" meze neza. Wowe.
Katiana ati" njyewe mpora ndi ok. Sinzi niba warambuze. Ariko niba warateguye umunsi uze kumenyesha.
Sam ati" yego turaza kuvugana.
.
Bidatinze ku ishuri. 
Amelia, Gentile, Julia, Saranda. Binjiye mu kigo batandukanye nuko bari bameze mu minsi irindwi ishize. Abandi banyeshuri bigana barababonye buri wese agwa mu kantu! Ba sam, James na Ruby nabo barumiwe!
Velas ahagaze hirya gato kuruhande wenyine. Nawe arimo kureba abakobwa uko bagarutse barabaye.  
.
Bamwe mu basore , bagenda bakora kuri Nyashi zabo bakobwa. Ba Gentile babonye uko abasore bose bavuye mu byabo. Batangira kubona no kwiyumva nk'abakobwa barenze. 
.
Velas aho ahagaze arimo kwitegereza Amelia hagati mu bandi, amurebeye kure. Amelia nawe arimo kuraranganya amaso ashakisha Velas. Ahindukiye gato abona aho Velas ahagaze bahuza amaso.
Amelia abona rwose Velas, bisa nkaho atamwitayeho habe na gato.
.
Next Episode 44

Comments