logo

NEW TALENTS

Stories Group

UKURI KWIHISHE - Part 21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UKURI KWIHISHE - Part 21
Nibavuga ngo habaho ibyitwa gukubitwa n’inkuba mwumve ngo nibyo byabaye kuri Kadafi
Bamwurije imodoka ubundi bamugeza aho yagombaga kuba afungiwe by’agateganyo mu gihe barimo gutegura dosiye ye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha maze aburanishwe ku byaha yaregwaga
Ariko ntabwo yumvaga neza ibiri kumubaho niba byaba ari ukuri cyangwa se ari inzozi arimo ahubwo yatekerezaga ko ashobora kuza gukanguka ahubwo akisanga mu buriri bwe aryamye wenda akazi gukanguka
Ariko ubwo yabonaga ageze mu kumba ka wenyine afunzwe nibwo yasanze koko bya bintu bikomeye ndetse nta cyoroshye na gito.
Aho yari ari mu nzu y’imbohe nibwo haje kuza ushinzwe gukurikirana dosiye ye maze amubwira ibyaha ashinjwa
Muri ibyo byaha harimo gusambanya ku ngufu umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure, harimo kandi gutoroka igihe yamaraga gukora icyaha, kuzibanganya ibimenyetso kubera ko telefoni ya nyakwigendera yaburiwe ibimenyetso. Hakiyongeraho gutera undi ihungabana bimuviramo kwiyahura kubera ibyo yakorewe.
Ubwo yasomerwaga ibyaha byose aregwa yabwiwe ko byose biri mu bituma ashobora gufungwa ubuzima bwe bwose, icyakora ushinzwe dosiye ye amubwira ko niyemera icyaha agasaba imbabazi ashobora kugabanyirizwa igihano ubundi akazafungwa imyaka itarenga 25 ishobora na yo kugabanywa kubera ko bwari ubwa mbere ageze mu bucamanza kuva yavuka ndetse nta kindi kintu azwiho cyerekeye ibyaha

Ibyo byose ntabwo yumvaga ari kubisobanukirwa nka neza kubera yuko mu mutwe we yibazaga ibibazo byinshi
Ese uwo bavuganaga kuri telefoni ni nde ?
Ese ni gute Boateng yaba yaramubeshye?
Ese koko Gasaro yarapfuye?
Ese koko wa mwana bamubwiraga nta we?
Byose yabyibajijeho biramuyobera gusa ubwo yari mu nzu y’imbohe yabwiwe ko yasuwe nuko bamujyana kureba abamusuye aho yasanze ari mushuti we Boateng, ari kumwe n’undi mugabo n’umugore atabashije kumenye
Yarebye Boateng biramuyobera ukuntu ashobora kuba ari we wamugambaniye kuko yari abizi neza yuko ari we wari uzi ayo makuru wenyine.
Yicaye aho maze umucungagereza abaha umwanya uhagije ngo baganire na cyane ko bari basobanuye ko bashaka kumusobanurira ukuri kwa byose kandi bishobora gutwara umwanya utari muto
Boateng: Kadafi, umbabarire, gusa ningusobanurira ibi byose uri bwumve ko na we ari wowe wabikora.
Kadafi: ntumbwire ariko ko ari wowe wantanze. Ariko se koko ibyo nabwiwe ni ukuri ? Nta mwana mfite ?
Boateng : reka mbanze nkubwire aba bantu turi kumwe ndakeka bari bumfashe kugusobanurira byose
Kadafi : uwo mugabo we ndabona mufite agasura ubanza ari mukuru wawe
Boateng : wabimenye rwose uyu yitwa Kimonyo ni mukuru wanjye ariko hari hashize imyaka myinshi tutabonana, duherukana kera agishaka umugore kuko nahise njya hanze ntinda kugaruka. Uyu mudamu rero ni umugore we akaba yitwa Umuhoza, akaba kandi ari mukuru wa nyakwigendera Gasaro

Yumvise ijambo nyakwigendera yumva koko ko burya Gasaro yapfuye atari ibinyoma.
Kadafi : ariko se koko Gasaro yarapfuye ? yapfuye abyara se basi ?
Umuhoza : ntabwo yapfuye abyara ahubwo umunsi wamufasheho ku ngufu ni wo munsi yapfuyeho yiyahuye.
Bahise bamuhereza kopi ya rwa rwandiko Gasaro yasize yanditse
Uko arusoma ni ko amarira yatembaga mu maso, ni nako kandi yimyozaga kuko ntabwo yumvaga ko ibintu yakoze byatuma umuntu yiyambura ubuzima. Burya hari ubuhemu cyangwa ubugome dukorera abandi dukekako ari ibintu byoroshye nyamara nyuma tugasanga bya bintu ntabwo byoroshye ndetse ababikorewe bashobora kwiyambura ubuzima. 
Yamaze kurusoma amarira abunga mu maso arihanagura
Kadafi: none se ni nde twavuganaga ?
Umuhoza : ni jye twavuganaga. Ni bwo buryo bwashobokaga kugirango ukuri kubashe kuboneka maze umugabo wanjye bamuhanagureho icyaha yashinjwaga azira ubusa
Kadafi : ngo yashinjwaga ?
Kimonyo : yego nashinjwaga. Ubu umbona ndi hanze ya gereza ariko nari narakatiwe imyaka 25 nshinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Gasaro ariko nahawe imbabazi mfungurwa mazemo imyaka itanu gusa. Rero…

Boateng yahise amuca mu ijambo
Boateng: umva bro, ibintu nakoze ntabwo ari ukukwanga cyangwa se kukugambanira ahubwo byaturutse ku isano mfitanye n’aba numva kubabwira ukuri byafasha. 
Yahise amubwira byose uko byagenze, inzira byanyuzemo ngo bige umutwe wo kumubeshya kugirango abashe kuza, uburyo banakoranye n’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha kugera afashwe
Boateng: none se bro, ari wowe wari kubigenza gute kuri mukuru wawe koko?
Kadafi: sha icyakora murankomye simbabeshye pee. Ndumva kugera ubu ntazi neza ukuri ngo ni ukuhe cyangwa ikitari ukuri ni ikihe kubera ko ibintu bimbayeho muri uyumunsi biranangaje ndetse biranantunguye. Ubu se ibi bintu nari nazanye ngo ni ibyo guha umwana koko, nako sinzi
Umuhoza: ntabwo ku bwanjye nifuza ko wafungwa ngo uzatindemo ahubwo nunafungwa bazagukatire mike. Ibyo wazanye tuzabibika neza, ariko se ubundi ntufite umuryango? Bazabibika aho uzafungurirwa uzabikoreshe akazi byagenewe kandi rwose jyewe nkwisabiye imbabazi ko niyise Cherie wawe ariko nawe ari wowe ku mugabo wawe ntacyo utakora ngo ukuri kubashe kujya ku mugaragaro

Kadafi: mumpamagarire uwo muntu ushinzwe kundinda aze ngire icyo mwisabira basi
Yarinjiye maze Kadafi aramureba
Kadafi: ntabwo nshobora guhakana uruhare rwanjye mu rupfu rwa Gasaro gusa nifuzaga kubasaba ikintu kimwe mbere y’uko njyanwa mu rukiko kuburana uretse ko nta na gahunda yo kuburana numva izabaho kuko icyaha ndacyemera kandi niteguye guhanirwa amakosa yanjye. Ese mwanyemerera nkagera basi ahashyinguye Gasaro?
Umucungagereza wari urinze aho afungiwe yamubwiye ko uwo mwanzuro atari we uwufata ahubwo ufatwa n’urukiko ariko ko yumva ibyo bintu batabimwangira na cyane ko nta kibi kirimo.
Amasaha abaje gusura bari bahawe ubwo yarangiraga basezeye Kadafi bamusezeranya ko nubwo yabahemukiye ariko bazamuba hafi mu rubanza rwe ndetse ko bagiye gushaka uko bamenyesha umuryango we ko yaje kandi yahise atabwa muri yombi hanyuma ntajye abura abamusura n’abamugemurira.
Bamaze kugenda nibwo icyifuzo cye cyagejejwe ku babishinzwe maze bamwemerera kugezwa ku mva ya Gasaro aho yagiye ari kumwe na Kimonyo ndetse na Umuhoza.
Ubwo bahageraga yitegereje imva ya Gasaro amarira atemba mu maso, ubundi ayipfukama iruhande
Kadafi: mukunzi wanjye ndicuza ibyo nagukoreye urya munsi kuko sinari nzi ko byatuma wiyambura ubuzima ariko ubu nibwo menye uburemere bw’ikosa nagukoreye. Nagukunze ntawe nkubangikanyaho ndetse ibyo nagukoreye byose mbere y’uko uriya munsi ugera urabizi ko byari ibyiza gusa, zaba impano naguhaye cyangwa se amagambo nakubwiraga byose byari ukuri kandi byabaga bivuye ku mutima. Nakubonye bwa nyuma nkwambura ubusugi none nongeye kukubona uri mu mva aho ntazongera kukubona ngo numve ijwi ryawe ryiza, aho ntazongera kukumva unyitwa Muamar, izina wakundaga kunyita kenshi. Gusa nzi neza ko wambabariye kandi ndasaba n’Imana ngo imbabarire, umunsi izongera kuduhuza kandi ndabizi ko atari kera cyane, nzongera kwishimira kubana nawe no kukubona ibihe byose

Yamaze kuvuga ayo magambo ubona noneho akeye mu maso maze ahaguruka aho ngaho bamusubiza aho yari afungiwe ategereje kujyanwa imbere y’ubutabera ngo urubanza rwe rutangire

Iryo joro ntabwo na ryo ryatinze gucya kuko yagombaga kuburana bukeye bwaho.
Ushinzwe gucunga imfungwa ubwo imodoka ijyana imfungwa kuburana yahageraga yahise ajya kureba aho Kadafi afungiye ngo amubwire aze bagane ku rukiko ariko ubwo yageraga aho yari afungiye yahise akubitwa n’inkuba ndetse agwa mu kantu

*Byagenze bite se kandi? Agace ka 22 ntuzagacikwe*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.