logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRUNGU MU GITANDA CYANJYE S01 Ep 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IRUNGU MU GITANDA  CYANJYEANJYE
.
Episode 6
.
Duheruka , Jobbe aje muri Biro ya Melinda nkuko yari yabimubwiye .
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Jobbe uko yakaje, asanga Melina mu kazi. Ahagarara hafi y'umuryango yifata neza. Melinda aramubona..
Melinda ati" ko wahagaze aho komeza uze hano.
Jobbe yegera imbere araza aricara.
.
Melinda ati" imodoka yanjye wayogeje neza ?
Jobbe ati" yego nk'uko bisanzwe Nyakubahwa.
Melinda ati" harya uzi gutwara imodoka ?
Jobbe ati" yego.
Melinda ati" Hari akazi nshaka kuguha.
.
Uwo mwanya Sheilla araza azanye raporo, abona Jobbe mu Biro bya Melinda aratangurwa gusa  ntiyabitindaho atanga raporo imuzanye aragenda..
.
Melinda areba mu gatiriwari akuramo amafaranga arayabara ayahereza Jobbe.
Melinda ati" Nshaka ko ujya ku isoko ahantu bacururiza ama secreen ungurire flat tv nziza.. ese urumva uza kuboshobora?
Jobbe ati" yego. Ahubwo wampa n'ikiraka cyo kuza kuyimanika nzi kubikora.
Melinda ati" are you sure ?
Jobbe ati" yego.
Melinda ati" ok. Genda uyigure namura kuyibona uze kumpamagara nkurangire mu rugo. Genda ufate imwe mu modoka z'akazi uyikoreshe.
.
Tuze aho Sheilla na Kary bakorera, Sheilla araje avuye gutanga raporo muri biro kwa melinda.
Sheilla areba Kary ati" umva we  is gasore ushobora kubona kazamuwe mu kazi mugihe cya vuba.
Kary ati" uravuga Jobbe se ?
Sheilla ati" kubera iki?
Sheilla ati" musanze muri biro kwa Melinda baganira.
Kary ati" wasanga hari akazi ashaka kumuha gasanzwe.
Sheilla ati" waretse kuba mu mandazi ariko!
Kary ati" nashake amuzamuree ubundi se bitwaye iki?
.
Sheilla ati" urumva nyacyo bitwaye?
Kary ati" nonese ubwo Jobbe umugiriye ishyari?
Sheilla ati" oya da!
.
Uwo mwanya Telephone ya sheilla irasona abona n'umugabo we uhamagaye areba Telephone gusa aho kuyitaba.
Kary aramureba ati" kubera iki utitaba.
Sheilla ati" umugabo wanjye n'ikimara ntacyo nshaka kuvugana nawem
Kary ati" ariko n'umugabo wawe?
Sheilla ati" n'umugabo mu gutumba gusa ntacyo amaze.
Kary arimirwa ati" ariko se wagiye gushakana nawe utamureba.?
Sheilla ati" ndabyicuza.  Cyane ruriya ruda rwe ndarwanga rurambangamira.
.
Kary araseka, afata ama raporo ati" reka nigendera da nkureke.
.
Kary ataragenda babona Jobbe hanze afashe imwe mu modoka z'akazi aragiye.
Sheilla ati" kiriya gisore kigiye he ra!
Kary ati" wasanga Melinda amutumye nk'uko nabikubwiraga.
Sheilla ati" Sha Jobbe n'imwiza nuko ari ubukene.
Kary areba Sheilla araseka arigendera.
.
Kary aza muri Biro kwa Melinda amuhereza raporo arangije aricara.
Kary ati" Melinda umeze ute ko udaheruka gufata umwanya wo kuganira natwe ? 
Melinda aramureba ati" mu mbabarire Hari igihe umwanya ubura. S'igihe cyose umuntu aboneka.
Kary ati" ariko ndaguhangayikiye. Nsigaye mbona utameze neza muri iyi minsi. Melinda wabaye iki koko!
Melinda ati" Kary muri aka kanya sinzi icyo nakubwira pe! Ubwo nuko meze n'ibyo bihe ndimo.
Kary ati" ariko ndi inshuti yawe ushobora kumbwira nkaba nagufasha. Nkaguha ibitekekerezo bishobora kugufasha.
.
Melinda ati" oya, urakoze. Byaba byiza ubiretse ntubyinjiremo cyane.
Kary ati" ese wowe na lex hagati yanyu hari ibibazo?
Melinda ati" Kary ibyo bireke.  Ikibazo mfite ntacyo wowe wagihinduraho. 
Kary ati" ariko biramubabaza kukubona umeze gutyo.
Melinda ati" n'agahe bizashira.
Kary aramureba.
.
Melanda ati" genda ukomeze akazi njye undeke. Igihe n'igihe ndaza kongera gusubirana ibihe byanjye.
Kary arahaguruka aragenda.
Amaze kugenda, ako kanya, kuri Telephone ya mwihangane haza message kuri Whatsapp yandikiwe na lex.
Melinda afata Telephone arayisoma ati". Cher umeze ute? Nageze muri Kenya amahoro. Ubu twatangiye gukora deal. Wowe se umeze ute ?
Melinda ntiyamusubiza aramwihorera.
.
Lex aramwandikira ati" Cher ko utavuga ?
Melinda aramwandikira ati" sawa ugire deak nziza.
.
Ako kanya, Paru aba aje muri Biro ya Melinda. Melinda aramureba. Paru araza aricara.
Paru ati" Melinda umeze ute ?
Melinda ati" meze neza.
Paru ati" cyakora uri umugore mwiza kweri kweri!
Melinda ati" urakoze.
Paru asekamo ati" Gusa nuko mbona usigaye utanezerewe. Ese Lex hari icyo atarimo kwitaho? Rwose ntabwo yakabaye atuma umugore mwiza nkawe ababara.
Melinda aramureba ati" ese ushaka iki?
.
Paru ati" oya ntacyo nshaka. Gusa nk'umwunganizi wanyu mukorana ntabwo nabona utameze neza ngo mbyirengagize.
Melinda ati" nonese nigeze nkubwira ko ntameze neza?
Paru ati" oya ntabyo wavuze. Ariko ubwabyo birigaragaraza.
Melinda aramureba ati" meze neza.
Paru ati" oya. Wikwihagararaho. Ariko ushatse nagufasha. Ese rimwe wazampa akanya tugasangira nka bunganizi.
.
Melinda aramureba.
Paru ati" oya witekereza ibindi. Just n'ugusangira gusa.
Melinda ati" nzabitekerezaho. Gusa aka kanya mpa akanya nkore akazi kanjye.
.
Paru aramureba.
Uwo mwanya Telephone ye irasona arayifata aritaba.
Melinda ati" karame?
Jobbe ati" mabuja flat Tv ndayibonye.
Melinda ati" sawa reka nkuhe amarekezo kuri telephone uyijyane mu rugo najye ndaje.
.
Ava kuri Telephone amuhereza amarekezo kuri Telephone. Arangije nawe arahaguruka afata contake.
Paru ati" uragiye se ?
Melinda ati" ndagiye.
Paru ati" sawa ugire umunsi mwiza.
.
Melinda aregenda, Paru asigara arimo guseka ati" wa mugore we wihagazeho kweri 
.
Bidatinze, Jobbe yagejeje Flat mu rugo. Bora aramufungurira Jobbe ayizana mu nzu muri Saro aricara ategereza ko Melinda ahagera.
.
Hashize umwanya muto, Melanda aba araje.. yinjira muri Saro abona Jobbe.
Melinda ati" Jobbe urakoze. Ngaho rero kora akazi kawe uyesitare neza. Urabikora igihe kingana iki?
Jobbe ati" amasaha nk'abiri.
Melinda ati" sawa.
.
Jobbe ati" mabuja ufite urugo rwiza rubereye umugore mwiza nkawe kbsa. Uko usa, usa n'aho utaha kbsa.
Melinda arikaruma! Jobbe aramureba agira ubwoba.
Jobbe ati" mabuja mbabarira.
.
Melinda ahita aturika araseka! 
Jobbe biramucanga!
Melinda aramureba ati" wabonye ko ndi umugore mwiza gute ?
Jobbe ati" uko ugaragara kbs nuko witwara ukongeraho uko ubana n'abantu.
Melinda ati" eeeh!  None ibyo n'ibyo bingira umugore mwiza?
Jobbe ati" buri ruhande rwose uhafite ubwiza mabuja!  Kandi kuri kumwe nawe wese bihita bukubera byiza kuba ari kumwe nawe. 
.
Melinda aramureba araseka ati" sawa urakoze ngaho jya mu kazi kawe.
.
Jobbe atangira akazi ke aresitara neza television arayitunganya neza. Nyuma y'amasaha abiri aba arashoje.
Melinda aza kureba araseka ati" Sha banza ukorera kuri gahunda nk'uko wabivuze.
Jobbe ati" njyewe mvuga ikintu nzi neza ko nza kubasha kuzuza.
Melinda ati" uzakomereze  aho.
Jobbe ati" urakoze mabuja.
Melinda aramwitegereza cyane.
.
Jobbe ati" mwamfasha mukanyereka aho nkarabira nkakaraba?
Melinda ati" yago vayo nkwereke.
 .
Melinda aramutwara ajya kumwereka dushe. Jobbe ahita akuramo ishati ayimanika kuruhande yoga ibiganza arangije akaraba no mu maso. Melinda aramireba. Hashize akanya aragenda ajya kumushakira isume n'amavuta aramuzanira. 
Jobbe aramishimira ati" urakoze.
.
Jobbe afata isume arihanagura afata n'amavuta arisiga, ubwo melanda ahagaze aho arimo kumureba.
Jobbe ati" ese mabuja uba hano wenyine n umukozi nta bana ugira?
Melinda ati" oya ntabo.
Jobbe ati" biratangaje! Wakabaye ufite umwana. Cyakora wowe na Boss muba mufite akazi kenshi ntabwo mwabona umwanya wo kubyara. 
Melinda ati" igihe n'ikigera tuzabyara.
Jobbe ati" cyakora shahu muzabyara abana beza.
Melinda araseka ati " kubera iki 
Jobbe ati" kubera ko uri mwiza! Abana bawe bazaba barenze.
Melinda araseka, na Jobbe araseka.
.
Melinda ati" ese Jobbe ufite umukunzi?
Jobbe ati" yego ndamufite.
Melinda ati" yitwa nde ?
Jobbe ati" yitwa Yolanda. Gusa iwabo ntabwo binyishimira.
Melinda ati" kubera iki?
Jobbe ati" kubera ko ntari umukristo mu itorero ryabo.
Melinda ati" none ubwo!
Jobbe ati" simbizi mabuja. Gusa ikizima nuko njye na Yolanda dukundana ntakindi.
.
Melina ati" ok. None ndakwiashyura angahe?
Jobbe ati" mpa ibyo 5k ntaribi.
Melinda ati" oya reka nkuhe 10k kubera ko nabonye ko uri umwana mwiza wanangarije ndaseka kandi ntabiheruka.
Jobbe ati" murakoze mabuja Kandi aho navuze amagambo adakwiriye muze kumbabarira.
Melinda ati" oya ntakibazo. Harya number yawe n'iriya wampamagaje.?
Jobbe ati" yego. Reka ntehe mwakoze.
Melinda ati" sawa bye Jobbe wakoze.
 .
Jobbe arigenda, Melinda ahita yicara mu ntebe atuje.
.
.
Utazacikwa na Episode 7

Comments