Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Luwero yagiye gusura mama brian bafatanya gufura baganira.
.
Created by chris nandi ishimwe.
.
Mama Briana uko afura arimo witegereza Luwero cyane. Luwero arabibona maze araseka.
Luwero ati” Mama ko urimo kunyitegereza cyane??
Mama Briana avuga aseka ati” Narimo nibaza kumutima wawe wuzuye ubumuntu.
Luwero araseka ati” Ariko n’ibisanzwe ku bantu bose.
Mama Briana ati” Oya . abantu bose ntabwo ari kimwe. Cyane cane mu bihe nk’ibi. Wowe maze wagira ngo ntabwo uri uwo mur iki kiragano gishya. Aho usanga imitma ya bantu benshi yarabaye akahebwe. Uzakomeze izi ndagagaciro wifitemo. Uziko wagira ngo uri uwo muri za 80.
Luwero araseka ati” uri za 80??
Mma Briana ati” Yego. Aho abantu baragifite umuco muzima. Imitima yabo igifite ubumuntu bwuzuye.
Luwrro ati” Ariko ngo abantu bo mu binyejana nk’ibi twarabatengushye??
Mama Briana ati” Cyane rwose! Ariko wowe maze kubona ukiri muzima. Rwose ababyeyi bawe uzabanshimirire.
Luwero araseka.
.
Barakomeje baraganira umunsi wose bakorana imirimo bafatanya. Bigeze ni mugoroba. Luwero amusezeraho arataha. Ageze mu rugo asanga mama we na Papa barahari basa n’abari bamutegereje.
Mma we ati”Nubundi uvuye kureba uwo Nyina wa Briana??
Luwero ati”Yego.
Mama ati” Ariko muri uriya muryango uba ushakayo iki?? Ubwabyo banza urebe ubusazi wakoze ujya kwiga mu kigo cy’abakobwa kandi uri Umuhungu?? Byose ngo ukurikiye Umukobwa.
Luwero ati” Mama namaze kubabwira ukuri sinzi ikindi mu mbaza.
Mam aati” Ukomeje kwisebya mwana wanjye. Umwanya urimo gushaa guhagararamo siwo mwanya wawe.. uriya mukobwa yakubonye nk’ikimara kuruta ko yaba yarabonye ko uri intwari y’urukundo.
Luwero ati” Ariko nanjye sinashaka kumwerekako ndi intwari y’urukundo.
.
Papa Luweroati” Urimo kwica ubuzima bwawe wa mwa we. Wakabaye ufocasinga kuri wowe gusa n’ahazaza hazima.
Luwero ati” Nonese nababwiye ko ho nahataye??
Papa Luwero ati” Igihe cyawe cyose ukimara wiruka inyuma y’umukobwa na nyina. Ntabwo wowe ukibonera umwanya. Kandi mbere na mbere yakabaye wowe. Rero ntabwo tuza kukureka ngo ukomeze wangiririke gutyo. Ubundi nindce wakuroze??
Luwero aricara.
Mama Luwero ati” Luwero turi ababyei bawe. Nawe uri umwana wacu umwe w’ikinege. Ntabwo dukomeza kurangarara ngo tunakurekere ubwingege bukomeje kugutwara buhumyi.
Luwero ati” Ubwo murasobanura iki??
Mama Luwero ati” Briana siwe buzima bwawe sinawe hazaza hawe. Reba igihe gishize utiga waragiye gukora amafuti nkariya. Tugiye kukohereza kwiga hanze.
Luwero ahita ahakana ati”Ntabwo najyayo.
.
Papa Luwero ati” Ubwo nutajya kwiga. Urashaka abandi babyeyi bawe.kandi ntafaranga narimwe uzongera gukoresha rya hano mu rugo. Ugende wimenye uranyumava neza.
Luwero areba mama we.
Mama we ati” Yego nuko bimeze. Ndetse wakabaye ukanguka ukava mu mwijima w’izo nkundo z’amafuti urimo ukita kuri wowe gusa n’ubuzima bwawe.
Luwero ati” ariko aho kwiga ni amahitamo yanjye.
Mam,a Luwero ati” Ntatwe nk’ababyeyi tuzi neza ibikwiriye Umwana wacu. Urajya kwiga hanze.
Luwero ntiyabyumva neza maze arahaguruka.
Papa luwero ati” Niba ugiye gufunga impanga ugashaka gukomeza kwigenga mu bugoryi bwawe nsubiza amakarita yanjye yose ya bank. Ugende wimenye ukore ibyo ushaka birakureba.
.
Luwero amuhereza akora mu mufuka maze akuramo amakarita yose yarafite arayatanga ahita anikomereza yigira mu cyumba.
Papa Luwero ati”Uriya mwana asigaye ufunze umutwe
Mama Luwero ati” Mureke araza kujyayo ndabizi.
.
Iminsi iricuma. Mama Luwero akomeza kujya aganiriza Luwero amwumvisha ko agomba kubanza yasiga byose akabanza kwiga. Yamara kwiga akazabona gukomeza gukora ibyo ashaka.
Luwero amaherezo aza kubyemera.
.
Amaze kubyemera ku mugoroba wuwo munsi aza kubiganiraho n’inshuti ye Jacke.
Jacke ati” Man ugiye kwiga hanze??
Luwero ati” Yego.
Jacke ati” Noneho urumva se uzabibasha kure ya Briana??
Luweroati” N’ubundi Briana ntabwo akunda njye. Ahari ntanubwo bizigera binahao inzozi zose narota.
Jacke ati” Narinarakubwiye na mbere hose man.
Luwero ati” Ariko niwe mukobwa nakunze. Kandi ntibizahinduka.
Jacke ati” Sha ibyo bireke. Wowe nugera muri amerika uzabone undi mukobwa wa danger. Kandi azakwibagiza Briana.
Luwero ati”Oyaaa. Uko biri kose nzategerez amahirwe hari igihe yabaho. Briana ndamukunda cyane.
Jacke ati” Ese waretse kwizirika ku bidahari.
Luweroati” Nyine mwe nuko mu bibona ko ari ukwizirika. Kubera ko mudasobanukiwe umutima wanjye.
Jacke aramurebaaaaa nk’uwatangaye. Ati” mwana wowe urukundo rwawe rufite ibara ryihariye ntabwo risa n’iryabandi.
Luwero ati” Nawe ubwawe ntabwo wanyumva.
Jacke ati” n’abandi bose babona uri umusazi.
Luwero ati” Reka nkureke nitahire ariko basi wowe wakanyizeye.
.
Luwero arataha.
Iryo joro ryose arara atekereza ukuntu agiye ujya hanze ahantu atazajya ab aafite amahirwe yo kuba yanabonaho Briana.
.
Bidatinze umunsi wo kugenda warageze.
Luwero abanza kujya ku kigo cya ba Briana agiye kumusezeraho. Ku ishuri rya ba Briana bari no mugihe cyo gusurwa.
Jamali nawe ari mu baje gusura arikumwe na Briana. Barimo gukata aho mu kigo baganira.
Jamali ati” Bria!
Briana ati”Karame.
Jamali ati” Ndagukunda cyane.
Briana araseka ati” Nanjyendagukunda cyane.
Jamali ati” Uri mwiza pe! Ufite ubwiza bumbuza guhumeka.
Briana araseka.
.
Bidatinze na Luwero arahageze. Akihagera Fanny na Daria bamubona mbere. Luwero abageraho. Fanny araseka.
Fanny ati” Leyaaa.! Cyakora waruberewe no kuba umukobwa.
Daria ati” Luwero ugarutse kureba Briana.
Luwero ati” Yego.
Fanny ati” Ariko ntabwo ujya uva kwizima ryo kubangama! Abasore nkawe kubera iki bagoranye??
Luwero ati” Wowe niko ubifata. Ariko njye umutimawanjye ntabwo ujya wikomeza ngo wikanyaze. Wemera icyo ufite cyose muri wo.
Fanny ati” ha amahoro urkundo rw’abandi rero. Aka kanya Briana arikumwe na Jamali.
Luwero ati” ndategereza kuko ngomba kuvugana na Briana uko byamera kose.
.
Bidatinze Jamalai atandukana na Briana arataha. Luwero aba abonye amahirwe yo kuvugana na Briana. Briana aramukundira aza kumwumva.
Briana ati” Luwero rwose uri umwana mwiza ndanagushimira ko wagiye wita kuri mama! Ariko uko byamera kose ntabwo bizahinduka.
Luwero ati” Bria witekereza nabi. Njyewe ntabwo nafashie mama wawe kugira ngo uzankunde. Ndetse sinanamufashije. Ahubwo nakoze ibyo nawe yankorerea nk’umubyeyi.
Briana arabyumva ati” None niki ugaruwe niki hano.
Luwero ati” Ubu tuvugana ngiye kujya hanze. Narinje kugusezera.
Briana ati” Urakoze.
Luwero ati” Nawe warakoze. Nubwo bitakunze ariko nishimira ko basi namenye umuntu nkawe.
Briana ati” Sawa.
Luwero ati” nakubaza ikibazo kimwe??
.
Briana ati”Mbaza.
Luwero ati” waba unyanga??
Briana araseka ati” Oya ntabwo nkwanga.
Luwero ati” Iyo jamali aza kuba adahari se warikunkunda??
Briana ati” Yego.
Luwero araseka ati”Koko mbyizere uvugishije ukuri.
Briana ati” Luwe wibaza ibibazo byinshi cyane.
Luwero ati” Nizeye ko unsubije ukuri. Rero ndagiye. Ariko ugiye kunsezeranya ko igihe nzagarukira cyose ninsanga wowe na Jamali byaranze kumubana uzahita ubana najye umbere umugore. Ariko nanjye ningaruka nkasanga urukundo rwanyu rwarakomeje byose bimeze neza nzemera mve kwizima.
Briana ati” Sawa ndabigusezeranyije.
Luwero ati”Ningaruka uzihangane tunasohokane rimwe.
.
Briana abitekerezahooo maze nabyo arabyemera.
Luwero ati” Thans so much. Uzagire ibihe byiza. Ndagukunda.
.
Luwero acaho aragenda.
Briana asigara amwibazaho kandi koko arabona ko Luwero amukunda byanyabyo.
.
Udacikwa na Episod ya 34
Comments