Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Mu gace gaheruka umuriro wari watse hagati ya Brad na nyina aho batumvikanaga ku birori byitegurwaga naho ku rundi ruhande twasize Veronica ahamagaye Brad
*Brad:* Veronica ni iki ko untunguye?
*Veronica:* Ndabona ntazi uko umeze. None se bite
*Brad:* Sha sinzi ariko ndaho tu. None se unyiyongoje ute iki gitondo mwana?
*Veronica:* Naryamye ndatekereza nsanga mu minsi ishize ubwo wazaga iwanjye nakwitwayeho nabi numvaga nshaka kugusaba imbabazi. Hari ikibazo tujyanye ahantu tugasangira agakawa, wenda wanambwira ikitari kugenda neza kuko ndabona utameze neza rwose
*Brad:* Waouuu. Uri umusirimu rwose peee. Ariko se byaba bitwaye iki tujyanye aho mpisemo?
*Veronica:* Nta kibazo rwose, uramfite.
Twahise tujya mu modoka ubundi twerekeza aho Brad ahisemo ko dusangirira agakawa.
Twerekeja ahantu hameze nk’isarumara, gusa nyine sinari nzi icyo Brad agamije
*Veronica:* Nsobanurira, tuje gukora iki hano?
*Brad:* Wowe injira gusa nta kibazo
Nahise mufata akaboko nuko twinjirana muri iyo nyubako. Uko mbizi nabwiwe ko Brad akunda abakobwa ariko nanone uko byamera kose ntiyamfata ku ngufu.
*Veronica:* Aha hantu ko numva hari urusaku rw’umuziki cyane?
*Brad:* Harya sinakubwiye ko nkunda umuziki? Burya na gitari ngerageza kuyicuranga rwose.
*Veronica:* Byiza cyane. Nizere ko uncurangira
*Brad:* Icyifuzo cyawe ni itegeko kuri jye rwose
Yahise yegura gitari ye atangira kuncurangira. Gusa kubera urusaku rwinshi ntabwo nabeshya ko byandyoheye ariko nyine namukomeye amashyi mushimira ko ancurangiye ariko navuga ko byari uburyarya kuko rwose wapi. Ubanza ari uko ntamenyereye imiteretano nakuze naribabariye
*Veronica:* None se mbwira, kuki nabonaga ubabaye mu kanya byatewe n’iki?
*Brad:* Ni mama twashwanye yambwiraga amateshwa ngo y’iminsi mikuru, nta bindi
*Veronica:* Umunsi mukuru?
*Brad:* Yego umunsi mukuru. Ariko ubundi ngaruye ibitekerezo. Niwemera kumperekeza nzawujyamo kuko nari namaze kumuhakanira ko atazambona
*Veronica:* Yoo. Sha ni ukuri sinasuzugura ubutumire bwawe wenda byanatuma mbasha kumenyana na mama wawe. Mushiki wawe we naramubonye nubwo wenda duhuye ntahita mwibuka.
*Brad:* Urambwiza ukuri koko uzaza umperekeze?
*Veronica:* Ntabwo njya mpubuka mu magambo mvuga icyo nasubiramo rwose nzaguherekeza humura
*Brad:* Vero, ni ukuri urakoze ndetse urantunguye pee. Noneho mama azasara nakubona tu. Wowe urasobanutse
Yavuze ibyo ahita ansoma ku kiganza, nko kunyereka ko bimunejeje, ku mutima nti ikindi gitego kirinjiye.
*Veronica:* Ese ubona koko ntasanzwe?
*Brad:* Ntabwo wabyumva ariko ni ko kuri rwose. Muri make uhora umbera mushya. Kumenyana nawe sinteze kuzabyicuza kandi nshaka gutsindira umutima wawe abakwirukaho bandi bose nkabatsinda igitego cy’umutwe
Naramumwenyuriye byo kumwereka ko binyuze ariko ku mutima atazi ko ndi kumuhema. Gusa nanone ngomba koko kwitwara neza kuko ni yo ntego mfite kugirango mufatishe neza cyane rwose nta kindi.
Gusa tukiri aho ni bwo Leon yahise ampamagara, nuko njya kure ya Brad ngo mwitabe sinashakaga ko yumva ibiganiro byanjye
*Veronica:* Nizere ko utampamagariye ubusa nari nibereye mu zindi gahunda
*Leon:* Oya mabuja ahubwo ngufitiye amakuru meza ko nafashe wa muntu uzana indabo. Mbese muguye gitumo, afatiwe mu cyuho neza neza.
*Veronica:* Mujyane kwa John ndaje mpabasange
Nahise nsanga Brad mubwira ko hari gahunda inshaka byihutirwa, ansaba kuntwara akangeza yo mubwira ko atari ngombwa ndi butege moto kuko inyaruka kurutaho akomeza kwinginga ariko noneho nyuma yo kumuhakanira kenshi arandeka ndagenda.
Nahise ngera kwa John gusa ubwo nahageraga nasanze Jack ari we uhari ambwira ko John hari ibyangombwa yagiye kureba
*Veronica:* hanyuma se Leon ari hehe?
*Jack:* Agutegerereje mu nzu
Narinjiye nsanga Leon ari kumwe n’uwo muntu uzana indabo. Gusa sinzi uko namwita ariko mu ijambo rimwe ni sarigoma. Agahungu kambariye ipantalo munsi y’ikibuno, gafite tatoo umubiri wose, gatoboye amatwi… Mbese nabonaga ntazi icyo ndi kubona imbere yanjye
*Veronica:* Nizere ko uri kwiganirira rwose kuko si uyu?
Yahise ahindukira aranyitegereza n’agasuzuguro kenshi cyane
*Veronica:* Urandeba iki ubwo?
…: Ariko mfite amaso kandi abereyeho kureba rwose (Yabivugaga ari guhekenya shikareti, nk’ingurube yasamye)
*Veronica:* Ariko ubanza utazi umuntu muri kuvugana uri imbere yawe?
…: Eh wana ndabona ari icyuki cy’agakobwa k’ibaby rwose, koroshye gutapfuna kabisa
Ubwo yabivugaga ansatira. Ese ubu uyu ari mu biki? Yakomeje kunsatira mpita nkura pisitoli mu isakoshi nari mfite, ndakokinga ndayimutunga, ahita ahagarara
*Veronica:* Ngusabye guhagarika iyo mikino ya kiboyi uri gukina. Sindi ibaby kandi sindi ibiryo ngo urandya jye ndi Veronica. Urebye nabi ubwonko bwawe wabusanga mu mufuka w’ipantalo kuko jyewe sinjya nkina n’ibigoryi nkawe
… : Yego Veronica jyewe nitwa Kevin
*Veronica:* Ibyo birakureba sha.
*Kevin:* Umva baby, shyira agapira hasi ariko mwana. Wikifata nka babiloni shumi yanjye. Ushaka kwitwara nk’agasadunda koko kandi mbona warihaye?
*Veronica:* Nakubwiye ko ndi Veronica. Baby ni umwana wawe ntukomeze. Ufite amasogonda atanu ukaba umbwiye cyangwa nkubarure
*Kevin:* Umva mwana bebe ariko shyiramo imiyaga
*Veronica:* 1, 2, ..
*Kevin:* Eh wa mutoto uzi ko ari siriyasi mwana. Umva baranyishyuye nta kindi
*Veronica:* Nakwizezwa n’iki ko utambeshye?
*Kevin:* Nukuri ni ko byagenze pee. Ahubwo manura imbunda ndumva ngiye kwinyarira kubera ubwoba
*Veronica:* Barakwishyuye. Ba nde?
*Kevin:* Bebe ntabwo muzi pee
*Veronica:* Gute utamuzi kandi warishyuwe? 3, 4, …
*Kevin:* Ni ukuri sinkubeshya pee. Umunsi umwe narakinguye nsanga imbere y’umuryango wanjye hari agapfunyika mpfunduye nsangamo aderesi, indabo za roza zirabura n’urwandiko
*Veronica:* Urwo rwandiko rwavugaga iki rero?
*Kevin:* Ko ngomba kuzajya nzana izo ndabo za roza aho hantu hari kuri iyo aderesi
*Veronica:* Nuko wabikora wowe ugahembwa iki?
*Kevin:* Umva mwana nyine nubwo nshaka ku bukaro ariko si ko buri gihe buboneka, rero rimwe na rimwe turemera tugakora ibimeze nk’ubusazi ariko ifaranga rikaboneka
*Veronica:* Nuko uko wiboneye ukazinduka uzana indabo ukajugunya aho nta soni. Wumvaga se ari ibirori urimo wa musazi we?
*Kevin:* Ariko mabuja sinari nzi ko ari iwawe kuko iyo mbimenya sinari kubikora rwose pee. Ngaho mundeke ngende ubwo byose mbivuze
*Veronica:* Ugenda se ujya hehe. Ahubwo reka nkujyane ugire umugore usura
*Kevin:* Ni karumuna kawe se? Ubanza kaba ari akucyi rero byo
*Veronica:* Ziba se wa njiji we vuba. Uzi ko ukomeje kuvumvura nagukuramo iyo kotsa neza neza. Leon ngwino hano nkwereke
*Leon:* Tugiye gusura Carmen se?
*Kevin:* Carmen se uwo ni uwa hehe?
Nta gusubiza, Leon yahise ashikanuza Kevin aramukurura nuko tugana aho Carmen afungiye, dusanga yiyicariye atavuga
*Kevin:* Mureke gato, uriya ni nde?
*Veronica:* Ni uwo mugiye kuba muri kumwe. Carmen ndabizi irungu ryarakwishe dore umusore mube muganira iyi minsi
*Kevin:* Ndashaka gutaha rwose jyewe ntacyo nabatwaye
*Veronica:* Mwebwe mwirinde amakosa gusa, ubundi muganire tu
Twahise dusohoka jye na Leon. Ntawe uzitambika muri gahunda zanjye kandi bazasohoka cyangwa bapfe, bitewe n’uko bazitwara mu bibazo nzababaza
*_Ko bitoroshye se? Uyu Kevin se yatumwe na nde? Agace ka 13 ntuzagacikwe, biracyaza_*
Comments