logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP42

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


*Dusubire kuri Celia*


Twaraye ijoro ryose na Victor ahahiye. Gusa inzu yose ntabwo yahiye icyakora hangiritse byinshi pee. Victor yarimo avugana n’agakobwa ntazi, ariko numvaga nkwiye kubegera nkagira icyo numva baganira


*Umukobwa:* Twagerageje kurinda ko inkongi ifata ahantu hanini cyane kuko umuriro watse uturutse mu nyubako yo hejuru


*Celia:* Ese waretse kutugira injiji koko. Reba iyi nyubako. None nawe ngo ntihangiritse ahantu hanini nta soni?


 *Umukobwa:* Ubanza ari wowe Celia. Jyewe nitwa Yvonne nkaba ari jye nkuriye isosiyeti yubatse iyi nzu. Hamwe n’ikipe yanjye twagerageje, ndumva mwatuza kuko…


*Celia:* Ntuza ntuza iki? Umutungo wanjye w’ibanze umaze gutikira nawe ngo ntuze? Ubu ari wowe watuza ariko sha? Ubundi ni gute mwubaka mu bujiji ku buryo inyubako nk’iyi irinda gushya?


*Victor:* Celia ndumva watuza. Inzu yacu yari iri mu bwishingizi, ndumva rero bazaturiha ntabwo ukwiye guhangayika ngo unavuge nabi.




*Yvonne:* Ubwo twazimyaga twabonye ibisigazwa by’ibiturika, ntabwo umuriro wabaye ku mpanuka


Narahindukiye mureba ikijisho. Ni gute atinyuka kuvuga ibyo bintu?


*Celia:* Uvuze ngo iki niba numvise neza?


*Yvonne:* Mvuze ko hari umuntu washyize ibiturika mu nzu yanyu.




Ntazuyaje nahise mucanira urushyi rwiza rwiza cyane. Numvaga ntashaka gukomeza kumva ayo mateshwa


*Victor:* Ariko se wasaze noneho burundu mbimenye?


*Celia:* Oya ahubwo aka gakobwa nikativuguruza ni bwo ndi buhinduke umusazi. 


*Yvonne:* Mba ngushubije urushyi ubundi bikaba kimwe kimwe ariko mbonye ndugukubise iminkanyari yarushaho kwiyongera, ukeneye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru utarakubitwa n’abuzukuru.
*Victor:* Mubabarire ntabwo amerewe neza


*Yvonne:* Jyewe nta kibazo mfite gusa nashakaga kubihanganisha kuko ubwishingizi bw’inkongi mwafashe ntabwo bubemerera kwishyurwa mu gihe inkongi itaturutse ku mpanuka. Ndagiye kandi


Yaragiye numvaga ariko mufashe navunira mu ivi.


*Victor:* Bravo, bravoooo. Icyakora uri agatangaza wa mugore we.


*Celia:* Ushobora gufunga uwo munwa byibuze iminota ibiri?


*Victor:* Nyamara aho guhohotera abantu wari kwibaza umuntu ukwanga kugera aho yiyemeza gutwika inzu yawe.


*Celia:* Ndumva ntawe unyanga kuko abanzi banjye bose nabigijeyo


*Victor:* None se abazimu baba bakuziye wabigira ute?


*Celia:* Nibashaka bazaze, bazicuza icyabazanye


*Victor:* Icyo nzi cyo ibyahise bitangiye kutugaruka pee. Si ngaha aho ndi, ibyo uboye ni bike biracyaza


*Celia:* Ungiriye neza wamva iruhande ntarakumena


*Victor:* Ahubwo mu kanya urarwara umutima wowe pee.




*Dusubire kuri Veronica*




Mu nzira ntaha numvaga nshonje bitarabaho. Ubusanzwe rwose nari menyereye ibiryo bya Carole nari naramaze kwibagirwa za resitora. Numvaga nshaka ikintu gishyushye kirimo agasenda. Hari resitora y’abanyakoreya ninjiyemo mbasaba Kimchi. Mbega mbega. Nashoje kurya iminwa yashyushye wagirango bayitwitse. Byari mu ma saa munani ubwo nageraga iwanjye.


Nahise njya muri douche ndoga ubundi nambara imyenda yirabura nerekeza aho bari bushyingure Carole. Nyuma y’urugendo rw’isaha nageze iwabo mu cyaro. Nageze imbere y’akazu gashaje ku buryo utatinyuka kuvuga ko ari urusengero.


Ninjiyemo nsangamo abantu batatu gusa na padiri, n’isanduku irimo umurambo wa Carole. Sinigeze nivuga ahubwo narabegereye aho bari bahagaze iruhande rw’umurambo.


…: Uri nde ko tutakumenye?


*Veronica:* Nitwa Veronica. Carole yari umukozi wanjye, mwihangane, nanjye urupfu rwe rwarambabaje cyane.


*Joanna:* Nitwa Joanna ndi nyirasenge. Nari narasezeranyije musaza wanjye ko nzamurera neza none ndebera


Yatangiye kurira, muhereza umuswaro ngo yihanagure ambwira ko awufite.


*Joanna:* Urabona turi abantu bo mu cyaro. Rero Carole yavuye hano avuga ko agiye gushaka ubuzima bwiza mu mugi, none ndebera aje ari umurambo.


Yaraboroze anyinaga mu gituza, ndamukomeza kuko yari ababaye. Nararetse ararira nuko amaze gusa n’utuje 


*Veronica:* Nibyo yapfuye ariko ntacyo twakora kindi kuko ntabwo twamuzura. Ngaho akira (nahise muhereza igikapu kirimo ya mafaranga)


*Joanna:* None see…


*Veronica:* Ceceka se. Hano harimo miliyoni eshanu. Ndacyeka hari icyo zizagufasha nuzicunga neza, ni impozamarira.


*Joanna:* Mana yanjye…


Nahise musezera ndasohoka ninjira mu modoka ndigendera. Nageze iwanjye nsanga Victor ahagaze hanze ari gukomanga. Ese uyu we ni nde wamurogeye hano? Ubundi ko abasaza ari nk’abana kuki atigeze anyaka nimero ngo ajye abanza ampamagare?


*Veronica:* Bite Victor


*Victor:* Veronica ndumva nkeneye umuntu tuganira turi kunywa agacupa


*Veronica:* Simperuka warambwiye ko utanywa ra?


*Victor:* Umva aho bigeze ndabona ntanyoye ariho byaba bibi kuruta kunywa


*Veronica:* Twinjire ngukorere icyayi


*Victor:* Oya ndashaka inzoga kandi imwe ikaze rwose


*_Ubu uyu ntagiye gusubira ku ke? Ese rwa rumogi rwaheze hehe? Agace ka 43 ntikazagucike_*

Comments