Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Jamali na Briana bagiye kuganira kuby’ubukwe bwabo.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Barabiganiriye baripanga neza barabinoza babona kuza mu kazi. Gusa Briana yarakibabajwe no kuba Jamali atarigeze azirikana umunsi we w’amavuko mu myaka irenga itandatu yose bamaranye ntagihe nakimwe jamali yigeze abyubaha.
.
Yibuka n’amagambo baganiriye ubwo yamubazaga niba haba hari ikintu kingenzi kuri we cyaba kiba mu mutima wa Jamali yaba ahora yibuka azirikana.Jamali ananirwa kuba yamusubiza.
.
Briana akomeza ariko intekerezo n’inyinshi.
Arongera yibuka cyera Daria ababaza we na Fanny ati” Niki bazi kurukundo?
Ababaza niba urukundo ari amarangamutima, cyangwa niba ari agaciro kibyo ingenzi biba hagati y’abakundana??
.
Telephone irasona arayifata ni Daria uhamagaye, Briana aritaba.
Daria ati” wavuganye na Cher wawe se akubwira iki??
Briana ati” Ntakintu yigeze ambwira.
Daria ati” ariko Bria koko tuvugishije ubasha kumva neza no kubona urukundo rwa Jamali cyangwa nuko wowe umukunda??
Briana ati” Arankunda ndabizi. Ikibazo nuko atajya abasha kuzirikana.
Daria araseka ati” Njyewe ariko simbyumva?? Nonese urukundo ni amagambo meza ahora akubwira, nibyo agukorera bitandukanye??
Briana ati” Dari, urukundo nyarwo ntabwo rugira ibisobanuro.
Daria ati” Ariko ruba rugomba kuba rusobanutse. Rufite imizi n’amashami afatika. Urukundo ntabwo ntekereza ko ari ibyiringiro by’amagambo meza umuntu abwirwa cyangwa ibyo azakorerwa.
Briana amuteze amatwi.
Daria akomeje kuvuga ati” wowe na Fanny ntabwo mujya mujyumva kuri iyi ngingo ariko ntekereza ko wakabaye ubibona.
Briana ati” ariko ntakibazo gihari kirenze cyatuma nshidikanya kuri Jamali.
Daria ati” Sha urukundo si mpumyi ahubwo abantu nibo mpumyi. Bria njyewe namaze kubona neza ugukunda hagati ya Luwero na Jamali. Nawe nureba neza uzabibona.
.
Briana ati” None ushaka gushyira umutima wanjye mu gushidikanya se?
Daria ati” Oya ahubwo ndashaka ko ubona. Ese nubu nturabona ko iby’ingenzi muri wowe aribyo time table ya Luwero. Ariko kuri Jamali wowe uza nyuma y’ibindi bikorwa bye byose. Ntanubwo arasobanukirwa ngo wowe n’iki kingenzi kuri wowe.
Briana arabyumva ariko kubera ko akunda Jamali ntabwo abibona uko.
Daria ati” Bria njye mba numva udakwiye gupfa gukurikira umutima wawe n’amaso gusa. Ahubwo wagakurikiye ukuri nyirizina kurukundo rwuzuye.
Briana ati” Dari urakoze, inama zose umpa ndazumva kandi mba natekereje nanjye.
Daria ati” Sawa da reka nkureke akazi keza.
Briana ati”Urakoze cyane.
.
Nyuma y’imyaka ine yose Luwero nawe ageze ku kibuga cy’indege agarutse mu Rwanda. Avuye muri Amerika aho yaramaze imyaka ine.
.
Kurundi ruhande Jamali arimo kuganira n’ababyeyi kubijyanye na Mariage ye na Briana.
Papa we ati” Nonese wowe na Briana muzasezerana iki??
Jamali ati” Uko bisanzwe.
Papa ati” Uko bisanzwe se n’ukuvuga iki?? Ntabwo muzasezerana ivangamutungo.
Jamali ati” Kubera iki??
Mama Jamali ati”Nonese urabaza ngo kubera iki?? Niki Briana afite muzaba muvanga??
Jamali ati” Uko tuzasezerana kose ntakibazo. Ikingenzi nuko azaba abaye Umugore wanjye.
.
Mu rugo kwa Briana arimo gufura na mama we baganira.
Mama ati” Bria ndifuza ko wowe n’Umugabo wawe mwazabana neza.
Bria araseka ati” Mama ufite impungenge se??
Mama ati” Yego. Kubaka ntbwo aba ari umushinga woroshye. Nk’umubyeyi mba nifuza ko umna wanjye yzagira urugo rwiza. Umugabo wawe akazaba akumva, aguha agaciro kandi anakubaha.
Briana ati” Mama ngira ngo Jamali waramubonye
Mama ati” Niba uko namubonye ariwe Jamali, akaba ari nako asa imbere muri we. Wenda aho natekana.
Briana ati” Mama wihangayika. Jamali arankunda.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Luwero nawe yageze iwabo arimo kuganira n’ababyeyi be.
Papa we ati” Luwero ntureba ko wabashije kujya hanz ukaba ukuyeyo ikintu kizima.naho iyo uguma inaha ugakomeza kwiruka inyuma yuriya mukobwa warigufata iki??
Luwero ati” Papa , mama iby Briana mubireke. Kand urkundo ni inzira yanjye ntabwo ari inzira yanyu.
Papa ati” Umva Luwero, abantu bagiye bakurikira amarangamutima mu rukundo rwabo abenshi bisanze barayobye. Uba ukwiye kureba kure ukagira amahitamo meza akwiye. Ukabana n’Umuntu ufite icyo amaze mu buzima.
Luwero ati” Ibyo ni byo mu gihe cyanyu papa! Njyewe ntekereza ko urukundo Atari ibikorwa ngirana.
Mama Luwero ati”Ni ngirana. Kuko abantu bu mu maro bagiranana nibo baba bakwiye kuba hamwe.
Luwero ati” Ese ubwo murimo gushaka kunyumvisha iki??
Papa Luwero ati” Anita niwe mukobwa tubona ukwiye wazabana n’Umuhugu wacu.
Luwero arabiseka.
Papa Luwero ati” Nuko bimeze.
Luwero arahaguruka ati”Oya.
.
Iminsi nayo iricuma. Jamali na Briana batangira gusohora invitation z’ubukwe bwabo.
.
Briana arimo kuza ku kazi ageze kuri geti yahoo Company ya ba Jamali ikorera abona Luwero yambaye Unform ya ba Securite Guard baho. Araza amugeraho. Luwero amusuhuza mu cyubahiro.
Briana ati” Luwero urakora iki hano??
Luwero ati” Bria mbere na mbere nishimiye kongera kukubona. Naho icyo nkora hano urakibona nawe ndi Security Guard.
Briana ati” ubu waje hano gukora aka kazi??
Luwero ati”Yego.
Briana ati” Simbyumva! Kandi iwanyu namwe mufite amafaranga?
Luwero ati” Njyewe mba nshaka amafaranga avuye mu biganza byanjye.
Briana ati” Cyangwa urimo kongera kunkurikirana nanone?
Luwero ati”Oyaaa waranyiyamye. Ariko mbere yuko njya muri Amerika uribuka ibyo twavuganye??
.
Briana ati” Harya n’ibiki??
Luwero ati”Twavuze n’ingaruka nkasanga utarashaka ko uzahita ubana nanjye.
Briana araseka ati” Ubwo se ibyo twavuganye warabkomeje.
Luwero ai”Yego.
Briana ati” Nonese nta mu cher wigeze ubona muri amerika??
Luwero ati” Ni wowe nakomeje kugunda. Kandi ntawundi nzigera nkunda Atari wowe.
Briana ati” Luwero ibyo jya ubireka.
Luwero ati”Bria njye n’umutima wanjye nuko bimeze.
.
Briaha ahita akora mu isakoshi amuhereza invitation nawe. Luwero arabibona bimubabazamo.
Luwero ati”Yeah noneho ndabibonye. Wowe na Jamali namwe mukwiye kuba hamwe.
Briana ati” Nuko bimeze.
Luwero ati” Kua ariwe ukunda Bria ntakibazo Bria ndagushyigikiye.
Briana ati”Urakoze.
Luwero ati” reka nkusabe akantu.
Briana ati” Ntakibazo
Luwero ati” Naba inshuti yawe bitakubangamiye??
Briana ati” Nuba utongeye kubivanga ntakibazo.
Luwero ati” Ibyo ndabikwjeje.
Briana ati” Sawa ntakibazo
.
Luwero aramushimira maze Briana arakomeza ajya muri Office mu kazi ke. Luwero amukurikiza amaso.
Luwero arivugisha ati” Basi kuva wishimiye kua ugiye kubana nuwo ukunda nanjye ntibyabura kunezaza Bria.
.
Udacikwa na Episode ya 45
Comments