logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Luwero abaza ba Dorene icyo bagiye gupanga gukorera  Briana.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Dorene  yitegereza Luwero ati” Si nkuhaye gasopo. Niwibeshya nawe bizaba  bikurangiriyeho.
.
Bamaze kuvugana nawe barigendera. Sasa Luwero asigara afite ikibazi yibaza ati” noneho n’ibiki bagiye gukorera Briana wanjye.
.
Kurundi ruhande  Benia na Cleny bari muri Class ariko Benia bisa nkaho Atari hano  hafi,.
Cleny ati”Uratekereza iki?
Benia ati” Iri joro.
Cleny ati” iri  joro haraba iki??
Benia ati”     turabona na Luwero.
Cleny ati”  urumva ubishaka cyane koko
Benia ati” Reba igihe umuntu aba amaze. Ahubwo dukeneye  kuvugana nawe tukamuteguza.
.
Kurundi ruhande Briana ari muri Class arimo kwiga cyane. Fanny na Daria bari bigendeye. Bagarutse basanga arimo kwiga.
Daria ati” ariko urakanira cyane mana yanjye.
Fnny ati” Nta nota narimwe aba ashaka guta.
Briana ati” Sinabishinga mwe mwaravutse mufite ubuzima mugihe  njye ubwanjye ngomba kubwitegurira.
Fanny ati”  ariko nawe ntabwo uhagaze wenyine mugihe ufite Jamali.
Briana  araseka ati”Jamali n’urukundo rwanjye. Ariko nanone ubuzima bwanjye ni umiutwaro wanjye.
Fanny ati” Jya ugabanya ubwoba no guhangayika ariko.
.
Uwo mwanya babona na Luwero yinjiye Class. Baramureba nawe arabareba arikomereza ajya kwicara aho yicara.
Daria akomeza kumuhanga amaso, abona nawe ntabwo akura amaso kuri Briana.
Daria ati” Leya aragukunda cyane pe! Bisa nkaho yananiwe  kumvisha umutima we.
.
Uwo mwanya nanone babona Benia na Cleny binjiye muri Class yabo bagenda bagana mu  aho Luwero yicaye.
Ba Daria basa n’ababyibajijeho.
Daria ati” Biriya bikobwa se kandi birapanga iki na Leya.
Fanny ati’ Buriya hari icyo bimushakaho.
.
Benia na Cleny  imbere ya Luwero.
Luwero ati” Niki mwebwe.
Cleny ati” Haguruka tujye hanze tuvugane.
Luwero ati”Ndimo kwiga mu mbwirire hano.
Benia ati” Umva  we reka kwikanyaga dufite amabanga yawe.
Luwero ahita yumva ko ari danger maze arahaguruka bajya hanze.
.
Daria abakurikiza amaso ati”Bariya barimo  gupanga ibiki ra!
Fanny ati” Ariko mbonye bamujyana atabishaka.
Daria ati” Umuntu iyo hari ibanga afite  kuri wowe nicyo gihe  aba agutwara uko abishaka we. Bivuze ko uriya mukobwa wacu hari banga ariya maninja amufiteho.
.
Hanze 
Benia ati” Luwero waje kwambara ingutiya kubera umukobwa! Ariko ibyo bisazi nanjye muzabintizeho numve.
Luwero ati” Ibisazi byanjye ariko ntekereza ko ataribyo munsohoreye kuvugaho??
Cleny ati”Yego.
Luwero ati” Mwica kumpande murase  ku ntego. Njye nemeye uruhare rwanjye. None mwe niki mwashidikanyije??
Benia atangira kumurebana irari ati” Mwana  ntabwo agasore nkawe keza bikuberey kuba waraje  kwambara ikanzu kubera igikobwa.
Luwero ati”Mube serie ariko.
.
Daria asohotse Class afite amatsiko yo kumenya ngo niki Benia na Cleny bafite  kuri Luwero.  Bazi nka Leya.
.
Benia ati” Twe twatekereje ikindi krenze  waduha kiruta amafaranga.
Luwero ati” Nigiki.
Benia ati” Iri joro. 
Luwero ati” Iri joro ibiki??
Benia ati” Nitwe nawe. Uze kudufata   neza.
Luwero ati”Mbafata neza se gute??
Cleny ati” ariko wikwigiza nkana.
Luwero ati” Mwerure  nta mpamvu mfite yo kwirushya  ntekereza ibyo mukwiye  kuba muvuga.
.
Benia ati” Sex.
Luwero ato” Wapi.
Benia ati”Oyaaa ntabwo wahakana.
Luwero ati” Cleny twaruvikanye.
Cleny ati” Twabanje kubitekerezaho.igiciro wari waduhaye rero ntabwo cyatunyuze. Niyo mpamvu twaje guhitamo ikitunyuze neza.
Benia ati”Urikumwe natwe?? Cyangwa ejo mu cya kare Ikigo cyose cyikote.  Ni mugoroba abandi bari muri refe duhure.
.
Abakobwa bahita bikomereza.
.
Udacikwa na Episode ya 27

Comments