logo

NEW TALENTS

Stories Group

WHAT IS FAMILY EPISODE 21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Ruger avuye ku nzu zicuruza imikufe n'ibindi by'agaciro kumenya neza niba Liana ariwe waje kugura uwo mukufe yabonye afite.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Ruger amaze kumenya ko atari Liana waguze ava aho arataha, ariko ataragera kure arakata agaruka kuri iryo duka abaza n'igiciro cyawo maze bamubwira ko uhagaze million na 300k. Yumva amafarangae ni menshi cyane nkuko y'abakikega. Anamenya ko umugore we yamubeshye ubwo yanavugaga ko yawuguze 25k. Ubwo ataha abyibazaho , agera aho bafatira bus afata bus imwerekeza mugace kiwabo. 
.
Yicara ku mwanya wo hafi kugira ngo bagera karitsiye aze guhita avamo.
Agenda yibazaw aho Liana yakuye amafaranga agura uwo mukufe uhenze gutyo. 
.
Agiye kugera hafi y'iwabo aho aviramo, ntiyaba akivuyemo ahubwo arakomeza.
Afata telephone ahamagara Bona.
.
Ruger ati" Bona bite se ?
Bona ati" sawa wangu.
Ruger ati" kugenda ni ryari harya.
Bona ati"  biraterwa n'igihe ushaka ko tugendera.
Ruger ati" ntaribi.
Bona ati" tugende ryari ahubwo.
Ruger ati" afternoon.
Bona ati" ntaribi. Gusa man njyewe ngiye kujyana n'agahinda.
Ruger ati" akahe gahinda se ?
Bona ati" umugore yantaye mwana.
Ruger ati" kubera iki?
Bona ati" simbii we yifashe aragenda. Ariko buriya hari ikigabo bajyanye.
Ruger ati" mwatonganye se ?
Bona ati" wapi. Gusa yaramaze iminsi ataha amajoro cyane. Namubaza akansubiza nabi ko ntamugenga.
.
Ruger ati" nonese ubwo?
Bona ati" umva njyewe sinzi kwirinda namuretse.
Ruger ati" ubwo se  ibyo bintu wabashije kubicamo gutyo gusa.
Bona ati" njyewe sinakwiruka inyuma Umuntu mugihe mbona tutakiri mu cyerekezo kimwe. Man nuko bimeze. Ahubwo se wowe urimo kujya he ko numva uri muri bus.
Ruger ati" hari aho ngiye man.
Bona ati" sawa ntuze gutinda muri gahunda ugiyemo tube tuvuye inaha twigendere.
.
Ruger ati" sawa.
.
Hari agace Ruger agezemo maze ava muri. Bus arangije abona akandi gahanda gashamitse kuri uwo imodoka yarimo ivugemo maze arakazamuka agera hejuru ahantu hari agakaritsiye keza.
Hari inzu agezeho kumbe niyo nzu yabonaga mu ifoto ya Liana.
.
Ni ya nzu ya Liana y'inzozi ze.
Ruger arayegera cyane, inzu arayitegereza cyane. Inzu arayizenguruka yose.. kumbe liana nawe yahaje nuko bari mpande z'inzu zitandukanye. Uko umwe akata niko nundi nawe akata. 
Ruger akagera aho Liana amaze gukura ibirenge.
.
Ruger inzu arayitegereza bihagije.
Liana nawe inzu arayireba bihagije.
.
Kurundi ruhande mu nzu ya Landy hari ukomanse landy agiye gufungura abona  ni Mama we.
Landy ati" mama bite ko uje untunguye.
Mama landy ati" ikibazo n'ikihe ?
Landy ati' ariko warikumbwira ko uje mama?
Mama Landy ati" hari icyo ufite umpishamo hano ?
Landy ati" oya mama.
Maam ati" naje ngana mu nzu y'Umuhungu wanjye rero kuki nateguza ?
.
Baricara.
Landy ati " none Mama niki ko unzindutse ?
Mama Landy ati" nje kuvugana nawe.
Landy ati" iki se kandi Mama?
Mama Landy ati" sinshaka ko ukomeza kujya utahamo hano.
Landy ati" mama hano ni hafi y'akazi.
Mama Landy ati" ariko bite ko unsimbaraye cyane hano.
Landy ati" mama nawe wabyumva.
Mama landy ati" Kuba hano ntabwo ari into bikwiye Landy.
.
Tugaruke kuri Ruger aracyareba inzu. Liana nawe araho nuko batarabonana
.
Ruger akase ahandi hantu aba akubitanye na liana maze bose bagwa mu kantu!
Liana ati" Urakora iki hano ?
Ruger ati" naje kureba inzozi z'umugore wanjye.
Liana ati" waje ryari ?
Ruger ati " ubu tuvugana. Gusa ndabona inzu ari nziza.
Liana ati" ni nziza cyane Kandi one day nzayigura
Ruger ati" ubuse niba yarafashwe ?
Liana ati" nzashaka indi ijya kuba nkayo. Uko iteye narabikunze.
.
Ruger ati" ni nziza. Ariko nutanayibona cher!
Liana ati" njyewe sinkunda iyo mvuga.. icyo nzi cyo nuko tuzayibona. Wowe nukora cyane nanjye nkakora.
.
Ruger aramurebaaaa maze  aramufata aramwiyegereza ati " Ndagukunda Bea! Kandi gake gake tuzahuza imbaraga  bikunde.
.
Liana ati" byibura cher uvuze neza.
Ruger ati" Rega booo suko ntifuza ikiza kuri wowe. Ariko n'igihe bitakunze ntibikatujyane kure. Ntakereza ko urukundo rwacu ruruta ibi byose.
.
Liana ati" nibyo cher! Ariko no kubaho neza kwacu ni ingenzi.
Ruger ati" Yeah.
Ruger ati" none bea ko ngiye kugenda?
Liana ati" uzagire akazi keza .
Ruger ati" gutyo gusa ntakindi wumva.
Liana ati" cher ushaka iki?
.
Ruger ati" nkumbuye umugore wanjye.
Liana araseka ati" sinzi uko numva nsigaye meze.
.
Ruger ahita amuterura ati" reka tuve hano tugende byibura ngende tugiranye ibihe.
Ruger amwirukankana amuteruye amuzana kumuhanda.
.
Ruger ati" bus nize vuba.
Liana agaseka.
.
Uwo mwanya telephone ye iba irasonnye abona ni Landy uhamagaye. Ruger arabibona. Liana atinya kwitaba.
Ruger ati" ntabwo witaba ?
Liana ati" wapi singombwa cyane.
Ruger araseka ati" Umugore wanjye yongeye kwirengagiza phone ampa akanya.
.
Landy ahita yandikira Liana message ati" birababaje kuba utafata telephone yanjye.
.
Liana ntiyanasubiza iyo message.
Landy arongera arahamagara. ruger mugihe arimo kwita no gushaka bus, aramucunga ajya kuruhande aritaba.
.
Liana ati" Landy sinanze kukwitaba.
Landy ati" ndi mu nzira ngiye kugera aho ndangira inzu irihe ?
.
Liana yumvise ko Landy arimo kuza aho yikangamo!
.
Udacikwa na Episode 22

Comments