logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO 
.
Episode 28
.
Duheruka Mannase ajya hasi kubera agakawa Rome yaramaze kumuha maze nabo bahita bagaruka bihuta cyane.
.
Story by Chris nandi Ishimwe 
.
Binjira muri moruge, hari  boite nyinshi irimo imirambo itandukanye 
Alias ati" Mana nyirijuru ntabwo natekerezaga ko nzagera mu gice cy'abapfu.
Rome aramurebaaaa asekamo maze agenda kuri buri boite areba amazina ya buri murambo. Umurambo wa Crea arawubona maze bamukuramo. Bahita bamushyira muri icyo kigare baratwikira neza barenzaho n'ibindi bintu , maze barasohoka. Bagenda basunika icyo kigare.
Rome ati" genda wegeze imodoka hano hafi.
Alias akura unform ajugunya kuruhande vuba ajya kuzana imodoka hafi.
.
Rome nawe afata telephone ahamagara Denis. Denis aritaba.
Rome ati" Umurambo namaze kuwufata.
Denis ati" Cyakora musore urapanga. Ndaje.
Alias azana imodoka hafi, asohoka mu modoka araza afasha Rome bashyira umurambo wa Crea mu modoka. Bahita binjira nabo
Alias ati" None Denis arihe arigira ngo badufate?
Ako kanya babona nawe araje.
Rome areba Alias ati" Fatiraho wihute.
Alias ati" Ndagenda ngana he rero!
.
Kurundi ruhande.
Convoyee ya President igeze mu rugo. Ava mu modoka aseka yishimye cyane. Sifa amubonye uko umugabo atashye aseka arababara cyane. 
Lessy aba arasohotse mu nzu aza asanganira Paru barahoberana maze binjira mu nzu. Imbere mu nzu hateguwe ibyo kunywa bitandukanye n'inyama z'amoko atandukanye.  Lessy asomagura Paru.
Paru ati" Byabaye.
lessy araseka cyane ati" know am gonna to be a first lady 
Paru ati" Cyane rwose.
Lessy akomeza kumusamagura ati" Asante sana my Love kiriya kigore kivuye mu nzira. Rega nubundi ntabwo gentle nkawe yarakwiye umugore nkuriya. Noneho umugore warukurusha icyubahiro.
Sifa ahagaze mu muryango afite agahinda arimo kubareba. Ahita atangira kwibuka ukuntu cyeraaa Mama wa Crea atarapfa nawe yamusabye kuzamubera Mama w'Umukobwa we. Sifa mawe icyo gihe yarabyemeye rwose. Avuga ko azaba hafi Crea kugeza kwiherezo. 
.
None amakuru ari hanze hose nuko Crea yapfuye. Abaturage mu gihugu batandukanye byarababaje cyane bikomeye.
.
Tugaruke kuri ba Rome bari mu nzira bagenda. Denis arimo kugenda avura Crea ngo bamugarure mu buzima.
Rome ati" Ese buriya uburi ntibwageze hose ?
Denis ati" Niba Imana yadufashije amaraso akaba yari yahagaze uko twabipanze n'umutima ntabwo bwaba bwakwiriye hose. Niyo mpamvu ngiye kumubaga aha babunyujije bukabanza bugasohoka
Alias ati" Cyakora muri abahanga. Muganga burya waje witwaje burigikoresho cyose ?
Denis ati" Yego
Alias ati" Good kbsa.  Rome ibaze ko ugiye kuba intwari yo kuba waratabaye President.
Rome asekamo.  Denis nawe arimo gukora akazi kose. Aramubaga. Asohora uburozi bwose.
.
Rome arimo gusenga imbere muri we ati" Mana bikore. Garagaza ko warikumwe nanjye.
Alias ati" Ese ndakomeza ngenda ngana he ?
Rome ati" jya mu gace kiwacu.
.
Kurundi ruhande, Fame , Fabien, Clemance  na Rhadia basohotse barimo kwitamo barimo guserebura barishimye cyane. Fame azamura ikirahuri bakora Cheers.
Fame ati"  kbsa 
Rhadia ati" Nonese ubundi mwishe Crea gute ?
Fame ati" twamuteye uburozi bwavuye muri Russia.
Fabien aratuje cyane ntabwo yishimye yabuze amahoro muri we.
Rhadia aramureba ati"Dr Fabien ni ubwa mbere nakubona ukonje gutya.
Dr Fabien ati" ntabwo byoroshye ariko ndamera neza.
Fame aramureba ati" Umva vuba nuba umaze kubona ishimwe ryawe uraza guseka.
 Fabien ati" Fame kwica umuntu kandi arengana ntabwo ari icyemezo kiba cyoroshye.
Rhadia ati" Fabien , nanjye ubwo umugabo yabimbwiraga byabanje kungora. Ariko nyuma nza kubyumva. Nawe uze gutekereza neza.
.
Kurundi ruhande kwa Muganga. Sophie arikumwe na Mama we baratuje cyane. 
Sophie ati" Ese Mama uratekereza Rome yabashije kubikora ?
Mma Sophie ati" Simbizi. Gusa nkuko wabivuze niba Imana yamukoresheje arabasha gutsinda.
Sophie ati" President wacu agomba kubaho kandi na Musaza wanjye akabaho.
.
Tugaruke kuri ba Rome baracyagenda. Denis arimo gupompa ashitura umutima wa Crea ngo arebe ko wagaruka. Gusa biragoye.
Rome we yatangiye no kuzenga amarira mu maso. Aribuka ukuntu Crea yamubwiraga ko ubuzima bwe buri muri we 
Aribuka Crea amubaza ati" Ese nakwizera ? 
Rome akibuka nawe amusubiza ati" Nyizera.
Denis akomeza guhaga umutima. Ageze aho avaho na Rome ajyaho atangira kumuhaga amutakazaho amarira. Nyuma y'iminotaaaaa bagiye kubona babona Crea aragarutse afunguye amaso.
.
Udacikwa na Episode 29

Comments