logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Twaherutse Pelly na Muhoza barimo barwana no gukura ibiganza bya Luwero kumaso ye, kubera amasono yarafite yo kuba yakomeza kureba abakobwa bambaye ubusa.
.
Created by chris nandi Ishimwe.
.
Pelly  na Muhoza baramufata bashaka  kumukuraho ibiganza kumaso ariko nawe arikomeza ashyiramo imbaraga. Kubera ko ari Umuhungu ariko ntabyo bazi abarusha imbaraga.
Muhoza ati”  aka gashyano burya gafite imbaraga zirenze.
Pelly ati” Leya waretse  kwikora ibyo urimo kwikora.
Luwero ati” Nababwiye ko njyewe ngira  amasoni menshi. Kubona abantu bambaye ubusa si ibintu menyereye.
Pelly ati” Uzabimenyera rero.
.
Dorene nawe araje avuye koga arababona. Aza hafi yabo.
Dorene areba Luwero ati” Uwo se ko akiryamye??
Pelly ati”Ngo agira amasoni da!
Dorene ati” Amasoni yiki??
Pelly ati” Ngo yo kureba abantu bambaye ubusa.
Dorene ati” Icyo atazi se niki? Cyangwa icyo  bafite we adafite niki??
/
Luwero  yipfutse amaso aimo gutekereza icyo gukora. Maze aba ahagurutse rimwe yihuta cyane arabacika asohoka yiruka.
Basigara baseka.
Muhoza ati” Kariya gakobwa wagira ngo ntabwo kuzuye.
.
Luwero  aza muri dushe naho ahagaze asanga  hari abandi bakobwa benshi batari bagasoje koga maze ahita akata vuba na bwangu agenda yihuta ajya mu bwiherero. 
Ahagaze ariruhutsa aribaza ati” Ibi n’ibiki ndimo koko! Ibi n’ubusazi burenze ntabwo byakomeza gutya.
.
Abandi banyeshuri basoje kwitegura bava muri za doro zabo bajya mu mashuri.
.
Kurundi ruhande muri Doro ba Briana babamo  nabo barimo kwambara. Ka gatelepehone Lorienne mushiki wa Jamali yigeze guha Briana kugira ngo ajye akavuganiraho na Jamali karasona.
Briana arakumva maze ahita ajya mu kirangiti akirenzaho kugira ngo hatagira umubona cyangwa umwumva arimo kuvuganira kuri telephone.
Nuko aritaba.
Briana ati” Rukundo rwanjye!
Jamali araseka ati” Nkunda uburyo bwihariy ujya unyitabamo.
Briana araseka ati”  Nuko nawe wahariye.
Ja,ali araseka ati” Koko  buriya ubona nihariye!
Briana ati” Uramutse usanzwe kuri njye , ubwo n’agaciro kawe kaba gahwanye n’akabandi. Ariko siko bimeze. Jamali wanjye.
Jamali ati” Wawoooo ngiryo ijwi rero nknda kumva. Niyo breakfaste ikomeye  mfata  mu gitondo igihe byakunze.
Briana ati” Nanjye mba nkutegereje.
.
Bakomeza kuvugana.
.
Kurundi ruhande Luwero yakomeje gucunga ko abakobwa bose basoza bakava muri dushe maze nawe akabona kujya koga. 
Uko bagasoje nibwo nawe yagiyeyo. Aza kwambara mri doro nta muntu numwe urimo.
Yambara yivugisha ati”  Bnaza arinjye muntu wa mbere w’umusazi ubayemo mu mateka.ariko se  none nkora iki ko ntumva nanojne ntabasha kubihagarika.
.
Asoje kwitegura aza muri Class yinjira bose bareba. Ishuri ajemo niryo ba Briana bigamo. Akinjira baramureba. Nawe yirebera Briana.
Teacher aramureba ati” Harya si wowe munyeshuri mushyashya.
Luwero ati”Yego.
Teacher ati” None ko mbona utangiye nabi bizavamo??
Luwero ati” Mu mbabarire  . byabanje kuntonda.
.
Abandi banyeshuri baraseka.
Teacher ati” uba ukwiye kwiyadabuta vuba.
Luwero ati” Yego.
Teacher ati” Ngaho jya kwicara hariya.
.
Luwero areba aho barimo kumwereka ngo ajye kwicara ni hafi neza  yaho Briana yicaye.  Ubwo ajya kwicara.
Amaze kwicara areba aho Briana yicaye bahuza amaso ahita areba hasi. Teacher nawe akomeza kwigisha.
Uko yigisha Luwero aho gukurikira teacher akajya yirebera Briana gusa. Briana yahindukira bagiye guhuza  amaso, Luwero agahita areba hasi.
.
Teacher arabibona ko Luwero arimo kwirebera Briana  aho gukurikira isomo maze aramuhagarutsa.
Teacher ati” Leya haguruka.
Luwero arahaguruka.
Teacher ati” Tugeze he maze kuvuga ngwiki??
.
Luwero biramucanga.
Teacher ati” Ese ukigera hano nuku ugiye kujya witwara??
Luwero ati” Oya teacher mu mbabarire.
Teacher ati” Kubera iki urimo kurangara.
Luwero ati” Oya.
Teacher ati” Oya kandi nabonaga wirebera Briana gusa.
.
Briana abyumvise arikanga maze  nawe areba Luwero.
Teacher nawe areba Briana ati” Briana niki urimo gupanga na Leya kirimo gutuma  yirebera wowe aho kwiga?
Briana ati” Njye se ndabizi nzi impamvu arimo kundeba??
Teacher areba Luwero ati:” Urongera kurangara  ndabiguhanira bikomeye.
Luwero ati”Yego,kandi murakoze teacher.
.
amasaha ya karuhuko aragera abanyeshuri bajya hanze.
Luwero asohotse Daria na Fanny baramufata  bamujyana kuruhande ahantu Briana ari.
.
Udacikwa na Episode 13

Comments