Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Luwero abaza Jamali niba yaba akundana na Briana.
.
Jamali araseka ati” Kubera iki koko nagusubiza icyo kibazo??
Luwero ati” Wowe nsubiza.
Jamali ati” Sha wowe ntacyo mfite kugusubiza.
.
Loriene mushiki wa Jamali yaraje mu cyumba cya Jamali yumva Luwero abaza Jamali icyo kibazo.
Loriene arasubiza ati” Barakundana. Nawe se waguyemo??
Luwero areba Jamali ati” Wowe urimo kubeshya briana.
Jamali aramuseka ati”Ngo ndimo kumubeshya?? Harya wowe hari ikintu na kimwe uzi kurukundo ko numva ushaka kwigira intyoza yarwo.
.
Luwero aramurebaaaa maze ahita asohoka agenda ntarindi jambo avuze.
Jamali na Loriene basigara bimwibazaho baseka.
Jamali ati” iriya nzanga kweri noneho yabaye iki??
Loriene ati” Ariko njyewe rimwe na rimwe njya mbona Luwero atuzuye.
Jamali ati”Ubona se Atari inanga.
Loriene ati’ Gusa kurundi ruhande n’umwana mwiza.
Jamali ati” Biramureba shya.
.
Luwero aza mu modoka ye aricara aratekereza. Yibuka Jamali na Loriene bamubwira ko Jamali akundana na Briana. Arongera yibuka ko nanijoro Briana yamubwiye ko afite cher Jamali.
Aratekereza ati” Luwero muhungu wanjye ugiye gukora iki??
.
Acana imodoka ava aho.
.
Mu rugo kwa Fanny, Briana yaje kumusura. Nabo ni umuryango ukize.
Fanny ati” Ejo umunsi wose ngo wawumaranye na Jamali.
Briana ati: Yego.
Fanny ati”Uriya mu type arakwemera kandi ari serie.
Briana ati” Cyane.
.
Telephone ya Fanny irasona abona ni Daria uhamagaye aritaba.
Daria ati” We bimeze bite??
Fanny ati” Ni sawa.
Daria ati”Wahamagaye Briana akaza tugahurira iwanyu tukiga mwibagiwe ikizame cya leta kidutegereje?? Kandi njyewe ngomba gutsinda nkajya muri kaminuza. Kuko papa yambwiye ko ninsindwa azahita anyohereza mu gisirikare.
Fanny ati” Ni wowe ubura ahubwo kuko we ari hano.
Daria ati’Kuki se mutambwiye mwa bikobwa mwe. Ndaje.
.
Mu rugo kwa Luwero.
Luwero nyuma yo kumenya umukobwa yakunze akundana na Jamali, yibereye mu cyumba arimo gushushanya.
Mama we aba aje kumureba. Luwero ahita ahisha ibyo yashushanyaga.
Mamaw aramureba ati”Ese mwana wanjye umeze neza??
Luwero ati”Meze neza mama.
Mama Luwero ati” Oya wimbeshya. Usigaye warahindutse ukuntu. N’ibiki uhugiyemo mbona byagutwaye utakiri Luwero?
Luwero aramureba ati” Mama uramutse uvumbuye ikintu kingenzi kubuzima bwawe ariko kiri kure yawe wakora iki??
Mama ati” Najya kugishaka.
Luweroati”Kibaye se kiri kure cyane ahantu wenda bitakorohera gupfa kugera??
Mama ati” Kubera ko cyaba ari ingenzi kubuzima bwanjye nakora igishoboka cyose mpaka nkigezeho. Basi nkananirwa ariko nagerageje.
Luwero ati”Uravuga ukuri.
Mama Luwero ati” None ushaka ko hari icyo wavumbuye kuri wowe kingenzi?/
Luwero ati”Yego.
.
Mama ati”N’igiki?
Luwero ati” ka kanya ntabwo wakimenya mama.
.
Jacke aba araje mama Luwero amubonye ati” Jacke bite.
Jacke ati” ni byiza mama.
Mama Luwero ati”Reka mbahe akanya. Ariko Luwero nkaneye kuganira nawe.
.
Mama aragenda.
Jacke ati” Wowe na mama wawe mwuzuzaga ibiki ra.
Luwero ati” nibyo twavugana biraho.
Jacke ati” Nonese bite iyi weeknd yose ko wanyiranze.
Luwero ati” Wa mujyinga we wowe wanteje mama.
Jacke ati”Man njyewe narinzi ko watashye man. Wageze mu rugo.
.
Jacke aba abonye ibyo Luwero yashushanyaga. Kumbe na Briana. Jacke araseka.
Jacke ati”Nonese bigeze aha??
Luwero ati” Inkuru mbi nuko afite cher.
Jacke ai” Cyo va kwizima rero.
Luwero ati” Sinzi ko amaso yanjye yamuvaho ngo bikunde. Buri hantu hose niwe ndimo kubona gusa mwana.
.
Jacke ati” None yakubwije ukuri.
Luwero ati” Ndimo kumva ukuri yambwiye ntacyo kumbwiye.
Jacke aramurebaaaa.
.
Bidatinze kuwa mbere harageze. Briana na ba Fanny bagiye gusubira mu kigo. Kuri HOUSE OF GIRLS SECONDARY SCHOOL
.
Briana amaze kwitegura ava mu rugo ageze kumuhanda abona Jamali arahageze nawe yaraje kumufata. Barahoberana maze binjira mu modoka.
Kumbe Luwero nawe yaraho kuruhande yihishe arimo abareba. Bagenda abareba. Bisa n’ibimuriye kumutima.
.
Udacikwa na Episode 7
Comments