logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY WOMAN S01 Ep 20

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse  Saranda  yumirwa ubw yasanga nta mutungo numwe wanditse kuri Click Man.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Saranda  kumara  kubona ko nta mutungo numwe uba ku mazina ya Click Man yumiwe biramurenga cyane. agahnda yumva karimo kumushengura umutima. Urukiko rumaze kubahesha gatanya nuko urubanza rabo rwaje kurangira.
Click Man  avamu rukiko aza hanze asanga Mama we ahagaze hanze iruhande rw’imodoka yabo. Saranda nawe  yahise asohoka yuzuye amarira aza akurikiye Click Man ageze hanze aramubona maze aramusanga aramutuka karahava.
Saranda ati’ Click Man uri umurozi ,mubi cyane.  ntanubwo wigeze unkunda habe na gato.
Click Man ati; Saranda njyewe naragukunze
Saranda avugana amarira ati” Oyaaaa akanwa kuzuye amagambo y’ibinyoma n’uburyarya gusa. Ni gute niba unkunda waba waramfashe gutya? Ugafata umutungo wose ukwandika kuri Mama wawe uwumpisha warangiza ngo warangunze?
Click Man aramureba ati’ Saranda wowe ntankimwe uzi
Saranda ati’ Nyine se narikumenya iki kuri wowe wa mubashyi we.
.
Click Man ava iruhande rw’imodoka ramwegera ati’ Ariko mbere  yuko ngira icyo nkwereka , harya wowe urimo kuburana warankunze cyangwa warukunze ubuzima mfte
Saranda ati’ Click njyewe naje kubana nawe nkukunda, ahubwo ikibazo ufite nicyo cyananiye kwihanganira.
Click Man ati’ Ariko narinaraguhaye ubwisanzure bwo kujya wirwanaho igihe wabishatse. Ariko none amaherezo nubundi byaje  kurangira usabye o twatandukana.  None harya ubwo urukundi ruri muri ibyo n’uruhe?
Saranda aramureba.
Click Man aramufata ati” Ok ngaho vayo ngire icyo nkwereke wirebere neza ko njye narintandukanye nawe.
.
Amufata akaboko amuzana mu modoka yabo,  arangije areba aho abika amadocuments mu modoka ayakuramo arangije ayahereza Saranda.
Saranda ati’ Ibi nibiki
Click Man ati’ Wowe rebamo urebe.
.
Saranda afungura ayo ma Documents abona n’impapuro z’imitungo  Click Man  yariyamze kumwandikaho.
Saranda abibonye gutyo arikanga, Click Man ahita azimwaka,
Click Man ati’ Wabibonye? Ibi narinarabikoze kubera ko narimaze kukwizera. A numvaga nzagutuza izi nyandiko nk’impano. Ariko vua nyimara kumenya uwo uriwe nicyo ushaka nahise njya kubihunduza kuko byari byoroshye cyane.
Saranda biramubabaza cyane.
Click Man ati’    Nkimara kubona ko umugambi wawe atari mwiza nahise mbihindura.
Saranda ati’ none wumvise nkusabye gatanya uhita utekereza ko icyo nkeneye ari imitungo?
Click Man ati” None niba atariyo ushaka niki cyakubabaje? Saranda gatanya washakaga nayiguhaye.
Saranda aramureba.
.
Mama Click Man aramureba ati” Saranda warantunguye cyane uranambabaza. Ariko ntakundi  ubwo nuku byagombaga kugenda.
Click Man areba Saranda ati’ Noneho wakwigendera inzira yanjye nawe irangiriye aha.
.
Saranda ava mu modoka yabo baragenda.
Saranda abakurikiza amaso ababaye cyane, Tony  na ba Zwadi bahuta baza kumureba aho ahagaze.
Baza bamubaza uko bigenze abura   naho yahera ababwira,
.
Tuze kuti Click Man  na Mama we barimo gutaha baganira. Click Man ntago yishimye. Mama we aramureba abona ko atamez neza ahita amufata ku kaboko. Click Man aramureba bararebana.
Mama we ati’ Mwana wanjye umabbarire kubibaye.
Click Man ati’ Ibi narimbizi mama ko amaherezo ariko bizagenda.
Mama we ati’ Nanjye mbonye ko nakoze amakosa yo kuguhatiriza none dore birushijeho kukwangiria umutima.
Click Man ati’ Saranda narinaramwizeye. Ariko  mbonye ko ntakizere kikiba mu bantu.
Mama we aramureba ati’ Ese wamfasha ibi ukabirenga?
Click Man ati’ Ntakibazo Mama iki  guhe kiraza kurangira.
.
Tuze kuri Saranda arikumwe na ba Zawadi nabobari mu modoka barimo kugenda. Gusa bose barakonje bamaze kumenya ibyabaye kuri Saranda.
Saranda arumva isi yamubanye nini cyane.
Zawadi ati’ Cyakora Click ntago narinzi ko ari umutindi mubi cyane kugeza aha.
Grace ati” Abasore bose   basigaye barahindutse.
Zawadi ati’ None ninde wo kwizera ?
.
Tuze mu rugo kwa Snow, arimo guhamagara Saranda kuri telephone ariko Saranda ntago afata telephone ye.
Sheje aba ageze mu rugo hari ibyo avuye guhaha abona Snow asa n’huze cyane ahugiye muri telephone.
Sheja ahita amuza imbere aramureba ati’ Niki kiguhugije muri telephone
Snwo ati’ Ntacyo
Sheja ati’ Nabibonye 
Snow ati’ Wabonye ibitaribyo rero.
.
Click Man na Mam ww bageze mu rugo. Click Man aricara Mama we aramureba ati’Urumva  ushaka iki nagutegurira.
Click Man ati” Oya banza uruhuke mama.
Mama ati’ Ntakibaz ndaruhuka ndimo gukora ibyo.
Click Man ati’ Reka nze ndebe  icyo dukora dufatanye ahari biraza kumfasha.
Mama ati’ Icyo gitekerezo ni sawa .
.
Click Man arahaguruka, Mama we ajya mu cyumba guhindura imyenda barangije baza mu gikoni bashak icyo bakora.
Click Man ati” Mama    ubu nsubiye kumugambo wanjye narinarafashe mbere.  Abagore  ntago aria bantu banjye.
Mama  ati’ Sinzi niba navuga ko aribyo. Ariko nanone bitewe n’amateka yawe ahari birumvikana.
Click Man ati” Mama ntamugore numwe wabasha kunyakira gutya mu  buzima bwe. Nuwapfa kubyemera yaba ambeshya  nkuko Saranda yabikoze.
.
Mama we aramureba ati” Click njyewe nemera ko urukundo rubaho. Hari igihe haboneka uwaguha urukundo. Gusa bifite amahirwe macye cyane. kuko   nanye narinarizeye ko Saranda yaba mwiza ariko siko byagenze.
.
Kurundi ruhande Saranda ari mu gahinda n’ubukonje buvanze no kwiuza cyane.
.
Amasaha n’iminsi biricuma, Click Man asubira mu buzima bwe busanzwe akomeza akazi ke. 
Aza muri office ye maze atangira gushushanya.  
Kurundi ruhande Fanny nawe ari muri Office ye  nk’umuyobozi wa Company gusa muri we harimo ibitekerezo byinshi cyane.
Hashize akanya arahaguruka ava muri Office ye aza muri Office ya Click Man arinjira.
Click Man aramureba ati’ Fanny umeze ute
Fanny ati” Meze nza.
Click Man ato’ Hari icyo ushaka ko nagukorera?
Fanny aramureba aramwegera  cyane maze ahagarara imbere ye.
Click Man aramureba ati” Fanny ko utavuga?
.
Fanny aramureba maze ahita atangira gukuramo imyenda. Click Man aramureba yikangamo ati” Fanny  urakora ibiki
Fany akomeza gukuramo imyenda Click Man areba.
Fanny aba akuyemo imyenda yose,  yambara ubusa buri buri. Click Man aramureba ati” Kubera iki ukoze ibi?
Fanny avuga n’ijwi rituje ati’ Reba ubwambure bwanjye ahari byatuma ubasha  kumva neza ubusobanuro bw’ikicyifuzo cyanjye.
.
Click Man ava mu mwanya we araza aramwegera maze afata imyenda ye aramureba mu maso.
Click Man ati” Fanny ndakinginze fata imyambaro yawe wambare.
Fanny amukoraho ati” Click basi bikore nk’ukiza buzima bwanye.
Click Man ati’ Fanny nkuko nabikubwiye njyewe ntakintu nakumarira.
Fanny biramubabaza ati’ Ese ndi mubi ntago wanyishimira. Basi niyo wabikora uhumirije.
Click Man ati” Njyewe ntago ndi umuntu wara icyo akumarira.
.
Click Man atangira kumwambika. Fanny yemera  kwambara arira.. Click  Man amaze kumwambika aramureba  maze ahita ava muri Office aragenda, agenda abababaye cyane.
.
Fanny akigaruka muri office ye Rosette ahta aza amusanga muri Office ye asanga Fnny yubitse umutwe kumeza arimo kurira.
Rosette aramureba ati” Fanny ubabajwe niki?
Fanny aramureba ati’ Rose ndeka njynyine ube wigendeye.
Rosette ati’ Hari amakuru narinkuzaniye  ahari hari icyo yagufasha.
Fanny ati” Ayahe makuru.
Rosette ati” Maze kumenya ko Click Man na Saranda batakibana batandukanye.
Fanny acyumva ayo makuru yumva agaruye imbaraga muri we maze ahita ahaguruka ava muri Office ye yihuta cyane agaruka muri Offic ya Click MAN.
.
Utazacikwa na Episode ya 21

Comments