Loading verse...
*_Tujye kwa Celia_*
Amasaha yari amaze kuba menshi ntegereje Amber ngo ambwire neza gahunda namutumye uko zagenze ariko simubona. Ubu se asahaka kungambanira? Ntanzi kuko abigerageje ntiyararamo umwuka.
Nasohotse mu cyumba mpita nkubitana na Julia aje kundeba
*Celia:* Urashaka iki?
*Julia:* Wellars, wa mugabo ugendana imbunda aje kukureba
*Celia:* Ntiwamenyera se ikimugenza?
*Julia:* Ari muri salon aragutegereje rero genda umubaze icyo agushakira ntibindeba jyewe.
Nahise nsohoka njya kureba inspector Wellars aho ari muri salon
*Celia:* Nyakubahwa Wellars. Uraho neza
*Wellars:* Uraho Celia. Ntaciye kure nje hano gusoza ibyo natangiye, hari ibibazo nshaka kukubaza
*Celia:* Ibibazo? Bijyanye n’iki ubwo?
Yabanje kunyereka dosiye mfunguye nsanga harimo urupfu rwa Britanny umukobwa wanjye
*Wellars:* urupfu rw’umukobwa wawe ruracyari amayobera. Ese kuki wanze ko umurambo we ukorerwa isuzuma?
*Veronica:* Umva rero twumvikane. Umukobwa wanjye yarapfuye mumureke aruhukire mu mahoro
*Wellars:* Jye rero nshaka kubona ukuri nyako. Nari nje kugusaba uburenganzira bwo gutaburuza umurambo we ugasuzumwa
*Celia:* Umva nsohokera mu rugo kandi ntuzahagaruke. Dosiye ndabizi yarubitswe rero wishaka kuzura akaboze.
*Wellars:* Ni byo navugaga ko hari icyo uri guhisha. Rero nakumenyeshaga ko ngiye gucukumbura mpaka nkamenya ikibyihishe inyuma byose
*Celia:* Niba ushaka amahoro uve muri uyu mugi usubire aho waturutse naho ubundi hano urahakura imbwa yiruka.
*Wellars:* Umukobwa wawe arapfuye, mu gihe gito umukozi wawe arapfa, ntibiteye kabiri inzu irashya, mu gihe gito Victor aba ahindutse umuyonga, aho wateguriraga ibirori harashya hagwamo abarenga icumi, none uri kunkanga? Umenye ko ntazava hano ntamenye ukuri kwa byose.
Uyu rero aririwe ntaraye. Ngomba gushaka uko Clark yamunkiza naho ubundi sinshaka ko akomeza aya maperereza ye.
Nahise mpindukira mbona Brad na Julia bari baduteze amatwi
*Brad:* Nanjye ndemeranya na Wellars kuko nshaka kumenya neza icyishe mushiki wanjye
*Celia:* Umva ceceka kandi ntawe ukeneye ijambo ryawe
*Julia:* Ariko mabukwe rwose nawe. Ndumva udakwiye kumubuza uburenganzira bwo kumenya ukuri
*Celia:* Nawe si wowe nabwiraga. Nta gihari cyo kumenya, Wellars nta cyo azamenya
Nahise ngana kwa Clark nihuse cyane kuko nta mwanya wo kwangiza nari mfite. Nasanze hakinguye mpita ninjira ntanakomanze.
Nasanze Clark yiyicariye kuri pisine
*Clark:* Bite se ko uteye utunguranye
*Celia:* Ahubwo muri iyi mbeho uriyicariye kuri pisine ntacyo bikubwiye? Ubu se akazi naguhaye ni uko ugakora?
*Clark:* Bwa mbere ntukwiye kunsakuriza unsanze iwanjye kuko twumvikanye ko ntari umukozi wawe. Ikindi sindi imbwa yawe uyobora aho ushaka igihe ushakiye.
Yavuze atyo ahita yinaga mu mazi atangira kwiyogera
*Celia:* Hanyuma se Amber we ari hehe?
*Clark:* Ahubwo nari ngiye kumukubaza. Simbona musigaye muri inshuti magara
*Celia:* Ba uretse gato. Ushaka kumbwira ko utazi aho Amber aherereye?
*Clark:* Natashye mu gitondo sinamusanga hano, na telefoni ntari kuyitaba
*Celia:* Uko byamera kose Veronica abifitemo uruhare kuko hari amakuru nashakaga ntabonye
*Clark:* Ese kuki Veronica umwibandaho?
*Celia:* Ndamwanga rwose iyo mubonye numva namwica burundu.
*Clark:* Ako ni agashiha n’agashyari disi
*Celia:* Tugaruke kuri Amber. Nari namutumye gushaka amakuru kwa Veronica ngo menye neza icyo ahishe ntazi. Rero ejo nijoro Veronica yari mu birori nyuma ndamubura, bivuze ko abifitemo uruhare
*Clark:* Oya aho wibeshye rwose
*Celia:* Ushingiye kuki uvuga ko nibeshye ariko ubwo?
*Clark:* Ntumbaze uburyo mbizimo ariko nzi neza ko Veronica atabirimo. Ahubwo ndaje nsabe umuntu umenyera aho telefoni ya Amber iri gusonera
*Celia:* Nugira icyo umenya kuri Amber umbwire rero. Ikindi kandi niba ushaka kuryamana na Veronica nakugira inama yo kutabikora
*Clark:* Ese yageze ino ryari?
*Celia:* Hagiye gushira umwaka, ni mbere gato y’uko umukobwa wanjye apfa.
Navuye aho njya kureba Owen. Yari yampaye amakuru ko hari umuntu witwa Clara ushaka ko amucungira umutungo. Ibyo rero byari binshishikaje
*Owen:* Hashize imyaka isaga 20 nkuzi ariko nta na rimwe ndabona wubahiriza igihe
*Celia:* Umva nirwariye umutwe ntunsiterese cyane.
*Owen:* Kugera ubu sinzi impamvu nkwihambiraho ariko
*Celia:* Ni ukubera za miliyoni ubona kubera jyewe
*Owen:* Nakwibutsaga ko atari umutungo wawe ahubwo ni uwa Gregorio
Uyu na we ahora anyibutsa ko imitungo mfite atari iyanjye bwite
*Celia:* Ese ibyo ko byarangiye uba ubishakira iki koko? Imyaka 15 ishize yose
*Owen:* Imyaka 15? nibuka agakobwa kabo kahiriye mu nzu nkumva agahinda. Byibuka nk’aho byabaye ejo ibyo jyewe
*Celia:* Ariko iznu yatwitswe na Victor. Gusa ibindi byakozwe nanjye kandi nakabaye mbishimirea ahubwo
*Owen:* Uri shitani yigize umuntu Celia. Njya nicuza icyatumye nemera kugukorera nkayobya imitungo ya Gregorio ikaba iyawe
*Celia:* Ibyo byihorere nyine warabikoze byararangiye. Ahubwo umva, nshaka kwikiza Wellars kuko ndabona ari kunyinjirira cyane
*Owen:* Uzi ko nta bwoba ugira. Ushaka kwica umupolisi mukuru koko?
*Celia:* Umva angeze ahantu. Wowe ushake ba basora bacu ahubwo bamwiteho vuba ataragera ku mugambi we.
*Owen:* Aho kuvuga ibyaha tuvuge kuri Clara
*Celia:* Nshaka kwihurira na we ahubwo bwite
*Owen:* Ariko urabizi ibyo ni jye mbikora
*Celia:* Ceceka aho se. Ahubwo wowe tegura neza umunsi umpuze na Clara.
Ubu aho bigeze ibintu byose ngiye kubyigiramo kuko ndabona abakozi banjye batari kunkorera akazi uko bigomba
*_Tugaruke kuri Veronica_*
Ntabwo nshobora kureka Ryan ngo yidegembye anyangirize gahunda. Kandi uko mbibona yamaramaje ubu nanjye rero ngomba gukora akantu gato ubundi nkamucecekesha. Nahise mpamagara John
*John:* Urakoze kunyihamagarira. Nshaka ko tubonana vuba ndi iwawe ndagutegereje
*Veronica:* Ese bite ko uri kumokera wowe ?
*John:* Ndavuze ngo nsanga iwawe tuvugane.
Nahise nihuta ndataha kuko nari mvuye kubonana na Ryan
*Veronica:* John nahageze. Bite se?
*John:* Nsobanurira icyatumye utuma Leon gushimuta Amber
*Veronica:* Ibyo wabimenye ute rero?
*John:* Ubwo se wumvaga ntazabimenya koko? Veronica uzi ko Amber ari umugore w’umwicanyi wa mbere ku isi ariko? Hita uhamagara Leon umubwire arekure Amber
*Veronica:* Uriya mugore akorera Celia kandi icyatumye aza iwanjye ngomba kukimenya. Ahubwo tuvuge kuri Ryan ari kunyitambika cyane
*John:* Nagusabye kumurangiza ariko urajijita ubu ntaba akibukwa
*Veronica:* SInshaka kumwica ahubwo nshaka kumushyiraho iterabwoba. Nshaka ko wohereza abasore bawe mu Bufaransa bagahiga nyina, ubundi bagatuma amubwira ko niyibeshya agakopfora bari bumwice. Ndabizi Ryan akunda nyina kubi ntari bwemere ko akorwaho biratuma aceceka. Ubwo nibidakunda turashaka ubundi buryo
*John:* Ibyo biroroshye ndabikora. Gusa ibya Amber ndagusabye ubyiteho.
Yahise ansezera aragenda. Nahise mpamagara Leon kuko siniyumvishaga ukuntu yaba yatumye John amenya ibya Amber
*Veronica:* Ni gute John yamenye ko twashimuse Amber?
*Leon:* Umbabarire gusa sinari nzi ko ahantu nafungiye Amber ashobora kuhagera kuko hari hashize igihe kinini tutahakoresha. Nagiye kubona mbona rero anyituyeho.
*Veronica:* Ndumva utagishoboye akazi ndabona na za miliyoni wari kuzayora kwa Celia ziyoyotse ureba kubera amakosa yawe
*Leon:* None se ntuzongera kumpa akazi?
*Veronica:* Ubu se nakwizera nte koko? Ko wamaze gutuma ngutakariza icyizere kandi ntabwo naguha akazi ntakwizeye
*Leon:* Mbabarira basi ndakubwira ibintu byose John atakubwiye byerekeye musaza wawe, nanakubwire impamvu adashaka ko uhura na we.
*Veronica:* Umva aho ntunkinisha kuri muaza wanjye
*Leon:* Ejo nzaza iwawe nzakubwira byose nzi kuri musaza wanjye
Iri jambo ryatumye nishima burya ifaranga koko rimira inshuti. Ubu kubera amafaranga namwijeje yemeye kugambanira shebuja? Ariko ni byo byiza kuko John ampisha byinshi
Ubwo namaraga kuvugana na Leon nahise njya kuryama ngo nduhuke ariko ubwo najyaga gufata agatotsi nahise numva umuntu akomanze ngiye kureba nsanga ni Julia ukomanze.
*Veronica:* Kabiri ku munsi se koko?
*Julia:* Yego kuko ari ngombwa. Amber yabuze none Celia arahangayitse. Kandi ndacyeka rwose ubifitemo uruhare
*Veronica:* Nyine ni ko ubyumva ariko si ko bimeze
*Julia:* Ikindi ni uko Wellars ari kubaza iby’urupfu rwa Britanny n’ibindi byabaye byose kandi ari kubishinja Celia
*Veronica:* Nagirango unzaniye za dosiye none ni ibyo gusa?
*Julia:* Ariko koko ahantu ziri urumva nahagera gute?
*Veronica:* Ndumva wowe kuba maneko bikunaniye. Ibisigaye nzabyikorera ubwo wowe karakunaniye
*Julia:* Nyamara ibyo naketse ni byo. Wowe rwose ufite ikikugenza kuri Celia kandi nakuvumbuye uri umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha nta kindi.
*Veronica:* Nuko ye. Ubu se ni nde wagufashije gufata uwo mwanzuro?
*Julia:* Nabiganiriye na Brad kandi na we rwose yabinyemeje ngo uri maneko uri gushaka gufunga mabukwe.
*Veronica:* Ngaho rero mva imbere ndumva wamvumbuye, akazi kanjye reka ngakore neza
*_Agakino karakomeye aho bigeze. Ryan ashobora kubihomberamo naho Julia we aribeshya ku cyazanye Veronica. Leon agiye kumena amabanga ya shebuja. Bizamugwa amahoro se? Agace ka 72 ntuzagacikwe_*
Comments
Login to comment.
No comments yet.