logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 48

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Briana na Jamali batavugana neza.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Jamali yahise aza kwiryamira. Briana asigara muri saro ahangayikishijwe n’ikibazo cya mama we.
Yibuka abwira Jamali ngo agomba kuba yasubira mu kazi maze Jamali akamuhakanira. 
.
Briana arabona ubuzima atangiye kubamo ataribwo yatekerezaga kuzabamo agipanga kuzabana na Jamali. Atangiye kubona ari ibitandukanye nabyo rwose.
.
Hashize akanya ava muri Saro aza mu cyumba asanga Jamali rwose bimbwiye iki yamaze kwiryamira arisinziriye.
Briana ahagarara hmweeeee abanza kumureba.
.
Uko amureba atangira kwibuka cyera igihe kimwe Daria ababaza we na Fanny ababaza niba urukundo ari amarangamutima cyangwa niba agaciro gahabwa iby’ingenzi kuri buri wese hagati y’abakundana.
Amaze kwibuka ayo magambo. Aza kwicara kugitanda arongera yibuka Jamali igihe amubwira ko agomba kuvuga ko ari imfubyi mu buryo bwo gutabara umubano wabo. Yibuka amubwira ko batazaba bataye mama we ko bazamufasha.
.
Arongera yibuka amagambo Jamali amubwiye mukanya.
Amaze kwibuka byoseeee maze ajya mugitanda nawe. Gusa ntabwo yishimye.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Mama Briana, Nyiri nzu aramuzindukiye arakomanga. Mama Briana arafungura.
Nyiri nzuaramureba ati”Nkeneye ko uva mu nzu yanjye.
Mama Briana ati” urampa igihe kuko aka kanya sinabona uko nimuka.
Nyiri nzu ati”Ikindi gihe se? ghe naguhaye cyaararangiye. Ntakindi gihe rero uhabwa cyangwa nkute hanze.
Mma Briana ati” Ese wagize ubu muntu wowe.
Nyiri nzu ati” narakwihanganiye bihagije. Niba igihe nihanganiye nta bumuntu wabonyemo birakureba.
Mama Briana ati”Sawa inzu yawe ndaza kuyivamo.
.
Kurundi ruhande aho Luwero asigaye akorera,. Yashize akabarizo mu rugo iwabo ubwo bari bamaze kumwirukana. Akorana na Jacke.
Jacke ati” Koko uburyo iwanyu mufite amafaranga ninde watekerezaga ko waza gushing akabarizo nkaka.
Luwero araseka ati” Jacke aka kabarizo kanjye ni gato ariko kampaye amahoro ndatuje.
Jacke ati”Kokoua wumva utuje??
Luwero ati”Yego. Kubera ko nagiye kure y’amafaranga y’ababyeyi banjye bashatse gukoresha bankontorora.
Jacke ati”Ariko se kuki ababyeyi ubundi bajya bamera kuriya.
Luwero ati”Niko iteka bigenda. Ababyeyi bakoresha amafaranga bafite kugira ngo bagenzure amahitamo y’abana babo. Njye rero ibyo narabitsinze.
Jacke ati”None ngo uracyakunda Briana umugore w’abandi.
Luwero ati” Niwe nakunze iteka kuzageza kwiherezo ry’ibihe.
.
Bidatinze mama Luwero yaje gusura Luwero aho. Areba ubuzima umuhungu we abayemo. Baza kuganira.
Mama ati”Koko mwana wanjye ubu kuba muri ubu buzima nibyo wabonye byakunyuze.
Luwero ati”Yego nibwo mbayeho ubuzima bwanjye. Ahubwo uje hano gukora iki??
Mama ati” Urambaza gutyo?? Ndi mama wawe nje kureba umwna wanjye kubera ko nari muhangayikiye.
.
Luwero ati” Mama ntuzagaruke hano.
Mama agwa mu kantu ati”Ngwiki?? Ndi mamawawe wa cyana we.
Luwero ati”Ndabizi. Ariko nababwiye ko nshaka kubaho ubuzima bwanjye bategengwa namwe. 
Mama Luwero ati” Ariko Luwero.
Luwero ati”Oya mama wivuga andi magambo. Mwe murashaka ko mbaho mu byifuzo byanyu aho gushyigikira ubuzima bwanye. Ahubwo taha uje hano arimfite izindi gahunda ngiyemo.
.
Mama Luwero aramureba maze arahaguruka. Maze akora mu isakame akuramo amafaranga arayamuhereza.
Luwero arayareba maze arayanga.
Mama Luwero ati” Ntabwo wakwanga amafaranga.
Luwero ati” Ntayo nshaka mama.
Mama Luwero ati”Nkore iki se??
Luwero ati” Wowe uzumve gusa ko ngomba kubaho mu mahitamo yanjye nicyo nagusaba gukora gusa.
.
Luwero ahita anava aho ahasiga mama we arigendera. Yaje mu rugo kwa Mama Briana. Asanga Mama Briana arimo kuzinga ibintu bye.
Luwero ati” Mama bimeze bite ko uznga ibintu byawe.
Mam Briana ati”Ngiye kuva mu nzu y’abandi.
Luwero ati”Kubera iki??
Mama Briana ati”Nyiri nzu arashaka inzu ye . kandi narimaze no kumugeramo amafaranga mesnshi cyane. Kuba ayinyirukanyemo sinamurenganya kuko yaranyihanganiye pe.
Luwero ati” Yitwa nde??
Mama Briana ati” Yitwa Shyaka. Gusa Luwe sinshaka ko wongera kwivanga mu bibazo byanjye. Waramfashije bihagije. Rero warakoze ntabundi bufasha bwawe nshaka.
.
Luwero ntiyamwumva arigendera. Aza gushaka uwo Shyaka aramubona.
Luwero ati” Shyaka wikwirukana mama mu nzu.
Shyaka aramuseka ati” Wowe se urinde wampagarika ku nzu yanjye??inzu yanjye ndayishaka ngiye kuyigurisha.
Luwero ati” Amafaranga akurimo yose ndayakwishyura.
Shyaka ati” oya inzu yanjye ngomba kuyigurisha namaze kubona umukiriya maze.
Luwero ati” Umukiriya wawe arimo kukwishyura angahe??
Shyaka ati” Milion 8
Luwero ati”Njyewe ndongeraho ebyeri nkuhe 10.
Shyaka araseka ati”Urakomeje se??
Luwero ati” Yego.
.
Barabyemeranya maze Luwero amubwirako agiye gushaka amafaranga ye akazyamuha ejo. Luwero aragend gusa nawe ntayo afite.
Yaratashye aza aho atuye maze arara atekereza. Muri we hazamo umugambo wo kujya iwabo akiba imodoka ye iri iwabo bari baramuhaye n’ubundi iraparitse gusa kubera ko bayimwatse. 
.
Imodoka yagiye kuyiba maze ajya kuyigurisha bamuha million 11.
.
Udacikwa na Episode ya 49

Comments