Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
MERRY TO UPDATE WOMAN
.
Episode 41.
.
Twaherutse Roxy agiye kurara hanze nyuma y'amakuru akomeye yaramaze kumva y"ukuntu Juliana atwite inda ya Varu.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Roxy ahagaze hanze byamurenze rwose. Ahagaze hanze afite agahinda kose gashoboka. Varu nawe yicaye mu cyumba aracecetse cyane. Nawe arimo gutekereza ibyabaye birarenze ntabwo azi Nuko yabivuga.
Juliana nawe Ntabwo aryamye. Kuba yeruye akabwiza Roxy ukuri ntabwo bimworoheye arimo kwibaza ikiza gukurikiraho.
Varu akomeje kwibaza cyane byamucanze. Arimo gutekereza ko nubwo Roxy atigeze narimwe yemera kumubyarira ndetse akajya aha agaciro gusa inzozi ze agashyira umugabo inyuma ariko ntakindi cyaha yigeze amukorera.
Nanone kandi afite Juliana wamwitayeho hafi igihe cyose ndetse Juliana niwe wagiye amutabara kenshi Roxy yigendeye kugeza igihe amusabiye ko yamuha akana..
..
Nawe arimo gutekereza cyane ati" ndakor iki?
.
Roxy nawe aho ahagaze hanze nibwo arimo kugenda yibuka igihe cyose yagiye yigendera agasiga umugabo wanyine.
Yibuka inshuro zose Varu yajyaga amusaba ko babyara.
.
Amasaha aricuma.
Juliana nawe yabuze ibitotsi ava mu cyumba arimo akata abona Roxy ntabwo aryamye ahagaze hanze.
Uwo mwanya na Varu aba avuye mu cyumba aza hanze kureba Roxy. Juliana arabibona ko Varu agiye kureba umugore we.
Juliana ahagarara hamwe maze akomeza kureba Ibyo barimo.
Roxy areba Varu ati" please wakwihanganye ukampa akanya.
Varu ati" rwo reka kwitega imbeho.
Roxy ati" umva Ntabwo ndi akana ugiye kugirira impuhwe.
Varu ati" ariko uri umugore wanjye.
Roxy asekana agashiha n'akajinya ati" Niba unyitayeho ntabwo uba waranshiye inyuma
Varu ati" sinigeze nkuca inyuma.
Roxy ati" Koko!
Varu ati" yego.
Roxy ati" varu narinzi ko uri umugabo utandukanye n'abandi bose. Numvaga mfite ikizere cyawe cyose.
.
Varu ati" nonese niyi mpamvu wakoresheje ikizere cyanjye ukagikoresha ibyo wishakiye?
Roxy ati" ubwo se ushaka kwireguza iki?
Varu ati" ntabwo ndimo kwiregura. Njyewe nashatse umuti w'ikibazo narimfite. Juliana niwe wahabaye igihe cyose
Roxy asekana imbereka ati" niyo mpamvu wahise umugira umugore se! Mbega umugabo.
Varu ati" basi se va hanze mu mbeho.
.
Juliana byose arimo kubireba
Roxy ati" umva aha niho numva naba meze neza muri aka kanya. Wowe genda uryame ufite icyo wagezeho washakaga.
Varu aramureba ati" Roxy nyumva ureke kwireba wowe wenyine.
.
Roxy aramureka.
.
Arigendera.
Roxy asigara hanze yibuka igihe kimwe, hari umugore umwe mu bakomeye wigeze kumubwira ngo ameze nk'uwatujwe muri edeni ariko akaba atazi kwita ku biti biri muri iyo edeni. Yibuka nanone amubwira ko rimee hari igihe yazisanga atagishoboye kongera kwinjizamo ibirenge bye.
.
Varu agarutse mu nzu aza kwirebera Juliana. Asanga Juliana yabarebaga nawe .
Juliana ati" ibyo twakoze reba ibyago biremye.
Varu ati" oya ntabyago biremye.
Juliana ati" uzongera kuvuga rumwe n'umugore wawe
Varu ati" kuva na mbere hose ntabwo twigeze tuvuga rumwe.
.
Bararebana hashira akanya.
.
Varu aramwegera ati" mbwira wowe niki Umutima wawe urimo gutekereza.
Juliana ati" Njyewe ndimo gutekereza kumwana wanjye gusa.
.
Varu ati" wivuga ngo urimo gutekereza ku mwana Wenyine. Njye nawe uyu Mwana n'inshingano za twembi.
.
Bidatinze bwaracyeye.
Yamu na Amina baje gusura Roxy. Bakigera mu rugo basanze ibintu atari Sawa. Basanze Roxy agiye kwicwa no kwigunga afite akababaro kutagira uko Kangana.
Amina ati" mwana wanjye.
Roxy ati"ntacyo bimaze kunyita ayo mazina.
Amina ati' byakundekeye gute !
Roxy ati" umukozi wa hano mu rugo atwite inda y'Umugabo wanjye.
Yamu agwa mu kantu! At" Mana Nyagasani bimwe nakubwiraga n'ibyo bibaye.
Roxy ati" abagabo bose ni kimwe.
Yamu ati" oya Bose si kimwe. Ibibaye nahoraga nkubwira ko nutamenya urugo rwawe uzaruhomba.
Amina at" nonese mu byukuri warangaye gute? Cyane ko tutavuga ko ari ikosa ry'uwo mukobwa.
Yamu ati" None urumva neza ibyo wakoze. Kandi ubwo Umutima wawe wuzuye urubanza urimo gucira umugabo wawe?
Roxy ati" yanciye inyuma.
Yamu ati" Oya Roxy wajyaga uvuga ko Uzi neza Umugabo wawe kuruta undi wese mwisi.
.
Amina ati" njyewe reka nibarize gutya. Nyuma y'ibyo byabaye. Umugabo mwaganiriye ibiki ???
.
Next episode 42.
.
Comments