logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP37

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


*Brad ni we dutangiranye*


Twageze mu nzu, ndavuga yayindi yanjye iwacu batazi


*Veronica:* Ese ko turinze tugera hano utavuze bite byawe?


*Brad:* Nari ndi kwirebera umuntu tu. Kuvuga numvaga bitandeba cyane.


*Veronica:* Nyihera ikintu cyo kunywa


Yabivuze ahita akuramo inkweto ndende yari yambaye ahita yicara mu ntebe


*Brad:* Nguhe amazi se?


*Veronica:* Reka reka nta mazi nshaka


Naramwitegereje na we akomeza kundeba. Yampanze amaso kugeza ubwo mubajije icyo ari kwibaza aranyihorera. Nanjye sindi umwana. Nakuyemo ikoti na karuvati nari nambaye, ishati ndayifungura yose ku buryo abdomino zanjye zigaragara. Ndabizi abakobwa bakunda umusore wubatse umubiri kandi ni byo njya mbashoboza.


*Veronica:* Nagusabye icyokunywa sinagusabye kumansurira dore ko uburaya bwakubase.


*Brad:* Hahaaaa. Oya ahubwo nashakaga kukwereka icyo ndusha abandi basore sha.


*Veronica:* Nyihanganira. Umunsi nzakenera ko wiyambura imbere yanjye nzakwibwirira, ubu rero ndashaka kunywa gusa.


Nahise ngana aho mbika ibyo nywa dore ko nabigeneye icyumba habamo n’udutebe n’utumeza, nuko mfata icupa rya scotch mvanga na coca mu kirahure. Nagiye gushyira Veronica aba ansanze aho ngaho yicara ku kameza gahari.
Nahise muhereza ikirahure cye


*Veronica:* Disi ubanza ndi kugutesha umutwe. Ariko ni byo byiza


*Brad:* Ndumva nkugiriye inama wava ku nzoga ukanywa amazi ariko


*Veronica:* Uri kuncyurira noneho ibyo nakubwiye ubushize? Jyewe rero ndanywa ntunkinishe kandi rwose wasinda mbere yanjye


*Brad:* Jye rero iyo nsinze simba nkibasha kwiyobora, ubwo nyine namansura n’ikariso ikavamo.


Yarasetse ahita arohayo ikirahure muhaye ako kanya


*Veronica:* Reka tunywe noneho uze kumansurira neza


Nanjye nahise nisukira ku buryo mu minota 15 icupa rya mbere twari turimaze.


Ntababeshye sinari nzi ko Veronica ari umunywi. Yamaze uturahure 8 agikomeye utabona na gato ko inzoga zamufashe.


*Brad:* Ibanga ryawe ni irihe?


Yamanutse ku meza nuko aransatira andeba icyoroshye. Byarabonekaga ko mu mutwe we hari ikintu kirimo. Yahise ansuka inzoga mu gituza, mbese bitari umujinya ahubwo byo gushotorana


*Veronica:* Erega twese dufite amabanga


Yakomeje kunsukaho inzoga buhoro buhoro, ari na ko ankorakora mu gituza, akomeza gusubiramo amagambo ngo twese dufite amabanga.


*Brad:* Ariko amabanga nanone abereyeho kuyamenera abantu bacu.


Nabivuze mwaka icupa yari ari gukoresha amenaho inzoga. Hari hageze ngo nanjye mumeneho inzoga ku ikanzu ye nziza itukura ubundi ndebe agakino aho karangirira


*Veronica:* Oya Brad uri kunuka inzoga.


Yabivuze ahita andyama mu gituza, mu masogonda macye yari asinziriye.




Naramutwaye muryamisha ku buriri ari kugona, burya inzoga na we sinari nzi ko zamubasha disi. 
Nahise nanjye ndyama iruhande rwe, nyuma yo koga inzoga yari amaze kunsukaho. Ngo ndanuka inzoga kandi ari we wazimennyeho koko?




*Uyu ni Veronica*


Nabyutse iruhande rwa Brad, we yari agisinziriye. Ndebye ku isaha nsanga ni saa tatu za mu gitondo. Eeeh. Reka ntahe da. Nanze gukangura Brad, musigira ubutumwa mubwira ko nagiye. Nafashe itagisi, nyuma y’iminota mike nageze iwanjye ariko nkihagera nsanga ambulance n’imodoka ya polisi biparitse imbere y’iwanjye. Nihuse kwinjira ariko umuntu ahita amfata ukuboko ndebye mbona ni John


*Veronica:* John habaye iki hano?


*John:* Wihangayika Vero, mu nzu nahatunganyije ho nta kibazo


*Veronica:* None se iyi polisi bite byayo?


Abaye ataransubiza mbona umugabo aje atugana


…: Ni wowe Maitre Veronica?


*Veronica:* Yego ni jyewe


…: Ndi inspecteur Wellars. Twasanze umurambo w’umugore muri pisine yawe


*Veronica:* Ba uretse gato. Carole ari hehe se?


*John:* Yapfuye


*Veronica:* Ngo iki? Yapfuye?


*John:* Vero, iki gitondo naje kukureba nsanga umurambo we muri pisine, kuko utari uhari nahise mpamagara polisi.


*Wellars:* hanyuma rero ngahita nkubaza nti, iri joro wari uri hehe


*Veronica:* Ba uretse gato. Mana yanjye Carole koko yapfuye?


Nibyo koko yapfuye ariko ntabwo yiyahuye. Ni nde wamwishe koko?


*Wellars:* Nkurikije ibyo muganga yapimye, uyu yapfuye mu ma saa mbili


*Veronica:* Ariko navuye mu rugo nka saa moya zirengaho mike, najyanye na Ryan tugiye mu imurika, nsiga Carole ari muzima rwose


*Wellars:* Ubwo tuzabaza uwo Ryan nta kibazo. Ikindi kibazo, uyu mwari mumaranye igihe kingana gute mubana?


*Veronica:* Ukwezi se ko kwari kwashira. Aho yakoraga baramwirukanye ubundi aza kwibera hano. Yakoreraga umugore witwa Celia


*Wellars:* Mwambwira aho uwo Celia atuye?


*Veronica:* Reka si kure rwose ni imbere hariya muri kiriya gipangu.




Ako kanya abatwaye umurambo wa Carole banyuzeho bamutwaye kuri burankali.


*John:* Ese murakeka ko yaba yishwe?


*Wellars:* Uko biboneka yaguye, ariko ashobora kuba yasunitswe.




Nitegereje John.


Inspector yaragiye ariko ansigira ikarita ambwira ko nimukenera muhamagara. Gusa ambuza kwegera pisine kugera igihe bazakuriraho ka kagozi kabo. Amaze kugenda John yamfashe mu maboko arampobera byo kunkomeza. Nkunda ko anyitaho nubwo njya mwiryaho rwose


*Veronica:* Uyu mukobwa azize ubusa. Ndabizi ntawundi wabikoze ni Celia, yaketse ko ari we watumye ibya Fernando bimenyekana nuko aza kwihorera.


*John:* Banza utuze Vero.


*Veronica:* Oya sinshobora gutuza rwose. Ubu Celia ari kunkurura kandi noneho nimpaguruka sinsubira inyuma na gato. Uyu muryango ndaje nywusyonyore mpereye ku mukuru kugera kuri nyina wigize akari aha kajya he.


Urazi John, nta ntsinzi itabamo udutendo. Itegure kuko ubu tugiye gutwika


*John:* Ushaka ryari?


*Veronica:* Si kera. Ubu tugomba gutwika ubundi bakabona ko byose bishoboka.




*_Niyigendere Carole byibuze hari amakuru asize atanze. Ubu se disi ukuri kuzamenyekana? Hagati aho se buriya Brad yaryamye gusa cyangwa hari uko byagenze batatubwiye? Agace ka 38 ntuzagacikwe_*

Comments