logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY WOMAN S01 Ep 23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Twaherutse Sheja yakira amajwi Saranda yagiye afata Snow avuga ko adakubda Sheja ko uwo akunda ariwe.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Sheja amaze  kumva ayo majwi yamubabaje cyane maze ahita ajya aho Snow nawe arimo kwitegurira aramurebana akababaro kenshi atewe nawe.
Snow arebye agahinda Sheja afite kandi bari barimo kwitegura kugenda, ashaka  kumenya icyo abaye maze areka ibyo yakoraga aramwegera aramuzaba ati” Sheja niki kibaye/
Sheja ahita amwumvisha amajwi amaze kumva. Snowe arayumva yumva ni amajwi ye igihe yabwiraga  Saranda ko ariwe akunda adakunda Sheja. 
.
Snow amaze kuyumva areba Sheja ati’ Nonese Cher aya majwi ninde uyaguhaye Ubundi ugiye gupfa kuyizera.
Sheje avugana umujinya ati” Ntayizera ntago ari ijwi ryawe se?
Snow  araseka ati’ Cher  uyobewe ko turi mu isi y’ikoranbuhanga. Ijwi bararihakinga bakarikoresha icyo bashaka. 
Sheja ati” Snow wingira akamara.
Snow ashaka kumfata Sheja arabyanga.
Snow ati” Umva cher tuza unyumve neza. Ese niba koko naravuze biriya narikuba nemeye kujyana nawe muri Kenya/
Sheja ati” Ibyo se bivuze iki byo kuba tugiye kujyana
Snow ati” Ese ninde uguhaye ayo majwi.
Sheja ati’ Wimbaza uyampaye ahubwo nsobanurira kubera iki iki gihe cyose wankinishije
Snow aramureba ati’ Cher waba untunguye cyane niba ugiye gupfa kwizera aya majwi.
Sheja ararakara cyane.
Snow ati’ Ese cher waretse kwizera ibintu nk’ibyo bigiye kutuvangira.
Sheja ati” Ubuse urahakana gute ko bi atari wowe wabivuze?
.
Snow ati” Umva cher nkurahiye ukuri.
Sheja ahita afata telephone  ahamagara number  imwoherereje ayo majwi. Saranda aramwitaba.
Sheja ati’Mbonye Message yawe ese urinde?
Saranda ati’ Nitwa Saranda. Nkuhaye ayo majwi kugira ngo usobanukirwe  neza umugabo ugiye kujyana nawe.
Snow  yumvishe ari Saranda yikangamo.
Sheja nawe ahita  yibuka ko yakundaga kubona buri gihe Saranda na Snow bavugana. Yibuka n’igihe  bari bari muri trip ni kenshi yagiye asangana Snow na Saranda.
.
Sheja areba Snow ati” None urahakana  iki  Uwo wabibwiye niwe ugushize hanze.
Snow ati”  Cher arashaka kuduteranya ntakindi.
Sheja amurebana uburakari bwinshi ati” Snow, ahari wabonye nsa n’ukwizirikaho utekereza ko ndi ikimara. Ario waribeshye cyane.  koko ntago unkunda. Ndetse ahubwo wajyaga ubigaragaza kenshi nkabyirengagiza ariko ubu noneho nsobanukiwe byose.
Snow ati’ Oya Sheja wiha intebe  abashaka  kutwangiza.
.
Shej ati’ Oya,  n’ubundi ntago wigeze unkunda reka birangire.
Sheja ahita afata ibintu bye. Snow aramufata, Sheja aramwiyaka at’ Ndekura ntacyo ufite umbaza.
.
Sheja afata ibye ahita agenda batandukana gutyo. Snow arababara cyane arasakuza  cyane.
.
Tuze mu rugo kwa Click Man muri ayo masaha. Click Man na Fanny  baryamye mu buriri bumwe.
Mama Click Man muri icyo gitondo aza ah mu rugo  aje mu cyumba abona baryamye mu buriri bumwe.
Muri ako kanya Fanny ahita akanguka abona Mama Click Man ahagaze mu muryango arikanga  yumva agize amasoni ahita abyuka ava mu gitanda.
Fanny ati” Umbabarire nanze  kumusiga wenyine mu cyumba. Numvaga mifte ubwoba bwuko yarara wenyine akabura umufasha.
Mama Click Man ati” Ntakibazo wikwisobanura.
.
Click Man  aba arakangutse  yumva bavuga ibyo maze areba Fannyati’ Fanny waraye hano/
Fanny aramureba ati” Yego.
Mama Click Man ati’ Ahubwo wakoze cyane kuba hafi ye. Kubera ko nakwizeye niyo mpamvu ntigeze ngaruka hano ni joro.
Fanny ati’  Reka ndebe icyo namukorera.
Mama Click Man ati’ Ntakibazo.
.
Fanny aza imbere ya Click Man aramureba ati’ Urumva umeze  ute
Click Man ati’ Ndumva ntakize nuko wenda ntarakomera neza.
Fanny ati’ None urumva ushaka iki ngo abe aricyo nkukorera?
Click Man aramubwira.
Fanny ahita ajya gukora ibyo amubwiye. Mama Click Man yegera Click Man yicara ku gitanda cye aramureba.
Mama we ati’ Koko banza  uyu mukobwa agukunda.
Click Man ati’ Nanjye ndabibona ariko  nyine hagati yanjye nawe ntacyashoboka.
Mama we  aramureba ati’ Ese abaye afite urukundo rwakwihanganira uko  uri.
Click Man ati’ Mama biragoye nta mugore wapfa kwakira uko ndi ngo abyihanganire.
.
Tuze mu rugo kwa Saranda iwabo mu rugo aho avuka arikumwe na Tante we  Solina barimo kuvugana.
Solina ati’  Saranda,  urumva  utarahubutse gufata icyemezo cyo gutandukana na Click Man? Wenda ndabyumva ko byari bigoye kuba wabana nawe ntacyo akumarira mu gitanda. Ariko yari yaguhaye uburenganzira bwose bwo  kujya wirwanaho ugakiza ikibazo cy’umubiri. 
Saranda ati” Njyewe numvaga  umutima uzajya uncira urubanza.
Solina ati” Saranda wibeshya. Nonese wumvaga umutima uzajya ugucira urubanza gute kandi mwarimwabyemeranyijeho ? Umutima warikujya  ugucira urubanza kubera ko wenda wamuciye inyuma none mwarimwabanje kuganira arabikwemerera. Ahubwo njyewe icyo mbona wagize inshuti mbi zakugiriye inama mbi. Kandi pe mbona ushobora kuzicuza ariko Imana izabikurinde.
.
Tuze mu rugo kwa Fanny mu masaha ya mu gitondo. Mama Fanny na Mama Fanny aje kumeza.
Papa Fanny ati’ harya Fanny ngo ni ukubera iki atigeze ataha.
Mama Fanny ati’ Sanakubwiye ko hari umukozi we arwaje.
Papa Fanny ati” Ubwo se buri mukozi we wese urwaye azajya ajya kumurwaza?
Mama Fanny ati” Simbizi. Gusa yambwiye ko uwo arwaje ari ingenz cyane kuri we.
.
Paru ati”Uziko nubu agica James amazi.
Mama Fanny ati” Wasanga na James nawe araho gusa.
Paru ati’ James yambwiye ko ntacyo adakora ariko nyine Fanny amwimpa umwanya.
.
Mama Fanny ati’ Ntago  byahita   bikunda ngo bihuze aka kanya.
Paru ati’ Umukobwa wawe aragoranye cyane.
Mama Fanny araseka ati’ Ariko iyo uvuga ngo ni umukobwa wanjye uba ushaka kugaragaza iki/ Wagira ngo si uwawe da!
.
Tugaruke mu rugo kwa Cick Man mu masaha y’igicamunsi. Click Man amaze koga, Fanny arimo kumutunganyiriza imyenda.
Amaze kuyitunganya aza kumureba asanga arimo kwihanagura.
Fanny ati” Nkufashe kwisiga se
Click araseka ati” Oya warukoze
Fanny ati’ Ese Click wagiye umpa uburenganzira bwo kukwisanzuraho
Click aramureba ati” Byazakubabaza.
Fanny ati” Gute se?
.
Ako kanya telephone ya Click irasona Fanny arayifata arayimuhereza, Click aritaba.
Click Man ati’Karame Sawa ntakibazo nanjye narimfte  gahunda yo kuza ndaje.
Fanny aramureba ati Ni hahandi baguhamagaye tugiye/
Click Man ati’Yego.
.
Ntibyatinze bahise baza aho Click Man yaraje.  Ni mu kigo cyita kumfubyi. Bahageze Fanny arahareba maze ahita areba Click Man ati”Niki ukora hano ku kigo cyita ku mfubyi.
Click Man ati”Kimwe  cya kabiri cy’amafaranga nkorera nkitanga hano ngo bajye bita kubana.
Fanny ati’ yooo uri umuntu mwiza.
Click Man ati” Nawe uri umuntu mwiza.
Fanny ati’ Ese ni ryari utekereza kuba wabyara umwana wawe
Click Man ati’Ibyo kuri njye ntago bizigera bishoboka,
Fanny biramucanga ati”  Ntago mbyumva.
Click Man ati” Ni tuvamo hano niteguye kukubwira ukuri kose utazi.
Fanny aramureba..
.
Utazacikwa na Episode ya 24

Comments