logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 30

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Twaherutse Luwero atabaye Briana na Mamille.  Ubwo bari bafungiranwe muri toilet na ba Dorene bagamije gutesha Briana ibizame.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Baramushimiye cyane maze bajya muri Class bihuta cyane bajya gukora exame.
Fanny na Daria babonye Briana agarutse hashize akanya babona na Luwero arinjiye. Urimo gukoresha exame muri Class yabo ababaza aho bavuye byatumye badatangirana exame n’abandi.
Briana ati” Ntabwo narimeze neza.
abaza na Luwero ati” hanyuma wowe??
Luwero ati” Njye narinagiye kuri toilet mbona Briana atameze neza binsaba kumufasha sinarikumuusiga.
.
Abahereza exame nabo baricara barakora.
.
Kurundi ruhande,  Dorene na Pelilla bazi k obo bahamije umuntu byamurangiranye.
.
Kurundi ruhande Benia na Cleny basoje gukora baza hanze. Baracyarakariye Luwero. Barumva  yarabakinnye bagasebera imbere ye.
Cleny ati”none urakomeje cyangwa dufate amafaranga??
Benia ati”Umva reka exame irangire urebe.
Cleny ati” Nonese kumutanga turakuramo iki . wowe wabaze neza.
Benia ati” njyewe sinemera ko hari umuhungu wandeba mu mutwe.
Cleny ati”Ok ubwo tujye kureba perefe.
.
Abanyeshuri bagenda basoza. Dorene na Pelila nabo basoje gukora basohoka baseka.
Dorene ati”Uyu mwaka Briana azatsindwa.
Pelila ati” Hano twamuhamije.
Dorene ati”  Mpamya ko Jamali amukunda kubera ko ari umuhanga. 
Pelila ati” Buriya se koko tubyizere urukundo rwabo rwubakiye mukuba Briana ari umuhanga?
Dorene ati” Uko biri kose nabyo birimo. Ariko Briana n’ubundi ndamwanga kuba namuhemukira ntakibazo  kibirimo.
.
Bakiraho bareba  hirya kuri Class ya ba Briana babona mu barimo gusohoka basoje gukora na Briana arasohotse maze  bakubitwa n’inkuba.
Dorene ati” Ndimo kubonekerwa cyangwa??
Pelila ati” Oya ni ibyanyabyo uriya ni Briana.
.
Luwero nawe arasoje. Maze Briana aramwegera arongera aramushimira. Briana yariyamaze no kubwira ba Daria ibyamubayeho.
Luwero ati”Winshimira nta mpamvu .
Daria ati” Leya wakoze cyane.
.
Kurundi ruhande Benia na Cleny bageze muri Office ya Perefe.
Perefe ati” Ngaho mu mbwire kare niki mwashakaga kumbwira?
Benia ati” Hano mu Kigo cyacu harimo umuhungu uhiga.
Perefe arabaseka!
Benia ati” Perefe nukuri uriya Leya ntabwo ari Umukobwa ni Umuhungu.
Perefe ati” Mureke gukina nanjye.
Cleny ati” Perefe twatinyuka gukina nawe gute??
Perefe ati” Ibyo se  bishoboka bite??
Benia ati” Yaje yariyoberanyije.
.
Bidatinze Luwero yahise atumizwaho bamuzana muri Office yaMaster w”Ikigo.
Master ati”  harya ngo witwa Leya??
Luwero n’ubundi arabizi ko bamaze kubimenya ati”Oya amazina yanjye ni Luwero.
Perefe ati” Uri umuhanga wuzuye ubujiji. Ni gute wakoze bino??
Luwero ati”Niyo nabisobanura mwe ntabwo mwabyumva.
Master ati”   nyine se niki wavuga?
Luwero ati”  Kirahari ariko n’ubundi nticyakumvwa namwe.
.
Uwo mwanya bahise bamuzana resemblement.  Imbere y’Ikigo cyose. 
Briana na  ba Daria baribaza impamvu Leya  bamuzanye imbere.
Master ati”   Impamvu tubazanye hano aka kanya nuko imbere muri mwe twamaze kuvumbura ko hari amabandi yigeze abanyeshuri akaza muri mwe. Abasore bigize abakobwa.
.
Abanyeshuri barumirwa!
Master ati” Duhereye kuri uyu Luwero waje yarigize Leya.
.
Abanyeshuri biratungurwa. Briana na ba Fanny  nabo bagwa mu kantu! Master asaba Luwero gukuramo ijipo yambaye akanikuraho byose yishyizeho bituma ankagaragara nk’umukobwa. Luwero byose abikuraho.
Abanyeshuri bamwe barumirwa abandi baraseka . abandi barajujura.
Briana we yarumiwe cyane.
Daria ati” Leya kumbe yari Luwero!
Fanny ati” Ni ubwa mbere mbonye umusore w’Umusazi  byanyabyo.
Master abaza Luwero ati” Kubera iki wakoze  ibintu nk’ibi bigayitse bitabaho??
Luwero mbere yo gusubiza abanza kureba Briana bahuza amaso.
.
Master ati” Ndakubaza w’abandi we!
Luwero ati” Amazina yose mwanyita ntacyo antwaye.  Kandi ibigayitse byose kubwo icy’umutina wanjye washakaga ntabwo mbyicuza. N’ibihano byose  nahabwa ariko umutima wanye unyuzwe ntakibazo.
Master ati” Wabikoreye iki??
Luwero ati”  Nakuriye ubushake bw’umutima wanjye . nagombaga guca mu nzira yose ntitaye uko  imeze ariko nkagera aho umutima wanjye wagombaga guturiza.  Uwo mukobwa niwe nyenyeri nagombaga gukurikira.
.
Udacikwa na Episode 31

Comments