Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Luwero yemeye ko ariwe wakoreye Briana.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Luwero amaze kwemera ko ariwe, Briana aramwitegereza ababaye cyane. Kubera ko Briana ntabwo akunda ikintu cyose yabona binyuze mu nzira itariyo idakwiye.
Teacher nawe yitegereza Luwero cyane ati” Kubera iki wabikoze??
Luwero ashaka icyo yasubiza muri we arakibura.
Briana nawe aramubazanya umujinya ati” Leya kubera iki wakoze ibi bintu njyewe n’igeze mbigusaba??
Luwero azunguza umutwe areba hasi.
Briana ati” Wizunguza umutwe sicyo gisubizo nshaka.
Teacher ati” Leya subiza kubera iki wabikoze??
Luwero areba Briana abona ko ibyo yakoze bimubabaje cyane. Kubona Briana yababaye yumva nawe biramubabaje cyane.
.
Ubwo abandi banyeshuri nabo barimo kujujura bibaza ukuntu Leya yaba yarifashe agakorerea Briana ikizame.
Teacher afata Luwero mu mashati ati” Ndimo kukubaza kubera iki wabikoze??
Luwero ati”anjye simbizi. Sinzi impamvu nabikoze.
.
Teacher aba amuteye urushyi ati” Reka gukina nanjye wa kantu we. Ndakubaza wabikoreye iki??
Luwero ati” Numvise umutima wanjye unsaba kubikora gusa.
Teacher ati”Ibi ugiye kubihanirwa bihambaye kuburyo utazigera wongera narimwe gutekereza kubikora. Genda muri office ndaje nkusangeyo.
.
Luwero abanza kureba kuri Briana abona Briana arimo kumureba nabi maze arasohoka aragenda. Teacher nawe agenda amukurikiye. Briana nawe aricara ababaye cyane.
Fanny ati” Ariko se kubera iki uriya mukobwa akomeje gusa n’uwivanga mubuzima bwawe.??
Daria ati” Kuva kumunsi wa mbere. None dore ageze naho agukorera exame itabimutumye.
Fanny ati” Nubwo yakahakanaga ariko uriya mukobwa ni umutinganyi.
Briana ati” Muceceka mwikomeza kuvuga ibyo.
.
Luwero baje kumuhana. Bamukuramo amanita menshi ya conduit ndetse baranamwihanangiriza cyane.
Bamaze kumuhana asohoka muri office y’Ikigo. Nawe arababaye cyane kuba yababaje Briana. Gusa ntabwo yatekerezaga ibyo yari yagerageje gukora asa n’utabara Briana kugira ngo atazubura amanita byababaza Briana kuriya yamubonye.
.
Arimo agenda Dorene na Pelly baramwitambika. Gusa ntacyo ashaka kuvugana nabo. Agiye kwikomereza baramufata.
Dorene ati”Uracyeka urajya he??
Luwero araceceka.
Pelly ati” Twamenye ibyo wakoze. Ubundi kubera iki washatse gufasha Briana??
Luwero ati”Mwaba mu mbabariye ko ntakintu nshaka kuvuga??
Dorene ati”Njyewe icyo nshaka ni number ya Jamali.
Luwero ati” Andika vuba.
Dorene agwa mu kantu ati” Wahise uyibona se?? ndakwemeye cyane.
.
Luwero arayimubwira maze arikomereza aragenda.
.
Ikiri mu mutima we n’ugushaka Briana akamusaba imbabazi. Aramushakisha maze abona aho bari arabasanga.
Fanny ati” Ubwo bu Lesbiane bwawe urabona ko butangiye gushir inshuti yacu mu bibazo?
Briana aramureba ati” Leya narakwihanganangirije. Ariko va mu buzima bwanjye. Ntacyo njye mpanga nawe. Ntanarimwe nigeze nkusaba ubufasha. Gendera kure yanjye rwose.
Luwero ati” Yego ndabyumva. Kandi nje hano kugira ngo nkusabe imbabazi. Umbabarire.
Briana ati” imbabazi nkuhaye nuko wajya kure yanjye.
Luwero ati” Yego. Gusa wumve biriya nari nakoze Atari ikindi kibi naringamije.
Briana ati” Icyo waba warugamije cyose birakureba. Ariko sinkushaka hafi yanjye cyangwa mu byanjye.
.
Luwero arubyumva ariko biramubabaza cyane.n’amarira atangira gutonyanga hasi bareba. Fanny na Daria babonye ayo marira ya Luwerobaraseka.
Fanny ati” Ese ubwo koko ukunda umukobwa mugenzi wawe kuburyo ugera naho urira??
.
Luwero abava imbere arigendera, ariko agenda atabasha gutera intambwe ngi ishinge ihame.agenda gake yacitse integer.
Briana na ba Fanny barimo kumureba uko agenda..
Daria ati”Uriya mukobwa nyamara yari yaramaze gutakaramo. Uretse ko nyine utabikunda ariko ibyo yakoze yariyagerageje gutuma utabura amanita.
Fanny ati” Kurundi ruhande umuntu yamwumva.
Briana arabyumva ibyo barimo kuvuga.
Fanny ati” Nuko abaye umukobwa ariko afite urukundo rwanyarwo.
Briana ati” Ariko njye ntabwo ndi umu lesbian. Iriya mico yo kwa shitani sinapfa kuyandura. Kandi mfite umukunzi.
.
.
Luwero yacitse intege yaraje aho arara ariryamira aba mu buriri burundu. Amasha yo kujya kurya aragera ariko we ntiyajyayo.
Umunsi wose urinda utambuka ari mu buriri atavamo.
.
Kurundi ruhande niko Dorene na Pelly bakomeje kumushakisha ariko baramubura kubera ko batazi ngo arara he.
.
Umunsi ukurikiye nawo uratambuka. Luwero akbereye mu buriri ubutabyuka. Kubabaza Briana byaramukomerekej cyane nawe.
.
Ba Fanny nabo batangiye kubona Luwero atagaragara. Babyibazaho.
Daria ati” Briana , nyamara kuba warasomeye uriya mwana bishobora kuba byaramugizeho ingaruka zikomeye.
Briana ati” Njyewe namubwije ukuri. Ese mwe nimwabonaga ko akomeje kumbangamira??
Daria ati” Ahari buriya warigushaka ukundi wavuganamo nawe.
Briana ati” Narikuvugana nawe gute ngaho ni mu mbwire.
Fanny ati” Ariko se ubundi wamugani warikuvugana nawe gute??
Briana ati” Iyo ntamwiyama naringiyekuzaba iciro ry’imigani mu kigo hose.
Daria ati” nawe yahise aburirwa irengero. Ese buriya yaba yaravuye mu kigo yaratashye??
.
Nabo bakomeje kwibaza iyo yaba yaragiye.
Iminsi ikomeza kwicuma Luwero atava aho arara abantu bose baramubuze. No muri Class abarimu bakajya baza bamubaririza burikanya.
Briana nawe atangira kubona ko ari ikibazo. Atangira kumva nawe muri we ashobora kuba koko yarabwiye Leya nabi cyane.
.
Atangira kwibuka igihe bahura bwa mbere, igihe basangira bwa mbere akajya ajya kubazanira isosi, yibuka igihe amusamnga arimo gufura maze akamufasha, yibuka nukuntu ymeye ko ariwe wamukoreye exame. Yibuka igihe cyose yabaga amureba cyane bahuza amaso akareba hasi.
.
Fanny na Daria babona Briana yagiye kure mu bitekerezo.
Fanny ati” Bite ko wagiye kure mu ntekerezo.
Briana ati” Ibyo mwambwiraga ejo nibyo.
Fanny ati” Ibiki twakubwiye ejo.
Briana ati” Ahari koko ubwo namwiyamaga nakoresheje amagambo mabi aomeye cyane ntakabaye uba naramubwiye.
Daria ati” oya wamubwiye ibyo wagomaga kumubwira kubera ko amagmbo wamubwiye niyo yari muri wowe.
Briana ati”Oya pe! Ndumva muri njye nanjye ntangiye gusa n’uwicuzamo.
.
Aho luwero aryamye ahamaze iminsi ine yose atahava, kubera kunanirwa kwakira akababaro yateye Briana no kunanirwa kwibagirwa amagambo Briana yakoresheje amwiyampa. Inzara nayo yenda kuhamutsinda.
Hashize akanya agatelephone ke karasona. N’ubundi yariyongeye akiba ba Dorene igihe bahuraga nawe bamubaza ubusa ubwo yaravuye muri Office guhanwa.
Yakabonye mu mufuka w’umupira Pelly yari yambaye maze arimo atambuka amwitsiritaho maze ahita agacomora ntabwo Pelly yamenye igihe kagendeye.
.
Uko karimo gusona abona ni Jacke urimi guhamagara maze aramwitaba.
Jacke ati’”Umeze man
Luwero ati” Ni sawa.
Jacke ati” Man nasubiye kureba Mama Briana uko wari wabinsabye ariko nasanze ameze nabi arwaye cyane.
Luwero arikanga ahita abyuka ati” Nyumva neza ibyo ugiye gukora rero.
.
Udacikwa na Episode 19
Comments