logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP80

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

*_Dukomeze na Veronica_*


Nari maze kwica Ryan, numvise muri jye hajemo umutuzo byibuze kuko yarangambaniye arakabya.


*Veronica:* Uyu murambo se urawugenza ute?


*Sebastian:* Ntugire ikibazo mfite abakozi beza barawitaho rwose


*Veronica:* Jyewe siko mbyumva. Uyu murambo abo bakozi bawe beza nshaka ko bawujyana kwa Celia bucece, bakawushyira ku buriri bwe nk’impano ubundi ibindi ubindekere.


*Sebastian:* Wowe neza neza uri nka papa pe. Inyana ni iya mweru burya


*Veronica:* Ko numva wigira se nk’aho umuzi neza kand mfite amakuru ko yatangaga ayo kugutunga gusa?


*Sebastian:* Ndabizi wari uzi ko data ari umutagatifu, malayika ariko igihe kirageze ngo umenye ukuri guhagije kwerekeye data. Simbivugira ko atandeze ahubwo ni uko hari ibindi byinshi


*Veronica:* None waba hari ibyo uri kumpisha?


*Sebastian:* Yewe ibi uzi ni nk’agatonyanga gusa kuko hari byinshi utazi. Wowe banza urangize ibyo watangije, ibindi nzabigusobanurira nyuma nitonze.


Nahise nsubira mu cyumba cyanjye. Ese arashaka kuvuga iki? Hari ibindi byinshi byihishe se ntazi?




Nahise noga nditegura ngo bansubize iwanjye ari ho nkomereza urugamba rwo kwihorera kwanjye.


Ubwo nari ndi gutunganya imisatsi ni bwo umuntu yakomanze ku rugi rw’icyumba nabagamo


*Veronica:* Ni nde?


*Charles:* Boss arambwiye ngo nze kukureba hari ikintu ashaka kukwereka


Uyu ni wawundi mu kanya wantetebanye ubwo nari nanze gusohoka, akaba umukozi wizerwa wa musaza wanjye. Naramukinguriye


*Veronica:* Ninanga gusohoka kandi urongera unyikorere?


*Charles:* Mabuja iyo nsabwe gukora akazi ngakora neza uko nshoboye


*Veronica:* Ndanze rero sinsohoka wongere unyikorere nongere ndye umunyenga


Yahise amwenyura. Mu buzima numvaga nshaka noneho kuganira, gutera urwenya kuko nubwo hari byinshi byambabaje bigatuma ntagira kwishima muri jye ariko byibuze ubu ndi kwa musaza wanjye, maze imyaka 25 yose ntazi ko abaho. Nahise nitunganya nuko ndamukurikira turasohoka.
Musaza wanjye afite inzu nini burya kandi ifite ibyumba byinshi


*Sebastian:* Angela wahageze noneho


*Veronica:* Umva simpakana ko ntari Angela ariko umenyere kunyita Veronica


*Sebastian:* Wakitwa Veronica cyangwa Angela ntacyo bimbwiye, uri mushiki wanjye ni cyo cya ngombwa kandi ni jye ushinzwe umutekano wawe ubu. Charles n’ikipe ye ni bo bagucungira umutekano 24/7


*Veronica:* Nubwo ntabikunda ariko ndabyemeye ubu nta mahitamo mfite


*Sebastian:* Hanyuma ikindi, sinshaka ko wegera ukundi John. Atazaguteza ibibazo


*Veronica:* Rero nubwo wantabaye, ibya John byo ntubyivangemo niba unamufitiye inzika jye naramubabariye kuko na we yashakaga kwihorera.


*Sebastian:* Sinabura kugira inzika kuko guhitana umugore wanjye wari unatwite imfura yacu, ntabwo nabimubabarira nubwo ntifuza kumwihoreraho ariko nkubujije imishyikirano na we


*Veronica:* Nkubwije ukuri nubwo ari wowe ubu nkesha kuba ndiho ariko bansabye guhitamo hagati yawe na John nahitamo John. Uri musaza wanjye ndabyemera ariko maze imyaka 25 ntakuzi. John tumaranye imyaka 10 irenga ari we unyitaho, umenyera byinshi, yankijije ibiyobyabwenge, ntiyanyishe yari abifitiye uburyo n’ubushobozi, rero wituma isano mfitanye nawe ihinduka, komeza ube musaza wanjye na we ambere inshuti.






*Sebastian:* Ibyo tuzabiganiraho ubutaha ngaho akira impano naguteguriye


Yampereje agakarito ngapfunduye nsangamo uducupa tubiri turimo ibisukika, na seringue


*Veronica:* Ibi se kandi ni ibiki?


*Sebastian:* Ni uburozi kandi bwica mu minota itarenze 15, akandi gacupa ni antidote ukaba umuti ukubuza gupfa iyo uwiteye hatarashira ya minota 15. ndacyeka wagufasha mu byo ugiyemo


*Veronica:* Nagirango ni ka shokola umpaye naho ni uburozi


*Sebastian:* Nari mbizi ko uri bubigaye ariko nzi ko mu nyuma uzanshimira. Ngaho Charles n’abasore be nibaguherekeze, ubwo turi kumwe


Narasohotse ngenda ariko ngeze mu muryango ndahindukira ndamusezera mupepera


*Veronica:* Ubutaha uzampe ka shokola bro. Nako ndagakunda


Yasigaye aseka nanjye ngenda nishimye kuko byibuze ubu mfite uwo ntetaho.






Ubwo twageraga hanze Charles yamfunguriye umuryango ngo ninjire, mbese yahise anyibutsa Leon, waguye mu mpanuka


*Charles:* Twerekeje hehe se mabuja?


*Veronica:* Ubu twerekeje iwanjye, hari ibintu byihutirwa ngomba gukora.


Turi mu modoka nibutse Clark nasize mfungiye mu cyumba. Ubu se niba atarabonye umusohora ntiyamaze kwicwa no guhera umwuka cyangwa kwicwa n’inzara? Naho se John? Ubu yavuye kwa muganga?
Nahise nsaba telefoni Charles ngo mpamagare John byibuze numve amakuru ye.


Ntiyatinze gufata telefoni na we


*Veronica:* John, Mana wee. Uraho uri muzima?


*John:* Ni Veronica se koko? Numvaga warapfuye narihebye burundu pee. Bite se?


*Veronica:* Yewe ni birebire wa mugabo we, ubu niberaga mu ndiba y’inyanja ariko mvuyemo amahoro


*John:* Umva nohereje abasore banjye kugushaka hose ariko babura umurambo, babura irengero


*Veronica:* Umva Celia yagerageje kunyica afatanyije na Ryan na ya ndaya uzi na we


*John:* Ntumbwire ko Amber abirimo na we. Ariko ningwa kuri Ryan nzahita murangiza neza neza




*Veronica:* Ibya Ryan wibitindaho ahubwo reka nkwisabire uzarangize Amber nubwo mbizi ko wari wamukunze ariko nta keza ke rwose.


Yabanje guceceka nuko nyuma aravuga


*John:* Yego nzabyitaho ndabikwijeje


*Veronica:* Tubonane vuba rero ubu ndi kujya iwanjye.


Narakupye nuko dukomeza urugendo. Ndi kwibaza Celia nambona imbere ye uko ari bwitware ariko ni hahandi ubu guhangana bireruye nta kindi.




*Charles:* Mabuja ubu twagezeyo


Nasohotse mu modoka nitegereza ahazengurutse ntiwamenya ko mu minsi mike ishize habereye iturika ry’imodoka, isuku ni yose umutuzo wo urahahora. Nakomeje kwitegereza ndeba no kwa Celia mbona Brandy, impanga ya Brad ari mu mbuga iwabo ari gusoma ikinyamakuru. Igitekerezo cyihuse cyanje mu mutwe, dore ko ari we muhungu Celia akunda kurenza abandi.


Nahise ngenda ari ho ngana, na we ambonye ngeze ku gipangu aza ansanga


*Brandy:* Yoo disi niba ushaka Brad usanze agiye ubu ntawe uhari


*Veronica:* Erega nawe twaganira. Kuba ari we nshuti magara yanjye ntabwo bikuraho ko nagira abandi tuganira nk’uko na we ubu ari kuganira wenda n’abandi


*Brandy:* Icyo uvuga cyakora ni ukuri byo. Noneho ni karibu mu nzu tunasangire agacupa dore ni ubwa mbere tuba dusangiye.


Narinjiye ariko Charles ntiyasigaye hanze twarinjiranye, mbese nari nizeye umutekano usesuye. Naricaye nuko ntangira kuganira na Brandy ibya mva he na njya he, nuko azana icupa ngo dusangire, musaba ko yanyemerera mu cyubahiro cye nkaba ari jye musukira, dore ko gusukira umuntu mu kirahure niyo yaba ari we wagutumiye bigaragaza kumwubaha cyane, na we yemeye adatinze, maze ubwo namusukiraga mu kirahure mbanza gusukamo agacupa karimo uburozi ariko nkora uko nshoboye ngo atambona atanankeka, ndangije nanjye nsuka mu kindi nuko muhereza icye


Adatinze yahise atera ku munwa aragotomera, nanjye akanjye ndakagotomera. 


Nari mbizi ko Celia ahari kandi nashakaga ko ari buhitemo ko umuhungu we apfa cyangwa se agakora ibyo mutegeka ubundi nkamuha wa muti ukiza ubwo burozi.


Ako kanya Brad na we yarinjiye


*Brad:* Veronica bite? Nyuma y’impanuka ko wabuze wabaga he?




Tukiri aho Julia yahise amanuka yihuta asakuza cyane ngo abonye umurambo mu cyumba cya nyirabukwe, nahise menya ko akazi kakozwe ubwo nyine umurambo wa Ryan bawugejeje aho ugomba kujya


*Julia:* Oya weee, ntabwo yagombaga gupfa rwose


*Celia:* Habaye iki ko muri kunsakuriza?


Yabivuze asohoka mu biro bye akinkubita amaso mbona aguye mu kantu


*Veronica:* Ko utikanze cyane kandi ubonye umuzimu Celia?


*Celia:* Oya ntibishoboka. Ndarota se cyangwa abazimu banteye?


Brad wari wagiye kureba ibyo Julia abonye yahise amanuka


*Brad:* Mama mu cyumba cyawe harimo umurambo. Wagezemo ute? Ni nde se ahubwo?


Celia yaranyitegereje biramuyobera ahita asaba amazi yo kunywa ubanza yari atangiye kugira ubwoba dore ko ubwoba na bwo butera icyaka


*Celia:* Ahubwo iyi mbwakazi irakora iki hano?




*Veronica:* Wari uzi ko napfuye ariko siko byagenze. Urugamba watangije noneho ndaje ngo tururwane imbonankubone, nta banga nta mikino yindi. Iyi myaka yose nahoze nifuza kuzagira ibyo nkubwira turi kumwe none igihe cyageze.


*Brad:* None se byagenze bite?


*Veronica:* Mwese muceceke muntege amatwi kuko ibyo ngiye kuvuga simbisubiramo


*Celia:* Uyu mugore ni umwicanyi. Ni we kandi wa…


Sinaretse arangiza interuro nahise mutera urushyi rwiza cyane ahita arambarara hasi. Bwa mbere mu buzima numvise amahoro antashye byibuze nari ngize icyo nkora


*Brad:* Ese Veronica uratinyuka ugakubita mama?


Yabivuze ansatira, Charles ahita amwitambika


*Charles:* Ndi wowe nakituriza nkicara ngakurikira agakino


Celia yarahagurutse nuko andeba nabi


*Veronica:* Ni byo reka nkomereze aho wari wagejeje. Ni jye nishe Britany, Victor na Ryan nishe mu kanya. Ni jye wabatwikiye inyubako ndetse ibyago byose muri kugeramo ni jye ubyihishe inyuma ariko nasabaga Celia ko ababwira ikintera ibyo byose kuko arakizi kandi agire vuba arokore ubuzima bwa Brandy


*Celia:* Sinzi ibyo uri kuvuga gusa ubwo tumenye uwihishe inyuma y’urupfu rwa Britany wenda twa…


*Veronica:* Urifuza urundi rushyi ngo ushyire ubwenge ku gihe se?


Ako kanya Brandy yahise agwa hasi


*Celia:* Mana yanjye, muhungu wanjye Brandy bakugize bate koko? Wa murozi we umuhungu wanjye umukoze ibiki?




*Veronica:* Namugeragerejeho uburozi bushya nakoze, gusa mfite umuti wabwo ariko banza ubabwire ibyawe mbone kuwumuha


*Brad:* Ese Veronica izo nkuru zawe na mama koko mukuru wanjye azigendeyemo ate?


*Veronica:* Ubuzima bubamo byose nshuti yanjye


*Celia:* Mpereza umuti ntabare umuhungu wanjye


*Veronica:* Ntiwatinye kunyicira ababyeyi, ntiwatinye gutwika inzu yacu ushaka ko mpiramo ndarokoka, aho umenyeye nabwo wandoshye mu mazi Imana inkuramo none umuhungu wawe aguteye agahinda. Kuki utigeze wumva ko abandi na bo ari abantu?


*Brad:* None se mama burya uri umwicanyi bigeze aho?


*Celia:* ushaka nicuze ibyo nakoze? Sinicuza kuba narishe ababyeyi bawe ahubwo ndicuza kuba wararokotse kuko iyo uhira muri iriya nzu simba ubu mpangayitse na gato. Naho so we rwose yaramaze. Umuginga twararuhanye nkora uko nshoboye kose ndamuzamura ariko anyitura kunjugunya arongora nyoko barakubyara batangira kunyirataho. Urumva iyo ntamwica nari gukora iki kindi? Namukuye kuri zeru mugira igikomerezwa, nagombaga kubyisubiza kandi sinari kubigeraho ntamwishe. Naho wowe Veronica nako Angela nagerageje kukwica kabiri kose urarokoka ubanza urindwa na malayika ukomeye.
Si ibyo washakaga se? Ngaho rero mpereza umuti mpe umuhungu wanjye adapfa, ukuri washakaga ko mvuga ndakuvuze




Nikije umutima. Brad yarebye nyina agahinda karamwegura ariko nta kindi yari gukora. Nafashe wa muti nywuhereza Celia


*Veronica:* Icyo nibagiwe kukubwira ni uko nawe ya mazi wanyoye burya yarimo uburozi. Ubwo urahitamo hagati y’ubuzima bwawe n’ubwa Brandy ubwo urokora kandi bikore vuba kuko nutinda gato umuhungu wawe arapfa. Ariko se ko wowe wisaziye, rokora umuhungu wawe.


*Brad:* Mama nizere ko utabara Brandy naho utabikoze jyewe ubwanjye ndakwiyicira neza neza n’amaboko yanjye ntabwo uri bundokoke.


*Celia:* Iyi myaka yose maze ntabwo nakemera kuyirangiza nishwe n’uburozi bw’iyi njiji. Brandy mwana wanjye umbabarire, amagara arahanda.


Yahise yitera rwa rushinge


*Brad:* Brandy muvandimwe winsiga, wipfa rwose ngo unsigane n’uyu murozi w’umusazi ngo ni mama.


*Veronica:* Icyakora ndakumenye kandi n’abo wibyariye barakumenye. Nakumenyeshaga ko nakubeshyaga amazi wanyoye nta burozi bwari burimo, umuhungu wawe ni wowe umwiyiciye jyewe ndi umwere ku maraso ye ntazambazwe
*Celia:* Brandy muhungu wanjye winsiga jyenyine, mbabarira wipfa. Ndakugeza kwa muganga urakira sinari nzi ko nashutswe


*Veronica:* Vuba aha turaza kubonana neza Celia. Iri ni itangiriro kandi biracyaza




*_Ayiiii, Celia se ubu si we wihekuye koko? Ubu se kuki Veronica atabishoreje hano byose koko? Agace ka 81 ntuzagacikwe_*

Comments