Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse, Juliana bamunaze mu ruzi.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Juliana amaze kunagwa mu ruzi, amakuru yaracicikanye hose ku ma radio na za television hose amakuru avuga ko Juliana yatatswe n'amabandi akamwivugana. Varu ubwe yiboneye amakuru kuri television.
Gutakaza umugore yaramaze gukunda byimazeyo, gutakaza umugore warutwite umwana we infura ya mbere byaramubabaje bikomeye. Amara ibyumweru bibiri yarahungabanye bikomeye ntacyo avuga, arya cyangwa akora.
.
Muri icyo gihe Roxy nawe aramufatirana amuba hafi bishoboka pe. Amwitayeho bihagije. Akeneye kongera kwigarurira umutima wa Varu. Nyuma y'ibyo by'umweru Varu agaruka Ubuntu atangira kongera gusubira mu kazi
Roxy nawe muri icyo gihe yiyemeza kuba mu rugo noneho. Varu atangiye kujya abona Roxy yarahindutse yarabaye undi muntu.
Kuburyo yajyaga ahamagarwa muri fashion akanga kujyayo agahakana. Varu atangira kumva yongeye kugarura Roxy ikizere.
.
Rimwe baryamye.
Varu ati" usigaye wanga kujya muri za fashion.
Roxy ati" naje gusobanukirwa ikintu cy'ingenzi kuruta byose.
Varu ati" ariko ntanarimwe nigeze nkubuza.
Roxy ati" yego ariko narasobanukiwe. Ahubwo niba umutima wawe warambabariye noneho ndashaka kukubyarira umwana.
.
Varu agwa mu kantu ati" wowe !
Roxy ati" yego.
Varu ati" biratangaje.
Roxy ati" yego biratanagaje. Kandi umbabarire kuba naratumye ubibona gutyo! Narakubabaje bihagije. Ariko ubu nakosora burikimwe cyose.
.
Varu aramureba cyane.
Roxy ati" Wenda ntabwo byoroshye ko wakongera gupfa kumpa.umitima wawe. Ariko basi mpa akanya gake gake nizera ko uzongera ukampa ibyiringiro.
Varu aramufata.
Roxy uti" Juliana yariyaramaze kuba ingenzi ndabyemera ariko ubu natwe yaragiye. Ubu uhari ninjye wahoze ndi umugore wawe. Umugore w'igeze gukunda.
Varu ati" ya.
.
Roxy ati" igihe uzumva umutima wawe waramaze kongera kunyakira nzaba niteguye.
Varu ati" ntakibazo.
.
Igihe kiricuma.
Ntabwo Varu yahise yongera guhita yumva Roxy. Hashize igihe bagerageza kongera kureba ko bahuza neza .
Gusa Roxy yanacishagamo gake akagendo ariko noneho ntajye kure.
Aza guhura na Abass .
Abbas ati" nonese mbwira wamaze guhitamo umugabo wawe burundu kariyeri yawe urayireka.
Roxy ati" oya sinayiretse ..ariko nkeneye kubanza nakongera kubaka umubano mwiza n'umugabo wanjye.
Abbas ati" none nzategereza kugeza ryari?
Roxy ati" wowe tegereza.
Abbas ati" ntaribi. Kuva narafasheho nkumva ubwiza bwawe nzakomeza nkufashe mbeshe abakire.
Roxy ati" ariko ntibyabaye kugira ngo ujye wirirwa ubivuga.
Abbas ati" ariko narabikunze cyane
Roxy ati" njye sinabikunze. Nabikoze gusa kubera ko aricyo gihembo wansabye kubwo service wankoreye. Ariko narakugaye cyane.
Abbas araseka ati" numvaga nshaka Umuntu nkawe. Nahoraga ndota uko kuryamana nawe byaba bimeze.
Roxy amureba nabi maze arasohoka arigendera.
.
Iminsi uko yakagiye Varu yaje kugenda asubirana na Roxy. Bongeye kubana nka mbere. Ndetse Roxy noneho yariyiteguye gusama. Barabigerageza. Ariko bikajya byanga. Nyuma y'umwaka wose batarasama. Baje kujya Kwa Muganga kureba ikibazo cyaba gihari. Maze basanga Roxy yaragize ikibazo muri nyababyeyi ye bitewe nuko yagiye akoresha akenshi ibinini byo gukuramo inda .
Varu yarumiwe. Yibuka keraaa yigeze kubona ibinini Roxy yajyaga anywa bamaze gukora sex.
.
Batashye batumvikana batavuga rumwe. Ndetse umubano warumaze kwiyubaka urongera usa n'uguye.
Ubwo byari binabaye ikibazo gikomeye cyane hagati yabo. Hashize ukwezi batavugana neza. Rimwe bagiye kubona babona Juliana agarutse mu rugo afite n'umwana muto w'uruhinja. Roxy yaguye mu kantu hafi kuvamo umutima..
Varu we byaramurenze kongera kubona Juliana imbere ye . Juliana yasobanuriye Varu byose uko byagenze avuga uko yatatswe n'amabandi abagizi ba nabi bahawe akazi na Roxy. Avuga ukuntu yakubiswe akababazwa cyane akatabwa mu ruzi ariko kubwo amahirwe Imana igatabara inda ye . Avuga abarobyi bamutoraguye bakamurohamura maze bakamutwara bakamumarana igihe bamwitaho. Kugeza abyaye.
.
Roxy yahinze umushitsi umutima urahagarara.
.
Varu maze ahobera Juliana. Roxy abona neza ko ibye birangiye. Bidatinze Varu yahise yaka gatanya atandukana na Roxy maze ashingiranwa na Juliana. Bamwe mu bakomeye b'inshuti ze baramushimye cyane bamushimira umugore w'akataraboneka noneho yaramaze kubana nawe. Juliana nawe yaje kuba ukomeye maze akajya atumirwa mu biganiro bikomeye kuri television akabazwa ibibazo bitandukanye.
.
Varu na Juliana barakundanye bikomeye baba umuryango mwiza wintangarugero. Rimwe batumiwe kuri television
Umunyamakuru yabajije Varu ati" watandukanya gute Roxy na Juliana ko bose babaye abagore bawe??
Varu ati" icyo navuga nuko Abagabo burya dupima ubwiza bw'abagore nabi. Twe twirebera ubwiza 'uruhu rubora, tukirebera ubwiza bw'umubiri ushira. Kandi usanga ubwo bwiza bw'abo bagore bukomoka kubwinshi bw'ibirungo bitera. Ariko mu byukuri ubwiza bw'abagore nk'aba ba Juliana buba bumeze nk'azahabu iri mu byondo. Biba bisaba kubitegereza cyane. Ariko iyo wabashije kubabona uba uhiriwe. Bariya bagore bandi birirwa mu birahuri bireba burya baba bameze nk'amabuye arabagirana nka zahabu burya atari na zahabu Sha. Juliana n'umugore w'agatangaza. Abagore nkawe n'abagore baziba icyuho cyose umugabo aba yifitemo.
.
Abanyamakuru baraseka.
Umunyamakuru uti" ubwo muri make usubije ko Roxy ari rya buye rimeze nka zahabu atariyo Juliana we akaba Ari ya zahabu yanyayo ariko iri mu cyondo hamwe kuyibona bisaba kwitonda no gushishoza.
Varu ati" yego.
.
Mubarebaga ikiganiro na Roxy arimo yarasigaye yarabaye nabi.
.
Ndabashimiye mwese.
.
Bagabo twige guhitamo abagore banyabo. Apana gushingira mukurabagirana kwabo gusa.
.
Murakoze cyane.
Comments