logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARRY TO UPDATE WOMAN EPISODE 13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Mama Varu avuga ko agomba gutabara umwana we ataricwa n’agahinda kumugore.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Mu rugo kwa Varu Juliana arimo kugaburira Musaza we Faruma arimo kurya. Ibindi Juliana arimo  kubishyira  mu kadobo kugira ngo Faruma aze kubitwara mu rugo.
Faruma ati” Rwose  hano ni mu famu y’ibiryo.
Juliana araseka ati” Ubwo utangiye gusara.
Faruma ati” Rwose ugiye kuzabyibuha mu gihe gito  uraba ungana na hano hose.
Juliana araseka ati” Ibaze ko ntagishoboye no kurya.
Faruma areseka aratembagara ati” Iki se.
Faruma ati” Uburyo twarwaniraga ibiryo ntugshoboye kujya.
.
Juliana abyibutse maze araseka. Arimo aseka Varu aje hanze mu gikari abona Juliana aseka we na Musaza we bishimye cyane maze arabareba hashira akanya. Nyuma y’akanya gato agaruka mu nzu yicara muri Saro.
.
Faruma ati” Umva amakuru utazi rero.
Juliana ati” Ukinjira hano wakabaye ariyo wahereyeho.
Faruma ati” Vedasite yaragarutse. Noneho agaruka agushaka  cyane.
Juliana ahita ahinduka kumaso ati” Uriya muswa sinkikeneye kuvugana nawe.
Faruma ati” Ko  yahindutse ra. Noneho yanabony udufaranga..
.
Kurundi ruhande Nessa hari Restaurant ikomeye ajemo maze aricara. Abahakora baza kumubaza icyo  ashaka ngo bamwakira maze arabwira ngo babe baretse arababwira.
.
Tuze mu rundi rugo  ni kwa Paru. Mushiti wa Varu, Naru na Frick. Frick ari kumuryango arimo gukomanga aje kumureba.
Paru aza gufungura.
Paru ati” Frick bite ko uje utampamagaye??
Frick ati” Ndaje nyine ubwo sinaguguhamagaye wihangane.
Paru ati” Man narakubwiye ngo ntukanungure.
Frick aramureba ati”Ese ko uhise wirakaza urimo guhisha iki??
.
Ako kanya hari umukobwa uvuye mu cyumba yambaye utuntu tugufi arimo ahamagara Paru.Fric aramubona maze areba Paru araseka.
Frick ati” Noneho ndabibonye ko nakubangamiye.
Paru ati” Sibyo man.
Uwo mukobwa yitwa  Zella.
.
Zella abonye Paru avugana na Frick yisubirira mu cyumba.
Frick areba Paru ati” Mwarasubiranye se kandi.
Paru ati” Yego.
Frick ati” Ibaze ra! None ukaba warebaga uriya mukobwa wo mu masaha kwa Varu.
Paru ati”  ntabirenze man.
Frick ati” Nonese ubwo  uriya mukozi wamushakagaho iki??
Paru araseka
Frick ati” Mpise mbyumva ni byabindi kabanda yawe ihora izenguruka mu bakobwa.
Paru araseka ati” Man abakobwa bose ni abakobwa.
.
Tugaruke muri Resto. Hari umukobwa witwa Amilia uje agana aho Nessa  Mushiki wa Varu yicaye. Ahageze asuhuza Nessa.
Nessa ati” Amilia  imyaka myinshi.
Amilia ati” Imyaka myinshi pe.
Nessa ati”Ndabona waranahindutse wambaye n’impeta.??
Amilia ati” Ibihe birahinduka nyine. Musaza wawe kuba yarantaye akandeka mwbwiraga ko ngiye gupfa.
Nessa ati” Umva uratangiye nanone. Ese kuki igihe cyose uba wumva ko musaza wanjye ariwe waguhemukiye.
.
Amilia ati” Atampemukira! Yamaze kubona amafaranga ahita abona ko ntari kurwego rwe aranjugunya. Nessa namaze igihe kinini mbaho mu buribwe nibazaga niba hari ikizabaho kizankura mu marira.  None nabonye umugore ngo wikizungereze yansimbuje atangiye kumusaza.
Ness ati” Ibyo se wabikuye he??
Amilia araseka ati” Umva cyakora Imana ihora  ihoze reka yumve araje yumve.
Nessa  arababara ati” Ese wampamagaye ngo duhure ugiye  kumbwira ubusa bwawe.
Amilia ati”   njye nashakaga kukwisuhuriza nuko nyine bijemo.
Nessa ati” Sinakabaye naje.
Amilia araseka ati” Ukuri niko kumera. Ntabwo Imana yarukureka amarira narize  ngo agende gutyo gusa.
.
Nessa ahita ahagurukana umujinya.
Amilia ati” Ugiye he se ihangane wicare dusangire.
Nessa ati” Amilia kura amazina ya musaza wanjye mu kanwaa kawe. Ntaho yaguhemukiye nuko nawe wifataga nabi.
Amilia ati” Nifataga nabi gute.
Ness ati” Njyewe naje hano kuvuga amafuti yawe.  Ntiwiyitagaho. Yaranabikubwiraga ukabica amazi.
Amilia ati” Ariko siniyitagaho gute??
Nessa aramureba ati” Sinakabaye naje guhura nawe pe !!
.
Kurundi ruhande muri Africa yepfo. Roxy ahamaze iminsi itatu. Nyuma ya fashion ikomeye yahabereye uyu munsi muru uyu  mugoroba hari no kubera ikirori cy’Umuntu ukomeye cyane.  Ni  ikirori kirimo abakire gusa.
Umwe mu bakire wikundiye Roxy aza kuba arimio  kuvugana nawe akajya anavuga amukorakoraho. Roxy bikamubangamira ariko akihangana.
.
Igihe gikemeje kwicuma.
Varu arimo guhamagara Roxy kuri telephone ngo bavugane ariko kubera ko Roxy ari mu kirori ntabwo arimo gufata telephone ngo amwitabe.
Varu aribaza ati” Ese nuku bigiye kuzajya bimera igihe cyose??
.
Buracya habyuka amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye basebya Roxy bavuga ko yataye umugabo muri Honey moon akigira mu birori by’abakomeye muri Afrika yepfo.
Juliana abonaayo makuru na Varu arayabona.
Juliana aza kureba Varu ati” Boss ibi n’ibiki barimo kwandika kumugore wawe,.
Varu ati” Aba basaze bareke.
.
Inkuru iracicikana.
Varu abona umugore n’urugo rwe ruribasiwe cyane maze atekereza icyo yakora biramucanga. Roxy nawe agiye kuva muri  Africa yepfo inkuru imusangayo biramubabaza cyane.
Roxy ahamagara Varu ati” Cher ibyo nibiki birimo kuba ahomu  Rwanda??
Varu ati” Nanjye simbizi.
Roxy ati” Ubuse ko naringiye kugaruka ndegera mu Rwanda bimeze gute niba inkuru nkiyo y’umuntu washatse kwangiza izina ryanjye ikomeje gutembera hose??
Varu biramucanga. Ndetse nawe arumva ababaye bitewe nuko inkuru irimo kubasebya cyane cyane isebya umugore we.
Juliana aramureba ati|” Boss ngize igitekerezo.
Varu aramureba.
Juliana ati” kugira ngo uhanagure izina rya mabuja birasaba ko nawe ukoresha itangazamakuru .
Varu abitekerejeho yumva n’igitekerezo cyiza Juliana amuhaye maze ahita afatiraho ava mu rugo ajya kuri television nini ikomeye atangira kuvuga byose bagiye bavuga kumugore we ataribyo ko yagiye babiganiriyeho kandi ko byari ibintu by’ingenzi kuribo. 
.
Udacikwa na Episode 14

Comments