logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY WOMAN S01 Ep 38

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Dusize  Fanny amaze guha Saranda ukuri
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Dutangiriye  mu rugo kwa Fanny mumasaha y’umugoroba. We na mama we barimo gushyashyana bashyira ibyo kurya bitandukanye kumeza bisa nkaho hari abacitsi biteguye. Ibyo bashyize kumeza Fanny agihita abitegura neza kumeza.
Umukozi wabo azana ibindi  nabyo abihereza Fanny , maze Fanny abitegura kumeza nabyo.
Fanny aramureba ati” Ngaho reba  na  ya masahani  meza uyazana.
Mama wa Fanny araza areba  aza areba ku isaha maze abaza Fanny ati” Ese ko  batinze
Fanny araseka ati”  Ubuse batinze Mama.
Mama Fanny ati” Bavuze saa moya kandi ndabona zigeze
Fanny ati” Wauga batinze   basi harenzeho  nk’iminota.
.
Uwo mwanya bumva hari imodoka yinjiye mu  gipangu.
Fanny ahita aza  kurebera kumuryango maze arahindukira areba mama we ati”  Baraje.
.
Fanny ahita asohoka ajya kubakira.
Click na mama we nibo bari baje aho mu rugo kwa Fanny baje gusangira nk’imiryango. Fanny aza hanze kubasanganira ahera kuri mama Click Man aramuhobera.
Mama Click Man ati” Umeze ute Fanny
Fanny ati” Meza neza cyane,  kandi binarushijeho kubera kubabona hano.
Mama Click Mn araseka ati” Wa  mwana we amagambo yawe ajya antangaza cyane.
Fanny araseka maze ahita areba umukunzi we babanza kurebana akanya kanini.
.
Mama wa Fanny nawe aba aje hanze mama Click Man aramubona aza maze nawe agenda amusanga barahura  barahoberana maze bo kandi bahura banikomereza mu nzu.
.
Fanny na Click baracyarebana batavuga.
Click ahita aturika araseka ati” Ese urimo kureba iki ko utansuhuze ngo unkure hano hanze ntaho wumva ukunt hakonje
Fanny ati” Ndimo kwitegereza ngo ndebe ko niba ukiri  Click wanjye hataba haje undi.
Click araseka
Fanny ahta amugwamo ati” Ndabona ari wowe cher
Click  avuga aseka ati” Uko ubizi se hari undi mugabo watinyuka kuza imbere yawe?
Fanny ati” Ntawe byo.
Click ati” Jtm bc  maraso y’amaraso yanjye
Fanny ati” Uri murinjye buzima bugingo bwanjye.
.
Click aramureba.
Fanny ati” Ikaze mu rugo kandi urisanga cyane
Click ati” Urakoze nanone.
.
Baza mu nzu maze Mama Fanny arahaguruka asuhuza Click Man  amuha ikaze. Click aricara, Fanny ahise abagereza amasahani ati”  kandi ubwo duhte tugera no ku ngingo uduhuje
Abandi  baraseka
Fanny arabareba ati” Ko munseka se kandi.
Mama Click ati” Duhujwe no kurya.
Fanny ati” Nonese gahunda si ugusangira?
Mama Fanny ati” Niko bimeze pe.
.
Ubwo bararura maze batangra kurya baganira.
Mama Fanny areba mama Click Man ati”Mama click nishimiye ko njye nawe mugihe cya vuba  tugiye kuba umuryago umwe. Uri umu mama mwiza narakwishimiye kandi waranakoze kutunyarira umusore mwiza.
Mama Click Man araseka ati” Nabyaye umuhungu mwiza nawe ubyara umukobwa mwiza.
Click na Fanny bahita barebana.
Fanny ati” Ngo  turi beza ra.
Click ati” Ni wowe mwiza cyane.
Fanny ati” Nawe ukaba mwiza cyane.
.
Bakomeza kurya bagaira  cyane  ko gahunda yari uguhura nk’imiryango igiye gushyingirana bagasangira.
.
Tuze  kurundi ruhande mu rugo kwa Rosette aho atuye mu masaha ya mu gitondo. James aje iwe mu rugo.
Rosette amubona ari mu nzu  maze ahita aza hanze.
James ajya gufungura imodoka ye inyuma akuramo ibyo kurya butandukanye avute guhahira Rosette.
Rosette amugeraho hanze.
James ati”  Wabibonye nizere  ko ikibazo cy’inzara warufiteho  ikibazo  kirangiye.
Rosette ati”  warinze ijambo ryawe.
James ati” Njyewe niko meze.
.
Barabiterura babijyana  mu nzu barabibika. Bamaze kubibika baza muri Saro  baricara.
Rosette ati” Ntegure icyayi ufite umwanya uhagije hano
James ati” Aka kanya oya ahubwo mbwira niki ghari.
Rosette ati” Netekereje ko twahuza na Saranda.
James ati” None Saranda araboneka.
Rosette ati” Ndaza kuvugana nawe numve igihe yabonekera.
James ahita ahaguruka ati” Sawa.
.
Kurundi ruhande Click  na Fanny bari mu modoka bari mu nzira bagenda  hari aho bagiye. Fanny niwe utwaye  imodoka.
Fanny areba Click ati” Ese cher  wumva  tuzaba mu yihe nze.
Click ati”  aho uzakunda niho tuzaba
Fanny ati” Oya bea wivuga ngo aho nzakunda. Wow se
Click ati” Imitima yacu nimwe. Aho uzakunda niho nanjye nzaba namaze gukunda.
Fanny aramureba ati”  n’impakubwira ntubifate nabi cyangwa ngo wumve ko mpinze iriya nzu yawe.
Click  araseka ati” Oya cher njye nawe turi bamwe.
Fanny ati” tuzabe muri ya nzu yanjye.
Click araseka ati” Muri cya kizu cyawe cyakataraboneka?
Fanny ati” Iriya nzu nayubatse  mfite intego yo kuzayibanamo n’umugabo nzakunda ubuzima bwanjye bwose.
Click aramureba ati”Cyakora iriya nzu iri mu nzu za mbere nziza mu gihugu.
Fanny ati” Narayitotondeye cyane.
.
Click ati” Ntakibazo baby niho tazahita tuba
Fanny ati”  ni naheza cyane haritaruye.
Click ati” Kuba iri ahantu honyine kuriya birushaho kongera ubwiza bwayo.
.
uko bakagiye baje kuri gereza bahagaze baparika imodoka bavamo. Kumbe baje gusura papa wa Fanny kuri gereza.
.
Bidatinze baje  guhura nawe,
Paru arebana na Click Man  cyane batavugana hashira akanya,
Fanny ati”Papa wireba nabi Click man ntago ariwe wagushize muri Gereza. Ibikorwa   byawe n’imirimo yawe niyo yakunzanye hano. Ibyo ukwiye kubyumva kandi..
.
Ubwo baricara maze batangira kuganira.
Fanny ati” Click waramuhemukiye cyane ariko iyo aza  kuba ariwe wagufungishije ntanubwo aba aje hano kukureba. Ariko dore yaranze ubugome bwose wamukoreye aje hano kukureba.
Paru areba Click Man maze agarura amaso kuri Fanny.
Paru ati” None niki kibaganza hano
Fanny ati” Njye na Click tugiye kubana. Ndifuza ko wazaza muri Mariage yacu.  Nushima ko uzaza ndaza kuvugana n’Umuyobozi wa Gereza azagufashe kuza mu bukwe bw’Umukobwa wawe.
Paru asa n’utabyumva neza, Fanny aramureba ati” Papa ndabibona nubu ntago urumva neza impa,vu Click ariwe wabaye amahitamo yanjye. Ariko ibyo byigutwarira umwanya kuko n’ubundi ntago wabyumva neza  kuva utari muri njye. Ahubwo uzaza cyangwa ntago uzaza?
Paru aramureba ati” Ndaza kubitekerezaho.
Fanny ati” Ubwo  ufata umwanzuro nzumva umbwiye.
Click Man areba Paru ati” Papa njyewe namaze kukubarira ubugome bwose wankoreye. Ubu namaze kukubohokaho kumutima ubw o urugamba  ruzasigara ari urwawe.
.
Baramusezera bava aho baragenda.
.
Tuze mu rugo  kwa Rosette mu masaha y’umugoroba. 
James, Rosette na Saranda  barihamwe barimo  kuganira.
James ati” Saranda nifuje guhuza imbaraga nawe, ufite icyo ushaka nanjye mfite icyo nshaka. Ukeneye Click nanjye nkeneye Fanny.
Saranda aramureba ati” None ukumva twakorana gute?
James ati” Dukeneye  gusenya Click na  Fanny tukabatanya.  Ibyo nitubikora  uzagira amahirwe yo kongera kubona Ckick wawe nanjye ngire amahirwe yo kuba nabona Fanny wanjye.
Saranda ati” Njyewe ntacyo nyirwanira.
Rosette ati” Kubera iki kandi warigeze kwifuza gusbirana na Click?
Saranda ati” Byararangiye, ntago   byakunda ko nakongera gusubira mu mutima we.
James ati” Ariko ntago urahomba byose. Ushobora guhomba  Click ariko ukabona amafaranga.
.
Saranda abitekerezaho ati” Ubwo se gute
James ati” Uburyo burahari reka mbukwereke.
.
Utazacikwa na Episode ya 39

Comments