Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG
.
Twasize mubwami bwo mumazi bamaze kubwira ko agihano kinkwiriye ntakindi uretse kumanikwa bakandasa imyambi.
.
ADS
.
Bamaze kubwira gutyo natangiye
kwibaza uko Mama azifata abarimu nibamara kumubwira ko naburiwe irengero nuburyo amukunzii wange Azizah azamera nakomeje gutekereza impamvu aho ndi ni bibazo nabyo biba bihari ariko aribyo ntagisubizo nyacyo nabiboneye
.
Nakomeje kwibaza umutima warandiye nekereje uburyo nibucya ndibuze kuba ndimo kunanaba mukirere kumugozi abanyamigeto bo murubwo bwami barimo kundasa umufubirizo w'imyambi murako kanya ibyiyumviro byari igihumbi
nakomeje guhangayikishwa nububabare nzamfiramo Ejo narebye aho Lasoyani ahagaze maze duhurira nawe yararimo kundeba nukuvuga ko twahuje amaso.
Tumaze guhuza amaso nabonye nawe ameze nkuwihebye ariko murako kanya turimo kurebana
twihebye numvishe umwami wo muri ubwo bwami arinawe Papa we yaravuze
ati"Mukobwa mbere yuko bajya kugufunga ndashaka kubanza kukubaza Ikintu kimwe nguhitishemo uremera kubana na Yasoan cyangwa urakomeza kwinangira?"
Umwami amaze kubaza umukobwa we gutyo nabonye Lasoyani atangira guhekenya inzara areba aho mpagaze akareba Yasoan akongera akareba na Papa we.
.
Papa we abonyeko arimo gutinda kumusubiza yarongeye aravuga ati"Asubiza vuba vuba cyangwa se uhitemo ngufatire ibihano bikomeye urabizi ko ngewe nanga umuntu mbaza akabanza kurya iminwa ."
.
Lasoani abonye ko ibintu bitoroshye yahise asubiza ati"ndabyemeye"
amaze gusubiza gutyo abantu bose baraho bakomye amashyi menshi bayakomera rimwe arinako bavuza induru .
Hatarashira umwanya Munini ingoma zatangiye gukarazwa .
Maze batangira kuririmba indirimbo zitumvikana ndebye aho Lasoani nabonye ahagarara Nye na wamusirike abandi barimo kubaterera ibintu bimeze nkifu ariko byumutuku arinako bakomeza kubyina.
.
Lasoani nuwo musirikare nabo bakomezaga kubyina gacye gacye Yasoan amuterura bakajya mumazi bagahuza imirizo yabo maze kubibona na hise menya ko uwo Ari Yasoan.
nkibakanuriye amaso numvishe
Papa wa Lasoani avuze
ati"uyu we nimutware muri gereza abandi mujye gutegura aho tuzamumanikira"
.
Nkimara kumva uko bahise banterura bantwarira mukirere banyinjiza muri gereza maze kugera aho mukasho nasanze Ari gereza itaye ubwoba kuko yari fite utwumba duto cyane kandi umuntu yajyaga mukumba kamwe hagati yako nakandi habaga harimo nsenyenge ziriho ibintu bisogongoye bi tandukanya iyo gereza yarifungiwemo abantu benshi harimo abantu badasazwe bo murubwo bwami ndetse nabantu basazwe.
.
Gusa naratekereje nibaza uburyo abo bantu basazwe bageze aho hantu. murako kumba ntabwo washobora kwinyeganyeza nagato iyo wari kwibeshya ukinyegenyeza twa dusongo two kuri Senyenge twahitaga tukujomba kandi muriyo gereza bagufungaga amaguru na maboko murako kumba narimo.
.
Kahanaga urubibi nakumba Kandi karimo umugore wo murubwo bwami byaragaragako ashobora kuba amaze igihe kirekire afungiwe aho amaze kubona banyinjije murako kumba yarambajije
ati" wowe se washyitse hano gute"
Ndamusubiza nti" reka nange ntabwo mbizi ngaruye ubwenge nsanga ndino"
Uwo mugore ati"nonese ko numvishe barimo kuririmba wowe "
ngewe nti" oya ntabwo yaringewe barimbaga ahubwo ni
Lasoani yari yemeye kubana na Yasoan ".
Maze kumubwira gutyo nabonye amera nkutangaye maze arambaza ati"Lasoani uramuzi?"
.
Ngewe nti" yego ndamuzi niwe nabonye mbwambere nkimara kugarura ubwenge nkisanga ino"
uwo mugore ati" aaah nonese baguciriye uruhe rubanza?"
ngewe nti bambwiye ko baza manika Ejo hanyuma bakandasa imyambi"
AMaze kumva uko yikije mutima arambwira ati" iyaba ntafunzwe
nakagutorokesheje nkagusubiza ku isi Kuko inzira ijyayo ndayizi neza kandi icyo nicyo cyatumye bamfunga Kuko mbere yaho nakoraga akazi ko gutorokesha abafunzwe nkabajyana ku isi"
.
Maze kumva uko nabuze uburyo nakoresha nkibohora kugirango nawe mubohore hanyuma ashobore kuntokesha. ariko ngitekereza uburyo nakoresha nabonye Abasirikare bane baje .
umwe aza gukingura akumba ndimo undi ajya gukingura akumba karimo wamudamu..
twarimo tuganira babonye tume ze nkabafite ubwoba baduciriye isiri batwereka ikimenyetso cyo guceceka.
Murako kanya bahise batubohora maze turasohoka babiri bagiye imbere natwe tujya hagati abandi babiri bajya inyuma twahise tugenda twomboka.
tugenda duca hagati yamazu umusirikare wese babonye bamwica ngewe nari ntegereje kugirango ndebe aho birangirira.
.
Tumaze kurenga amazu yibwami
twageze aho Lasoani ahagaze arikumwe nabandi basirikare bagera kuri batandatu tumaze kumugeraho yahise abwira wamugore ngo ajye imbere ajye kutwereka iyo nzira yerekeza ku isi Lasoani amaze kumusaba ibyo uwo mugore yavuganye ubwoba
ati"nubwo twagenda ariko mumenye ko iyo nzira itoroshye nimbi rwose Kuko arimo igikoko kibi cyane nirubi Kandi ruteye ubwoba sinzi ko aho tuharenga"
.
Lasoani yaramubajije ati"nonese wowe wahoze uhanyura gute?"
Uwo mugore ati"mbere nari mfite muti nkoresha none umwami yara wutwaye"
Lasoani yaravuze ati"ntakibazo reka dupfe kugenda "
Uwo mudamu nubwo yarafite ubwoba yamfuye kujya imbere turagenda muruko kugenda twagiye ahantu hari umwobo duseseramo dukomeza kugenda dukatakata amakona yararimo.
.
Tugiye kera kubusa amaherezo twahingukiye ahantu hari ukibuye kinini gikingirije umwobo twatangiye kurusunika
kugirango ruhenguke gato ariko.ruranga muruko kurwana niryo buye twumvishe umusirikare umwe avugije induru mukureba neza kumbe bari bamutamitse umwambi mukureba unyuma yacu kumbe ingabo zumwami zari zimaze kuhasesekara maze kubibona uko sinzi aho nakuye imbaraga maze nterura iryo buye
inzira ihita igaragara abo twari kumwe barinjiye nange ndinjira maze ndekura iryo buye rirongera ririkinga rifunga inzira
Zangabo zumwami zasigaye zirwana naryo kugirango zibone inzira
Twakomeje urugendo tugiye kugera ahantu haramazi twumvishe ikintu kirimo guhuma
Ijwi ryohejuru riteye ubwoba.
tumaze kumva urwo runtu wumudamu umwe urimo kutwereka inzira yaravuze
ati" rwarukoko narindimo kubabwira nubwo murimo kumva ".
akirangiza kuvuga gutyo ubwo nyine twabonye gifashe musirikare umwe kumuvuduko udasazwe amaraso ndetse ni ninkweto nibyo byatuguyeho ....
.
Irakomeza
.
Biragenda bite?
Urwo rukoko bararurokoka?
Dusubire ejo
.
Udacikwa na Episode 32
.
NewtalentsG
Comments