Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHY OF NYASHI
∆∆ Episode 7∆∆
..
Duheruka Vela we avuga ko Nyashi ari Ukuzimu kwamaze kugera mu bantu.
.
Author: Chris nandi Ishimwe.
.
Velas amaze kuvuga gutyo Ruby na Sami baramuseka.
Ruby ati" Velas nizere ko utagiye kuzana ibintu by'iyobokamana hano no kwigira mwiza.
Velas ati" ibyo mvuze ni ukuri kuzuye. Kandi kugira ngo mu byumve singombwa ko habanza kuzamo iby'iyobokamana..
.
Sami ati" Gute rero ubyita ukuzimu kwaje mu bantu?
Velas ati" Ubundi se bwo nabivuga mwabyumva?
Ruby araseka ati" nyine vuga twumve iyo point yawe ?
Velas ati" Umva niba hari ibintu byoroshye byarimbura vuba Ubugingo bw'abantu, ni Ubwibone n'ubusambanyi.
Ruby na Sami baraseka.
Sami ati" Umva we ibyaha byose ni ibyaha.
Velas ati" Yego., ariko hari ibyaha byoroshye byashwanyaguza ubugingo na roho za bantu vuba.
.
Ruby ati" mwana ntabwo tuzi ibyo uvuga.
Velas ati" murabizi. Nuko ahubwo habaho kwirengagiza.
Ruby araseka ati" ese ubu ushaka kwigira mwiza ko iyo ubonye igikobwa cyiza gifite nyashi amaso yawe adahagarara !
.
Velas ati" Kubera iki se ?
Sami ati" Velas tujye twemera umukobwa umukobwa ufite nyashi pe aba ari mwiza birenze. Uba ubona ari Umukobwa wuzuye.
Velas araseka ati" Naho rero satani ashaka kudufatira burundu. Satani yazanye uburyo bushya kandi bugezweho. Ashyira ubwibone mu gitsinagore bugamije gukurura abagabo mu buryo bw'irari n'ibindi aribwo abakobwa n'abagore batangiye gushyira ibibuno byabo imbere. Abagabo nabo imitima yabo na roho biba bifashwe mpiri.
.
Sami na Ruby baramuseka bati" yego pastor
Velas ati " ubu ntamukobwa mwiza ubaho tutarebye ibyo bya Nyashi? Akaba ari mwiza kumaso, akaba mwiza mu mico ye.
Ruby ati" ari mwiza kumaso gusa se nta Kibuno?
Velas araseka?
Sami ati" ubwo bwiza uvuga bw'imico se wabupimisha iki? Ariko biriya byana by'ibuno biba biryoshye.
Velas ati" ariko ubwo mwe ntabwo mwibaza impamvu satani yashyize ubwo bwiza mushaka mu bibuno by'abagore ? Ni ukubera ko imiterere y'ikibuno cy'umugore yoroshye mugukururira abantu mu busambanyi. Mbese ikibuno cy'umugore ni icyapa cyiza gikururira abantu kwitabira ubusambanyi.
.
Sami na Ruby baramureba.
Velas ati" ndabeshya se ? Mwese iyo murebye izo Nyashi ikiza mu mutwe mbere niki? Ni igitanda gusambana. Abagore rero n'abakobwa satani nawe yabujujemo ubwo bwibone bw'ubwiza bushingiye kugitsina. Mube muretse muzareba icyo uyu muhindo wa Nyashi wazanye.
.
Sami ati" Uma Vela, reka ibyo sha nawe turabizi ko ugera kumukobwa ufite nyashi ugahagarara.
Velas ati" Njye ntabwo ndi uwo.
.
Bakomeza kurya baganira bajya impaka.
.
Tuze mu rugo kwa Cloy mu masaha ya mu gitondo. Cloy ari mu rugo wenyine. Ababyeyi na Musaza we baramutse bagenda. Amaze kubona ko ari mu rugo wenyine. Afungura salo yose hazamo umucyo uhagije.
Arangije aza mu cyumba cye afata imyenda itandukanye iza kugaragaza neza imiterere y'ikibuno cye..
Hashize akanya Saranda aba ageze aho.
Cloy ati " sha urakoze kubanguka.
Saranda ati" ntabwo narikwica gahunda
.
Cloy afite ibyishimo bidasanzwe.
Saranda aramureba ati" sha ubuzima bwawe bwarahindutse pe!
Cloy ati" urabibona nawe! Ubu nta depression nkifite zuku narimeze mbere. Ubu nanjye ndi umukobwa uhagaze neza kimwe n'abandi.
Saranda ati" hababaje twe.
Cloy ati" nababwiye ko umunsi namwe muzagira kumaramaza, muzaba abakobwa bikimero barenze. Kandi muri iki gihe rwose ntakibuno ntawe uriwe.
.
Cloy arambara umwenda wambere, Saranda afata telephone maze batangira gufata amafoto atandukanye agaragaza neza imiterere Cloy asigaye afite..
.
Nyuma ya kanya noneho, Cloy akuramo imyenda yose, yambara ubusa, maze bafata amafoto yambaye ubusa.
Saranda ati" Nonese Cloy aya mafoto wambaye ubusa ugiye kuyashyira he ?
Cloy araseka ati' ariya umaze kumfata nambaye arajya kuri IG yanjye. Hanyuma aya nambaye ubusa agiye kujya kuri website yacu yitwa Tha night of Nyashi.
Saranda ati" Iyo website se imeze gute ikora ibiki?
Cloy ati" ni website irenze cyane ijyaho abakobwa barenze bu bwiza burenze abandi.
.
Kurundi ruhande muri ya gheto ya ba Velas. Sami na Ruby baracyaryamye. Velas we arimo kwambara imyenda ya sport.
Sami aramureba ati" Valas usubiye gutwarira igare mu misozi se ?
Velas ati" Yego
Sami areba Ruby ati" Ubundi twajyana nawe ?
Ruby ati" njyewe ndumva ntaho nshaka kujya.
.
Velas asoza kwitegura arigendera.
Sami arimo kureba kuri IG hari amafoto abonye agwa mu kantu. Areba Ruby.
Sami ati" Mana Nyiri juru ruby reba ibyo mbonye.
Ruby agira amatsiko ati" Niki ubonye.
Sami ati" Cloy wa mukobwa wakatiye wari warabuze dore uko asigaye ameze.
.
Ruby arareba abona ni ya mafoto Cloy amaze gushyira kuri IG ye.
Sami arumirwa ati" Kiriya kibuno yagikuye he ?
Ruby nawe akomeza kureba.
Sami ati" wari waramukatiye none dore amaso yawe agiye kugwa muri telephone yanjye.
.
...
.
Ikibuno kigiye kuba ikibuno.
.
Udacikwa na Episode ya 8
Comments