Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubwo ushinzwe gucunga no kurinda abafunzwe by’agateganyo yafunguraga aho Kadafi yari afungiwe yahise akubitwa n’inkuba ndetse agwa mu kantu.
Yahise asubira inyuma yihuse cyane azana na mugenzi we wundi ngo aribagire maze undi aje ahageze bahita bahamagara ubakuriye bamubwira isanganya bahuye na ryo
Uwo na we ntakindi yakoze ahubwo yahise atumiza itsinda ribishinzwe ubundi baraza
Kadafi yari yifashishije ishuka yiyorosaga maze ariyahura
Umurambo we warimo unagana aho mu kazu yari afungiyemo
Ababishinzwe bahise bawujyana kuwukorera isuzuma ngo hamenyekane koko icyamwishe na cyane ko umuntu yashobora no kukwica yarangiza akamanika umurambo wawe bakabeshya ko wimanitse ariko isuzuma ryakorwa rikagaragaza ukuri.
Ubwo basuzumaga ariko aho yari afungiwe bahasanze urwandiko yasize yanditse ariko inyuma yari yanditseho ko rugomba gusomerwa mu rukiko aho yari kuburanira.
Kuko wari umunsi w’iburanisha kandi abantu bari bitabiriye urubanza, banagombaga guhabwa amakuru yose yerekeye uwo muntu wari kuburana ubwo ni ukuvuga ababyeyi be ndetse n’abamwunganira mu rubanza ukongeraho abamurega cyangwa se abamushinja
Ubwo abandi bageraga mu rukiko bategereje ko babona imodoka izanye Kadafi baraheba ahubwo babona hinjiye umucungagereza araza yegera umucamanza amuhereza urupapuro ubundi arasohoka.
Umucamanza: tubabajwe no kubamenyesha ko uregwa atari bubashe kwitabira iburanisha ryanone kubera yuko basanze amanitse mu mugozi yapfuye. Umurambo we wagiye gusuzumwa ngo hamenyekane icyamwishe. Gusa yasize yanditse urwandiko kandi yanditseho ko ashaka ko rusomerwa mu rukiko. Reka rero nsabe umwanditsi w’urukiko adusomere ibikubiye muri iyi nyandiko. Iburanisha ryo ntabwo rikibaye kuko ababuranyi bose badahari ariko ibiri mu rwandiko bishobora gutuma hafatwa umwanzuro kuri uru rubanza
Yahise ahereza umwanditsi rwa rupapuro undi na we ararurambura ngo arusome. Kadafi yari yanditse ati
Muraho mwa mfura mwe.
Niba muri gusoma uru rwandiko nanditse ni uko napfuye cyangwa se ndembye ariko kuremba byo simbiteganya kuko ntabwo nshaka gukomeza kuba kuri iyi si
Ahari muri kunyita injiji y’ikigoryi cyangwa se mukanyita ikigwari ariko mbabwije ukuri uyu mwanzuro mfashe wo kuva kuri iyi si ntabwo untunguye ahubwo nawutekerejeho bihagije rwose pee
Nakundanye na Gasaro afite imyaka cumi n’itanu, icyo gihe jyewe nari mfite imyaka makumyabiri n’ibiri. Yari umukobwa mwiza inyuma, nako reka ndeke kuvuga uko yari ateye kuko yari mwiza bitarabaho ku buryo ari we mukobwa nakundanye na we bindimo rwose pee.
Sinshaka kwikuraho icyaha ariko ibyabaye mu myaka itanu ishize navugako bitanturutsemo ahubwo ari inama nahawe na bagenzi banjye, banyoheje nanjye nkabumvira.
Nabwirwaga ko umukobwa utangaho ibyawe uko abikeneye kose nyamara ntimuryamane, ngo uba uri kuruhira abandi kuko usanga ku ruhande afite undi muntu agenda bakishimana wowe uri aho wasamye utanga care uko ushoboye
Nibwo nahise rero mfata umwanzuro wo kuzaryamana na we uko byamera kose.
Namubeshye ko bitari bukorwe, kuko ibindi byose abakundana bakora twarabikoranaga, tugasomana mukorakora ariko agahora ambwira ko kuri we igihe cyo gukora imibonano kitaragera
Sinajyaga nemera ko yaba koko akiri isugi nk’umukobwa wari mwiza kandi ufite igihagararo biboneka ko abasore benshi bamwifuza.
Umunsi aza kundeba nari niteguye bihagije ku buryo nagombaga kuryamana na we uko byamera kose. Nibwo yaje ansanga mu cyumba nari nakodesheje maze turasangira turanaganira nk’inshuti zikumburanye, rwose nkumva ubushake burushaho kuzamuka na cyane ko yambaraga udukanzu tumwegereye tugaragaza imiterere ye myiza
Ubwo namusabaga ko tubikora yarabyanze ndetse abonye nkomeje guhatiriza afata telefoni nkeka ko ashobora kuba agiye gutabaza cyangwa kugira uwo abwira aho ari ni ko kuyifata mpita nyimena abona ko nkomeje ndetse namaramaje maze abuze uko agira aremera turaryamana.
Natunguwe no gusanga koko akiri isugi gusa kubera uburyo twabikoze yanduhije numvaga mbikoze ntishimye ahubwo byari nko kwesa agahigo ngo abone ko ndi umugabo kandi atagomba kumvuguruza ku byo nshaka
Mbirangije nahise nigendera ntanamuhaye tike imucyura, gusa umutima wanjye wanshinjaga ko biri bunkoreho maze mfata umwanzuro wo gutoroka
Nagarutse mbeshywe ko ibyo nakoze byavuyemo umwana, naho yari amayeri yo kugirango nze ngezwe imbere y’ubutabera. Singaya abambeshye ahubwo ndabashimira kuko batumye mbasha kumenya uburemere bw’icyaha cyanjye ndetse bituma mbasha kongera gusubiza ubwenge ku gihe
Rero naramukunze na we arankunda kandi baravuga ngo ibikundanye birajyana. Ubwo nasuraga imva ye nahavuye niyemeje kumusanga vuba bidatinze, none ndabikoze. Ntimundirire ahubwo mwishimire ko ikibi kivuye mu bantu kandi nsanze uwo nakunze aho ari.
Imana yo yamaze kumbabarira ndabizi neza namwe mumbabarire waba umuryango wanjye, umuryango we ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuko icyo nakoze ntabwo gikwiye
Basore nshuti zanjye, gukora ibintu utumvikanyeho n’umuntu uretse kuba ari ubugome ni no kwirahuriraho amakara yaka kuko umutima wawe ntabwo ushobora kuguha amahwemo ngo utuze.
Ndagiye, ntimugire uwo mugerekaho urupfu rwanjye ni jye wijyanye rwose numvaga ntakwiye kuba mu bantu kubera ibyo nakoze byose
Umwanditsi yamaze gusomera abantu urwo rwandiko ubundi abari mu cyumba cy’iburanisha bose batangira kujujura, bamwe bimyoza abandi bakoma mu mashyi byo kumirwa, mbese wabonaga ko baguye mu kayubi
Gusa nyine yari yarwikatiye kandi umwanzuro we yari yawufashe koko.
Abagiye gupima umurambo na bo ntabwo batinze kuzana ibisubizo kuko byagombaga gukoreshwa bakata urubanza nubwo hatari habayeho kuburana.
Ibisubizo byaje byerekana koko ko Kadafi yapfuye azize kubura umwuka kubera kwiniga yimanitse.
Inteko iburanisha rero nibwo yaje kwiherera ngo ifate umwanzuro kuri uru rubanza na cyane ko uregwa atari akiriho kandi ibimenyetso bikenewe byose mu rubanza byari bihari.
Nyuma y’umwanya muto biherereye baraje maze basomera abari aho imyanzuro y’urukiko
Umucamanza: tumaze gusuzuma ubusabe bwa Kimonyo bwo gusubirishamo urubanza, duhereye ku bimenyetso yerekanye bimukuraho icyaha cyo gusambanya Gasaro bikamutera kwiyahura, tumaze kandi gusuzuma ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye, tugasuzuma inyandiko yakozwe n’ubushinjacyaha ikubiyemo ibyavuzwe n’uregwa, tunashingiye kandi ku rwandiko rwasomewe mu matwi yanyu; twemeje ko Kimonyo ari umwere ku byaha byose yashinjwaga bityo igihano yari yarahawe gikuweho burundu ndetse birahita byandikwa aho bigomba gushyirwa ko ari umwere. Dutangaje kandi ko icyaha cyo gufata ku ngufu Gasaro bigatuma yiyahura gihama Kadafi na we wiyahuye. Bityo…
Ibyakurikiyeho ntawari abyitayeho ahubwo abantu batangiye gusohoka mu rukiko urusorongo kuko icyari kigambiriwe uwo mwanya n’uwo munsi byari ugushyira ukuri ku mugaragaro kandi koko byari bibayeho.
Kimonyo yatashye yumva akeye ku mutima ariko ababajwe no kuba na Kadafi yiyahuye, Boateng yababajwe n’inshuti ye yiyambuye ubuzima kubera akantu yumvaga katakabaye gatuma umuntu yiyahura.
UKURI kwaragaragaye maze uwarenganaga agirwa umwere, uwakoze icyaha we ubwe ararwikatira.
*Ese UKURI ni iki?*
*_IHEREZO_*
Comments