Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
NATASHA
.
Episode...42
.
.
" urukundo rw'imana ruratangaje cyane. Nyuma yo kwicara nkatekereza , naje gusanga ankunda koko! Ni umubyeye wacu wukuri kuko yatanze imfura ye kubwacu. Shimwa data mwami nyiribihe kandi ushimwe iteka AMEN."
.
ubwo duherukana, twasize Jack ahwereye. Ese ibi araho bihuriya na yandwara Natasha yavugaga?
.
inkura ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze.
.
Jado n'abaminisitiri bahagurutse vuba vuba begera aho Jack aguye Jado apfukama hasi aramwegura atagira kumuhamagara mu izina.
Mukanya nkako guhubya gusa, Jack yatagiye kuzana urufuzi mukanwa no mu mazuru atagira gutegurwa Jado n'ubwoba bwinshi ati:" mugende mushake muganga."
Innocent avuga yuntama ati:" oya nyagasani ahubwo reka tugufashe tumushyire kuburiri abe aruhuka turashaka muganga nyuma."
Jado n'uburakari bwinshi ati:" ariko murumva cyangwa mwapfuye amatwi? Ndavuzengo ndashaka muganga."
abaminisitiri bikanga mo basohoka bihuta. Bidatinze muganga w'ibwami arinjira atagira kumusuzuma arinako aho akeka ko arwaye ahashyira ikimenyetso bundi azunguza umutwe ahakana.
Jado ati:" ameze neza muga?"
Muganga ati:" mwami wange, simfite uburyo nabikubwiramo."
Jado ati:" ushatse kuvuga ko umwana wange adakira?"
Muganga ati:" nyene igihe kitari gito ngo gerageze mwiteho."
Jado ahita ahaguruka ati:" ndagusabye umwana wange umwiteho urabize niwe wenyine tsigaranye ndagusabye ukore uko ushoboye agaruke mu buzima."
.
.
reka tuze kurundi ruhande aho abaminisitiri bahagaze hanze bari kuganira.
Jorome ati:" iriya ndwara ubanza ari imwe Natasha yatubwiraga."
Innocent ati:" none uri kubishidikanya ho? Uriya Mukobwa ntasanzwe ahubwo ndikwibaza indwara ije ite? Niwe uyimuterereje cyangwa nibyo yari yabonekewe?"
Fideri ati:" uriya mukobwa ni mubi mureke tuve muri ibyo dukore ibyo yatubwiye."
Innocent ati:" ese urakeka wabihera he fide? Umwami ari mukibazo na agahinda kenshi ngo urajya kumubwira ibyo yakora?"
Fideri ati:" ariko ntiwibagirwe ko arinacyo gisubizo kukibazo cye. Kandi urabizi niwanga kubikora umuryango wawe nawo uri mubibazo kimwe n'ibya Jack."
kumbe bakiri kuganira, umwami ahita abagera iruhande ati:" muri kuvuga kuki murako kanama mwaremesheje?"
Fideri waruri kuvuga arijijisha ati:" eeh! Ese uraha nyagasani, twari turi kuvuga k'umuganga w'umunyamwuga ushobora gukiza Jack."
Jado ataravuga Jorome yungamo ati:" Yahoze avura abagabe biyi ngoma kuva nakera."
Jado ati:" ninde?"
Fideri ati:" sinzi neza niba waba umwibuka ariko yahoze arinda kumarembo y'ibwami."
Jado ati:" yaba arinde?"
Jorome ati:" kamari nyagasani, niyo mazina ye."
Jado avuga agenda ati:" niba ari wamusaza ntawe nyeneye."
ba Fideri babuze icyo bakora bamara umwanya batekereza iri nako Jado arushaho kugera kure.
Fideri warumaze umwanya atekereza agenda yihuta yitambika Jado ati:" ariko nyagasani.....
atari yavuga Jado aba yambuye inkota umusirikari ayimushyira kugakanu ati:" Fideri, ese wemera ko ndi umwami wawe cyangwa?"
Fideri ati:" niko kuri uri umwami wange."
Jado ati:" rero navuze ngo sinyeneye uwo kamari kandi genda umve imbere."
Fideri ati:" ariko nyagasani...
Jado ahita amuca mu ijambo avugana uburakari ati:" Genda cyangwa nkuce uwo mutwe."
Fideri abonako ingoma zahinduye imirishyo ava munzira ahagarara kuruhande Jado asubiza inkota umusirikare arigendera."
.
.
sasa kurundi ruhande Peter nyuma yo gusubira mu ishyamba yaje kuruhande aho Ange ari kumesera amuturuka inyuma amupfuka kumaso, Ange ati:" urinde se?"
Peter ntiyavuga aramwihorera Ange agerageza kumwikura Peter ahita amurekura ku maso amufata kunda aramukurura aramwiyegereza ati:" ndi umunyamahirwe ukundwa nawe."
Ange asekamo Peter ati:" umwizerwa kuringe uwo nahisemo ngo mugire Umwamikazi w'umutima wange."
Ange ati:" kuki aringe wahisemo?"
Peter ati:" kuko ari wowe ukwiye ikamba, wowe mbona nkaruhuka, wowe wagiriye ikizire ukemera kujyana n'umuntu nkange murukundo."
Ange ati:" sheri ndabizi ko unkunda kuruta uko nikunda ubwange."
Peter ati:" nange ndabizi ko unyizera kuruta uko niyizera. Sheri nshaka kuguha urukundo kugeza iteka ryose."
Ange ati:" urakoze mukundwa, maze nanjye mfite akantu nshaka kukubwira."
Peter ati:" yeweeh! Mbwira se bea."
Ange ati:" ni nkakubwira wowe urampa iki?"
Peter ati:" urabizi ariko naguha buri kimwe kandi nakubera buri kimwe, rero ndakwiginze winyicisha amatsiko."
Ange asekamo maze amuryama mugituza avuga asa nkuraramye arinako anyeganyega ati:" sheri ndatwite meze."
Peter akimara kubyumva ahita amuterura agenda amuzegurutsa aho kandi yiruka ati:" yewe! Maze nibyiza n'ukuri ndumva naguterura nkaguha akanyenga iteka ryose."
Ange ati:" igo?
Peter ati:" cyane bea."
Peter warumaze kumushyira hasi Ange arakebuka amuryama mugituza mu ijwi rituje ati:" giye kukubyarira igikomangoma bea."
Peter ahita asa n'umwegeza inyuma amureba mu maso bundi ati:" abaye agakobwa namwitirira izina ryawe kuko kurihamagara ryambereye ubuki mubuzima bwanjye."
Ange nawe ati:" nanjye abaye agahungu namwita Peter kuko kurivuga binzanira amahoro mubuzima bwanjye."
Peter ahita amuhobera amufata inyuma mu musatsi ati:" ntawakundutira bea."
.
.
reka tugaruke ibwami , abaminisitiri barakibaza icyo bakora ngo Jado yimereko Kamari yinjira ibwami nkoko Natasha abyifuza, ariko babuze igisubizo. bakiri kwibaza byinshi Natasha ahita abahagarara iruhande ati:" ndabona mumeze nkabanyeneye cyane."
Fideri ati:" uzi mugihe rwose."
Natasha ati:" bimeze bite?"
Fideri ati:" dukeneye izindi mbaraga zidufasha kuko izacu zo zananiwe. Umwami yanze kwemera ko kamari aza."
Natasha ati:" niko nabikekaga ariko muhumure ndetse ni mwogere kumugenda inyuma ubwe niwe uzabibisabira."
Innocent ati:" ubwose azabidusaba byagenze gute?"
Natasha ati:" uko agenda abyanga niko Jack azagenda arushaho kuremba cyane ko nabyanga burundu Jack azanapfa. Rero niwe ugomba gutabara umwana we."
abaminisitiri bumvise ko harimwo nibyo gupfa bagiramo ubwoba."
.
.
sasa kurundi ruhande aho Jado ari inkone ye yinjiye yihuta iti:" nyagasani ntabwo Jack arushijeho kuremba."
Jado yihuse ahita asohoka X,Y,Z baramukurikira mu kwinjira aho Jack arwariye basanga ari kurerembura...........................
........................
.............................loading episode....43
.
ese noneho Jack napfuye?
ese Jado we aremera cyangwa ntiyemera?
.
......WAIT....
.
.
NATASHA
.
Episode...43
.
.
" iyo nza kwibuka ibyo yankoreye byose sinari bukore icyanandukanya nawe. Ubwami bwisi bufite ibitabo n'ibitabo by'amategeko yose turayakurikiza ariko amategeko icumi, aya icumi gusa ya rureme yaratunaniye . Ese we azatwihanganira? Oya. Ahubwo mure dukore nkabajya guciribwa urubanza n'amategeko atera umudendezo."
.
duheruka Jack ibye biri mu marembera. Ese aho aracyariho? Natasha we yafashe umwanzuro ko Jado ntatemera ko Kamari aza ibwami Jack azarinda apfa. Ese koko niko biri bugende ? Cyangwa Jado arabyemera ibintu bisubire uko byahoze? Kamari se we nagera ibwami arakora iki?"
.
Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze.
.
Jado yatagiye gususumira n'ubwo bwose ari umugabo ukomeye. Yaciye bugufi yitegereza aho umuhungu we aryamye, amarira atagira gutemba ku matama ye. Yaramwegereye amufata ikinganza avuga arira ati:" mwana wange Jack ndakwiginze wipanga kutsiga ngo ugende. Nanjye nka so ndakora ibishoboka byose ndokore ubuzima bwawe."
aragije afata ikiganza aragisoma ati:" muga, bundi arwaye iki?"
Muganga ati:" umbabarire nyagasani umwana ntandwara arwaye, ahubwo wagirango hari ikintu kiri kumuniga."
Sasa Z nku munyemaji yumvise ibyo muganga avuze nawe atagira gukoresha maji ze areba hirya hino abura ikintu yitegereje neza aho Jack aryamye abona ahambiriye umugozi mu ijosi neza neza koko uri kumuniga."
agiye gutambuka ngo agende awumukureho ahita abona Natasha yicaye kugitanda aramubuza."
bidatinze Jado yararize arihanagura aragije akora jack mu maso ati:" mwana wanjye ndatabara ubuzima bwawe. Aragije arasohoka."
.
bidatinze yahuye n'abaminisitiri , Fideri ati:" nyagasani nyamara kandi kamari yatabara ubuzima bwa Jack."
Jado ati:" ariko wa mugabo we sinakwiyamye? Nakubwiye ngo uriya musaza simukeneye. ikindi kandi urangaruka mu maso ndaguca uwo mutwe."
Fideri araceceka ntiyagira ikindi arenzaho."
.
.
sasa kurundi ruhande, Natete na Poul n'ubusanzwe bahora biganirira baje kuruhandi rumwe ahantu kumugezi bicara kunkombe bashyira amaguru mu mazi ikiganiro kijya mbere.
Poul ati:" wowe Natasha mufitanye amabanga menshi uko byumva."
Natete ati:" bundi amazina yanjye nitwaga Emeline. Natete nariha we n'umucecuru wareraga Natasha, nkikimenyetso yamaye kizatuma atanyoberwa."
Poul ati:" none waretse kwitwa Emeline ryari?"
Natete ati:" kuva icyo gihe uwo mucecuru arinyita naratashye mbwira papa na mama ko bagomba kumindurira izina Natete. Narabiginze bigezeho baremera barari mindurira."
Poul ati:" bitewe n'uburyo byumva njye, wowe na Natasha muri nkabavandimwe koko njye ndumva mwarahoranaga ubwo?"
Natete ati:" urebye. N'ubundi kuri njye n'umuvandimwe."
Poul ati:" mbere narinziko Natasha atari umuntu usanzwe mbega sinamucyecyeraga mubantu bazima narinziko ari nk'idayimoni."
Natete ati:" amateka ya Natasha ni maremare ariko reka nkunyuriremo make. Papa wa Natasha ni James umuvandimwe mukuru wa Jado arko kuri se. umugabe yari afite abagore babiri Mama jado ariwe wapfuye ejo bundi na Mama james ariwe wamucecuru wanyise Natete. Benshi bazi ko yapfuye ariko ni muzima bamubonye ejo bundi. Mama jado yagaga mama james cyane kuburyo Yagezeho akamuroga ibimusinziriza bakamushyingura baziko yapfuye kandi ari muzima. Gusa yaje gutabarwa na Kamari umusaza warindaga hano ibwami afatanyije na abandi byanatumye bamwe bapfa ubu hasigaye kamari gusa nawe wakijijwe na James akiba aha ibwami. Nyuma yicyo na kwita urupfu rwa mama james, mama jodo yahise yivugana umugabo we nawe amaze gupfa mama jado aza kugira igicibwa james cyane ko yariwe wagombaga gusimbura ise ku ngoma kuko yariwe mukuru, bamugize igicibwa bamugira umucakara ubwo yaje gushaka umugore babyara umwana w'umukobwa ariwe Natasha. Mama jado aza kubimenya yohereza impano ariko irimwo uburozi bumwe businziriza Natasha ayiryaho nawe arasinzira amara iminsi atarakaguka bajya gushyigura baziko yapfuye ariko nawe aza gutabarwa na kamari aza gukira aho akuriye basanga afite imbaraga za maji. Kamari uwo yamutoje gukoresha ibikoresho byagisirikare no gukoresha imbaraga yavukanye aba irwanyi yakataraboneka. Uwo niwe Natasha ubu uri kurwanira gusubiza se ingoma yanyazwe bubi na bwiza."
Poul wari watagiye kurira ati:" amateka ye arababaje cyane. Ndigutekereza ukuntu bashyiguraga umuntu uhumeka nkumva neze neza ninjye bari kubikorera. Subwo we yaba ariwe bashyiguye ahumeka uwo mama jodo wi nyamaswa yari kubyakira?"
Natete ati:" icyo ni ikibazo nange nibaza."
.
.
sasa kurundi ruhande ibwami Jado yaciya hamwe yihebye Z nawe amuhagaze imbere yarimo gutekereza icyo yakora ngo atabare umwana we cyari ikintu gikomeye cyane kuko ubwe y'umvaga ntawundi muti w'ikibazo yabona.
Z warumaze akanya kanini atekereza ati:" ariko nyagasani wenda ntabwo nzi uburyo uri kwiyumva ariko nanone nudashaka icyo ukora umwana wawe aragucika."
Jado avuga arira ati:" ubuse koko uragirango nkore iki Z?
Z ati:" natekereje kucyo minisitiri Fideri yakubwiraga numva nicyo."
Jado ati:" nawe se ukaba wumva ko nazana Kamari aha Ibwami?"
Z ati:" bibaye aribyo byatabara umwana wawe wabikora. Ese urakeka abaminisitiri bawe aribo bakwifuza ko igikomangoma cyabayobora gipfa? Uragukunda nawe baramukunda ndetse iteka bakwifuriza ibyiza. None icyaba kiza niwabumvira irya none?"
Jado ati:" kwizera bariya bagabo birogoye ari nuwo kamari avuga ni umugambanye, umwanzi ukomeye wubu bwami."
kumbe akivuga uko inkone ye yinjiye vuba vuba iza ivuga irira iti:" nyagasani Jack arapfuye....................
..........................
...................................loading episode...44
.
Nyamwanga kumva urabizi ntiyanatinze no kubona. Jado yabwiwe ariko ntiyumvise ese umwana we abaye apfuye iki kintu niyazakicuza iteka?
Natasha we izi mbaraga ari gukoresha ashaka kuzana Kamari ibwami najya gushyira se kungoma azakoresha izingana gute?
ntuzacikwe dusubire ku cyumweru.
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|
Comments