Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ahari muri kwibaza uburyo nagiye kwa Kaba nigize nk’aho koko umuriro wampfiriyeho. Si ibyo gusa muranibaza impamvu nemereye Brad kunsoma. Ku cya mbere ho byo murabizi ntabwo umuriro wari wagize ikibazo ahubwo nabikoze nshaka uburyo nakinjira kwa ba Kaba. Numvaga nifuza kubona Celia yataye umutwe kuko nari mbizi neza ko ubwo amakuru bayatangaje ubu na we inkuru yamugezeho.
Niyo bitaba umuriro nari no gusaba umunyu cyangwa amazi yo kunywa ariko nagombaga kujyayo nkareba uko amerewe.
Rero Brad sinari nzi ko ari bunankurikire, ankurikiye rero nkabona agize agatekerezo ka kigabo, naramuretse kuko na bwo bwari ubundi buryo bwo kumugusha mu mutego no gushaka kuzamukuramo amakuru igihe bizaba ngombwa.
Gusa simbabeshye Brad azi gusomana kandi afite iminwa myiza pee. Nubwo namubwiye ko ansoma atabishaka ariko rwose azi gusomana peee.
Dukomeze kari akanyuzemo
*Brad:* Ariko se Vero, ko nacyekaga ko…
*Veronica:* Oya Brad nta gutekereza, ugomba kubyumva
Yandeye mu maso ameze nk’umuntu usebye, mbese nka kwa kundi wirarira ku muntu ngo uzi kurongora mwahura ukarangiza mu munota umwe ukabura aho ureba. Na we niko yarebye nka mbegurubwa pee.
Gusa nabikoreye kumufasha kwiyungura ubumenyi. Mu kuri Brad ariyemera kandi yumva ko buri kintu cyose azi kugikora kandi agikora neza. Ndabizi nagera iwe arahita yibaza uburyo yakongera ubumenyi. Niba ari bujye kuri YouTube, niba ari busome ibinyamakuru, niba ari bushake abakobwa akoreraho isuzuma, biramureba.
*Brad:* Numvaga maze ubu ari uburyo bwo gutereta
*Veronica:* Ushaka kumbwira ko uteretesha bizu zidashinga se? Ntushake kunsetsa
*Brad:* Ese kuki buri gihe uri urucantege koko?
*Veronica:* Brad ndumva byiza wakigendera
Yanyoye ya mazi nari namuhaye ashyira ikirahure ku meza asohoka yijujuta
*Brad:* Uvuge ibyo ushaka ariko ndabizi nakwemeje
*Veronica:* Brad ihanagure ku munwa hasigayeho rouge nari nisize.
Yarahindukiye andeba ikijisho, nuko akoresheje intoki yihanagura ku munwa. Nahise ngenda ndakinga nongera gutekereza ku bimaze kuba.
Nahise njya koga, nuko ndaryama. Bukeye narabyutse numvaga ngombwa kujya kureba John. Ariko ntaragenda Wellars yahise ampamagara.
*Veronica:* Mwaramutse inspector
*Wellars:* Maitre Veronica ndizera ko mumeze neza
*Veronica:* Yego ni amahoro. Ko mumpamagaye se bantu bakuru?
*Wellars:* Umurambo wa wa mukozi wawe twamaze kuwushyikiriza umuryango we, numvaga utabura kubimenyeshwa
*Veronica:* None ubwo birarangiye se?
*Wellars:* isuzuma rya muganga ryemeje ko yapfuye arohamye kandi nta bindi dufite twaheraho dukora iperereza.
Ubu se aba bazi akazi bakora cyangwa barapapira?
Namaze kuvugana na we ambwira ko bazashyingura ku munsi ukurikiyeho. Numvaga nkwiye kugira icyo mpa umuryango wa Carole nk’impozamarira. Nahise njya kureba John ngerayo mu ma saa yine
*Veronica:* Nkeneye amafaranga miliyoni eshanu
*John:* Harya twararanye ku buryo winjira utanasuhuje?
*Veronica:* Sha mbabarira pee.
Yahise akongeza itabi ubundi aranyitegereza kuva hasi kugera hejuru
*Veronica:* Sha nshaka amafaranga
*John:* Umva nakumenyeshaga ko uri umuherwe, abakureze bagusigiye amafaranga menshi kuri konti ndetse n’injangwe ntiyayasimbuka.
*Veronica:* Ari kuri konti nyine kandi ubu nkeneye cash
*John:* Reka nyakurebere ariko se wambwira icyo uyashakira?
*Veronica:* Ni ayo guha umuryango wa Carole
*John:* Wabera ukoze igikorwa cy’ubugiraneza pee
Namurebye ikijisho. Amaze kumenya ko nkomeje nahise manuka kureba Carmen. Kuri buri ntsinzi njya kumukina ku mubyimba ubundi nkareba uko amererwa.
*Veronica:* Carmen ndabona ukomeza umutsi wowe rwose
*Carmen:* Wa mugome we uba unshakaho iki ariko ubundi?
*Veronica:* Nari nje kukubwira ibyo maze kugeraho
*Carmen:* Wishe nde wa murozi we
*Veronica:* Nagukoreye akantu keza ubu Fernando azi ko ari umwana wawe ariko azi ko wapfuye uhiriye mu nzu. Nari nje ngo unshimire
*Carmen:* Umwana wanjye wamukoze iki?
*Veronica:* Tuza sinamushyinguye abona cyangwa ngo mukataguremo uduce
*Carmen:* Umugome nkawe ntacyo atakora ndabizi.
*Veronica:* Urabura kunshimira ukambwira nabi koko?
Namutekerereje byose, uko nohereje ibisubizo bya DNA, urupfu rwa Carole kugera ku nyubako yaraye ihiye
*Carmen:* Ese uzarekera aho ryari?
*Veronica:* Kugeza igihe izina Kaba rizasibangana muri iki gihugu
*Carmen:* Ukibeshya ukankorera ku…
*Veronica:* Vana aho iterabwoba se ni jye nyoboye agakino
*Carmen:* Ariko umenye ko udakina wenyine
*Veronica:* Ariko intsinzi iri ku ruhande rwanjye
*Carmen:* Gute se utanazi icyo urwanira
*Veronica:* Nta bundi bugoryi ushigaje kuvuga?
*Carmen:* Nakugira inama yo kureka kwihorera kuko nawe bizakurimbura amaherezo
*Veronica:* Mbaye ntazihorera sinaba nkiri ku isi. Nibiba ngombwa ko hagwa imvura y’amaraso nzitwikira ariko nyigendemo kugera kwihorera mbigezeho.
Nahise nsohoka nsiga Carmen njya kureba John nsanga amafaranga yamaze kuyategura ari gupakira urumogi ari kumwe n’abasore be.
*John:* Uri gukora iki hano?
*Veronica:* Ngo iki? Nta burenganzira mfite se?
*John:* Oya ntabwo
*Veronica:* John ntabwo kuba narigeze kuba imbata y’ibiyobyabwenge bivuze ko nzongera kubinywa, humura.
Nabivuze mfata agapaki karwo kamwe
*John:* Shyira hasi ako gapfunyika ufate amafaranga ugende se
Nafashe amafaranga ariko na ka gapaki ndagakomeza
*Veronica:* Aka hari icyo ndi bugakoreshe ariko si jye ndi burukoreshe humura. Urakoze kandi John, ndagukunda urabizi
*John:* Yego ndabizi.
*_Ngo aramukunda? Uru rumogi se? Ese izi miliyoni zose ni iza rubanza ki koko? Agace ka 42 ntuzagacikwe_*
Comments