logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 27

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 27
.
Duheruka, President Paru aseka ashinyagurira, Crea umugore we bari bamaze kwivugana.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Paru arishima cyane arongera areba kumurambo wa Crea maze awukoraho araseka ati" ubu ndaruhutse. Crea warakoze cyane. Wamfashije kugera neza kugatego kanjye. 
Araseka.
Gusa uko Fame na President paru baseka, Doctor Fabien we ntabwo yishimye. fame aramureba ati" Ese bite wowe ufite ikihe kibazo?
Fabien ahita yisetsa nawe gusa imbere muri we arumva akoze amarorerwa.
Clemance areba President ati" Nyakubahwa nizere ko tugiye kwambara amakamba yacu.
Paru araseka ati" Rwose wigira ikibazo ni vuba aha.
.
Fame areba Fabien ati" Bwira ba bantu batwara imirambo muri moruge nuyu baze bawutware.
Fabien ajya gushaka abo bantu.
Fame areba President ati" Felecitation. Ahari mwaza mukajya kuba muruhukiye muri Office yanjye.
President Paru ati" Oya ngiye mu rugo kandi warakoze gukora akazi kawe neza.
.
Uwo mwanya fabien aba azanye abagomba gukura uwo murambo aho bakawujyana muri moruge.
President Paru ati" Mu minsi itatu ngomba guhita nkora ikiriyo agashyingurwa.
.
President Paru na Fazil basohoka aho baragenda.
.
Fame areba Fabien na Clemance ati" Vuba itara rya buri wese rigiye kwaka.
Fabien ati" ese itara ryacanwa n'amaraso ?
Fame na Clemance bamureba nabi.
Fame ati" ese urimo kuvuga ibiki? Mureke njye kubatamo duserebure ahubwo.
.
Nabo basohoka  aho. Bagisohoka, Rome na Denis bava mu bwiherero bw'icyo cyumba aho bari bihishe
Rome ati" mbega ubugambanyi. Noneho ibaze gupanga kwiyicira umugore wawe kubera inda nini no gushaka kwikubira burikimwe?
Denis ati" iyi ni isi Rome. Aha ntabwo ari mwijuru. Kandi abantu si abamakayika. Ntugatekereze ko buri wese afite umutima nk'uwawe.
Rome ati" ndimo kumva uburibwe bwa Crea. Imyaka irenga ibiri yaramaze afungiye mu bitaro atarya atanywa! 
.
Denis ati" ugiye kwibaza iby'ubugome bw'abantu wahita ubona ko satani akijijwe. Ahubwo ikomereze umupango wawe.
Ubwo nabo basohokamo aho.
Rome ahamagara Alias kuri telephone alias aritaba
Rome ati" Tugiye kumupango kabiri nkusange aho hanze.
Denis ati" Njyewe nsubire mu kazi se batambura ugusanga bibaye ikibazo ?
Rome ati" Yego ndahita nkuhamagara.
.
Baratandukana. Rome arimo agenda amanuka ajya hanze akubitana na Boss wabo Ruwero ushinzwe abakora amasuku.
Ruwero ati" ariko usigaye umeze ute ? Ko uba ucaracara burikanya udakora akazi ?
Rome ati" ariko ndi mu kazi.
Ruwero ati" akahe kazi jya kuri fro 7 ujye kuhakora amasuku gira vuba.
Rome yumva bibaye ikibazo.kandi yifitiye izindi gahunda. 
Ruwero ati" bite ko ugihagaze aho si wowe mbwira ?
Rome ati" Yego ndagiye.
Ruwero ati" Kata nyine ugende.
.
Rome biramucanga muri we aribaza ati" Ninjya muri ibyo Crea ashobora kuza gupfa byanyabyo.
Rome areba Ruwero maze arakata asubira inyuma atabishaka.
.
Kurundi ruhande Litta aje muri Office ya Mama we  , Rhadia amubonye araseka aramubwira ati" Litta nashimye ko wakangutse .
Litta ati" rero ndumva ntashaka kongera kubona Rome hano
Rhadia ati" Kubera iki icyo ntashakaga ni kururu yanyu. Ko byarangiye ikindi kibazo niki?
Litta ati"  Yaransuzuguye . Kandi urugambo rushobora kubunga mu bandi bakozi.
Rhadia ati" Ni wowe wamuhesheje akazi hano.
Litta ati" Nyine nshaka kumwibutsa ububasha narimfite kuri we. Abone ko yibeshye ajya kwiyumva no kunsuzugura.
Rhadia ati" Gupfa kwirukana umuntu rero biragoye kuva afite contract y'akazi.
Litta ati" bindekere Mama ndaza kumushakaho amakos kandi ndayabona.
.
Rhadia yibuka ukuntu Rome yamutabaye. Maze areba Litta ati" Litta twamureka. Uriya musore nubwo atari urwego rwacu ariko mukesha ubuzima bwanjye.
Litta ati" amafaranga mwamuhaye arahagije mwaramwituye.
Fame aba arinjiye arimo guseka. Abona Litta yarakaye aramubaza ati" Litta ufite ikihe kibazo?
Litta ati" Ntacyo Papa.
.
Litta ahita ahaguruka asohoka aho arigendera. Fame biramucanga areba Umugore ati" Uriya mwana afite ikihe kibazo?
Rhadia ati" mureke ni twa tubazo tw'abakobwa .
Fame ati" tujye gusebura. Byarangiye.
Rhadia arabyumva yumva umutima umuciriye urubanza ati" ubu kweri tujye no guserebura amaraso y'inzirakarengane amenetse ?
Fame ati" Umva. Iyo utize kubaho mwisi urapfa. Kubaho muri iyi si bisaba ubucakura. Kuramba kandi ni ukuramya ingoma iriho. 
Rhadia aramureba yumva atanezerewe, nubwo nanone kurundi ruhande yumva ko Umugabo we akoze ibyo yagombaga gukora.
.
Tugaruke kuri Rome. Arimo gucungana na Ruwero. Abonye Ruwero agiye. Lacrette ahita amanuka yiruka.
Ahamagara Alias kuri telephone.
Alias ati" Byagenze gute ? 
Rome ati" karikabaye ariko ndaje.
.
Agera hasi abona Alias agenda amusanga.
Rome ati" ya kawa wayizanye ?
Alias ati" Yego. Step ikurikiyeho ni iyihe ?
Rome ati" Ubu tuvugana umurambo wageze muri moruge.
Alias arikanga ati" Nonese turimo gufasha umuntu wamaze gupfa ?
Rome ati" araza kuzuka.
Alias aratangara ati" Ngaho, ariko ubwo ni mwene Mariya wagarutse mu isi 
Rome ati" Nkurikira.
.
Bagenda bagana mu gice kirimo muruge. Hari umugabo uhashinzwe yitwa Mannase. Rome abanza gutekereza maze ajya kuzana cya kigare kinini batwaramo imyenda kwa Muganga. Ahereza na Alias unform y'abakozi bakora aho amasuku. Nawe arambara. Barangije baragaruka baza bagana kuri moruge. Bagera kuri Mannase. Rome ahita afata ya kawa agenda yigira nkaho asomaho kandi atarimo gusomaho.
Mannase arabitambika ati" Bite byanyu murimo kujya he ?
Rome ati" Nubona ko turi mu masuku. Ahubwo se nkutemo kuri aka gakawa ?
Mannase ati" ariko hano ntabwo mwe mujya muza kuhakora.
Rome ati" Ntakibazo too ntabwo narimbizi.
.
Rome amuhereza kugakawa.Mannase nawe aragafata. Rome na Alias barakata bamwereka ko basubiye inyuma. Mannase nawe asoma kugakawa. Rome ahindukiye arebye inyuma abona umugabo yasinziriye yamaze kujya hasi. Bihita bakata baragaruka bihuta cyane.
.
Udacikwa na Episode 28

Comments