logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 16.
.
Twherutse Crea arimo kurwana no kwinyeganyeza, kugira ngo yereke Rome ko ahari ari mu zima babasha kuvugana ariko biramukomereye.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Crea akomeza kugerageza ngo yinyeganyeze ariko bikanga. Akumva akababaro muri we. Rome ahagaze iruhande rwe.
Hashize akanya ava imbere ye asubira mu byo gukora amasuku. Crea avugira imbere muri we amwinginga ati" Oya wigenda.
Ariko nubundi Rome ntabwo yabasha kumwumva. 
.
Rome yikomereza akazi ke. Akajya acishamo akareba icyo cyumba ukuntu kimeze cyubakanye ikoranabuhanga rikomeye cyane bikamutangaza cyane ati" cyakora abakire ubuzima  bwabo bw'ijuru babuyemo hano kwisi
.
Kurundi ruhande, Fame na Fabie bari mu modoka bagenda barimo kugana kuri Presidence
Fabien ati" waba ufite igitekerezo cy'impamvu president aduhamagaje?
Fame ati" simbizi.
.
Bakomeza urugendo, Doctor Fabien aba atekereza byinshi. Areba Umuyobozi we Fame ati" ese buriya twahisemo uruhande rukwiye ?
Fame agwa mu kantu" ati" urashaka kuvuga iki?
Fabien ati" ntunyumve nabi. Ariko ndibaza buriya turi abagambanyi bi gihugu. Abaturage bari hariya bategereje kubona ko President wabo akira. Ariko twe twahisemo kumuhemukira.
Fame ararakara ati" ariko banza utajya ufata isomo ngo wige ibihagije? Ese ntuzi ko kubaho neza kandi ukaramba bisaba gukeza ubwami buhari. ? Kuki ibyo utabitekereza ? Tekereza kumuryango wawe.
Doctor Fabien aba atabyumva neza we.
Fame aramwitegereza ati" Cyangwa se reka mbwize president ukuri wowe bakubohore. Kuko ndabona waranze gukizwa neza.
Fabien arikanga afata Fame asa n'umwinginga ati" oya narakijijwe utaza kugira icyo uvuga.
.
Bagera kuri presidence bava mu modoka.
.
Tugaruke kwa Muganga. Rome arimo kugenda avuye muri cya cyumba. Ahura na Litta arimo agenda nawe agana mi cyerekezo avuyemo. Litta amutambukaho nkutamuzi. Kubera ko ubushizi yaramurakariye.
Rome abona uko bamutambutseho abona byabaye ikibazo. Arahindukira areba Litta agenda. Aramuhamagara..Litta aramukundira arahagarara aramwumva.
Rome agaruka inyuma amusanga ati" Ese nakurakaje bigeze aho?
Litta ati" Rome naguhaye amahoro y'umutekano wawe.
Rome ati" ariko wabifashe nabi Litta.
Litta aramurebaaaa ati" Sure ?
Rome ati" Ok basi mbabarira. Mushiki wanjye arashaka kukubona. Noneho nyuma turaza gusangira tuganire neza.
Litta abitekerezahoooo.
.
Tugaruke muri presidence. Fame, Fabien bombi bicaye imbere ya President Paru
Paru ati" Ndashaka ko Crea apfa kandi agapfa mbere yuko ba President binteko zombi baboa uruhushya rubemerera kuza kureba uko President, nako uko umugore wanjye ameze .
Fame na Fabien bararebana.
Fabien ati" Ibyo bintu ko bigoye ?
Paru areba Fame ati" Fame niki kigoye .
.
Fame ati" ntakigoye.
Fabien areba Fame. Fame araseka we ati" Uko ubishaka nyakubahwa. Nubundi Crea yararushye cyane akeneye kwiruhukira.
Fabien areba Fame uburyo kuba bagiye kwica umuntu ntakintu bimubwiye arumirwa! Paru areba Fabien ati" Fabien wowe ufite ikihe kibazo ko mbona umutima wawe wuzuye gushidikanya ?
Doctor Fabien ati" Oya da! Meze neza.
Paru ati" Kuki waruvuze ko bigoye.
Fabien ati" navugaga uburyo bwo kumwicamo. Ese yapfa gute?
President Paru aramuseka ati" Umu doctor ukomeye nkawe ntabwo yakabaye ikibazo nkicyo.
Fabien ati" Nyakubahws sinkurwanyije ariko urupfu rwe rushobora guteza ikibazo mu baturage.
Paru ati" bazabyakira wana. Kubera ko amaze iyi myaka yose arwaye.. murebe uko mwabifafandarika apfe urupfu rwakumvikana neza hose.
.
Tuze kwa Muganga. Amaherezo byarangiye Litta yemeye kuzana na Litta kureba mushiki wa Rome , Sophie.
Rome ati" Sophie uyu niwe Litta. Niwe wamfashije kubona aka kazi mfite. Papa we niwe muyobozi wibitaro na Mama we nawe  ni umwe mu bayobozi bakomeye baha .
Sophie aramureba ati" Litta wakwihangana ukanyegera ?
.
Litta aramwegera maze Sophie afata ibiganza bya Litta byombi ati" Litta ndagushimiye cyane. Warakoze kumvira ijwi ry'Imaha ryaje mu mutima wawe ukemera gufasha Musaza wanjye.
Litta ati" Ntakibazo. Kandi ibyo nakoze ntabirenze, ukurikije kukuba ariwe warabaye ubuhingiro bwo gutabarwa kwa Mama. Iyo ataba Rome nanjye nakabaye ntafite Mama wanjye.
Sophie ati"  Ni byiza kuba Mama ntacyamubayeho.
Litta ati" Nawe kandi uzakira Litta. Rome yansobanuriye uburwayi bwawe.
Sophie ati" Urakoze.
Litta ati" reka nsubire mu kazi nzajya nkunda kuza kureba uko umeze.
.
Sophie ati" urakoze cyane. Urasa neza n'umutima wawe.
Litta aramwenyura maze areba Rome aramwongorera mu matwi ati " Tugende gusangira uko wabinyemereye.
Rome areba Sophie na Mama we ati" murihangana mbaye njyanye na Litta.
.
Baragenda, Mama Sophie arebana na Sophie ati" bariya bombi ntakintu urimo kubona ra!
Sophie araseka......
.
Amasaha aricuma burira buracya. Rome agaruka gukora amasuku muri ya vip room uko bisanzwe 
Ategura ibyo Clemance aba yaririyemo. Yongera kwegera hafi ya President Crea aramureba. Crea nubundi aramwumva ko Rome ahagaze hafi ye. Rome agira amatsiko yo kumenya ikintu President Crea yaba arwaye . Afata impapuro ziraho zivuga kuburwayi bwe. Amaze kuzireba arikanga arahindukira areba Crea. Uwo mwanya abona Crea anyeganyije ikirenge n'agatoki icyarimwe.
Rome arikanga biramucanga ati" ni gute umuntu uri muri coma yanyeganyeza akaguru ke ? Cyangwa avuye muri Coma? 
.
Udacikwa na Episode 17

Comments