Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ni saa kumi nebyeri n’igice z’igitondo gitohagiye. Liana arasinziriye. Gusa nyuma ya kanya gato atangira kumva ijwi ry’umuntu urimo kuririmba hafi ye , afunguye amaso abona ni Umugabo we Ruger wicaye kugitanda urimo kuririmba amuririmbira akaririmbo ki gitondo cy’urukundo.
Ruger areba Liane ati” Igitondo cy’Umugisha rukundo rwanjye.
Liane nawe abyukana akanyamuneza ati” Honey ibi noneho n’ibiki??.
.
Ruger ahita amusoma ati” Ni indirimbo yawe
Liane araseka ati”Ariko uhorana udushya tw’ibyiza!
Ruger ati” Rega ni wowe umbera inganzo. Waramutse neza ahubwo.
Liane ati” Ni gute ntaramuka neza naraye mu biganza byizaa.
Ruger ati” Ngaho reka indirimbo yawe irangire.
.
Liane ati” Yego chou! Komeza numvaga nyuzwe n’ijwi rimeze nk’amazi asuma rinyongerera amagambo aryohereye y’gitondo gihehereye mu matwi yanjye.
.
Ruger araseka maze arakomeza ararimbira Umugore we. Amaze kumuririmbira maze Liana ahita ahaguruka aramuhobera. Amuhobera acymbaye ubusa.
Ruger ati” Ngaho nawe nyihe wese ungaburire ibyanjye.
Liane ati”Ushaka iki?
Ruger ahita akora ku gitsina cya Liana. Liana araseka maze ahita amwiyaka ava kugitanda.
Ruger ati” Nuo ugiye kungenza se??
Liane ati” Njyewe ntacyo nakwiye ariko.
.
Ruger ajya kumufata, maze Liana akajya yirukanka aho mu cyumba amucika.
Ruger ati” Ko wiruka se?
Liana ati” Ibyo ushaka biharanire ubufate njye ntacyo nakwimye.
.
Ruger akongera akamwirukaho, Liana akiruka akamucika. Mbese ni umuryango ubayeho ubuzima busanzwe cyane budakabije ariko ni Umurango unyuzwe wishimiye muri bike n’ubuzima bucirirtse bafite.
Ruger ati” Cher hagarara wikomeza kwiruka nukuri I miss muri iki gitondo ndumva umubiri wanjye ukeneye kugosogongera ukirirwana umugisha wawe.
Liane ati” Bea byose ni ibyawe urabizi. Ahubwo ndibaza kubera iki utarimo gufata ibyawe.
.
Ruger arongera amwirukaho Liane nawe akiruka maze Ruger aba aramufashe bagwa ku buriri.
Bamaze kugwa kuburiri bahita bajya mu byabo baishimana by’icyo gitondo. Nyuma y’isaha barasoza.
Liane asomagura Ruger ati” Urakoze my King.
Ruger ati” Twese turakoze.
Baraseka.
Ruger ati” Cher ubona atari ishimwe rikomeye??
Liane ati” Ishimwe rimeze gute??
Ruger ati” Nubwo tudatunze byinshi bya mirenge ariko tunyuzwe kandi twishimiye mu byo dufite. Kandi nkabigushimira cyane bea.
Liane ati” Kuva hari uguhuza kwacu n’urukundo birahagije. Ibindi n’ibizaza nyuma.
Ruger ati” Kabone niyo bitaza. Twe basi dufite ibaga ryo kubaho kwacu.
.
Liana araseka maze arahaguruka ava mu gitanda afata imyenda arambara amaze kwambara areba Ruger.
Liane ati” Cher ngaho byuka ujye kwita kubana nanjye ntgure ibyo bafata.
Ruger ati” Cyane.
.
Ruger nawe arabyuka afata ipantaro arambara maze bava mu cyumba. Liana ajya mu gikoni gucana imbabura. Ruger nawe aza mu cyumba cy’abana babo Dona Mally. Dona ni agahungu naho Mally ni agakobwa.
Ruger arabakungura.
Dona ati|” Papa!
.
Ruger arabahobera ati” Mwaramutse neza bana banjye.
Mally ati” Igo.
Ruger ati” Mwasinziriye neza??
Dona ati” Yego. Ariko Mally yanyaye mu buriri.
Mally ati” Papa umbabarire byanshitse.
Ruger ati” Ndakubabariye ariko ubutaha ntuzongere gutsindwa sibyo??
Mally ati” Yego. Urakoze kumbabarira.
Ruger ati” Uri umukobwa wanjye nkunda sinabura kukubarira amakosa yawe. Ariko nawe tugasubire ikosa sibyo.
Maklly ati”Yego papa.
Ruger ati” Ngaho muze tujye koga twitegure mujy kwiga.
.
Ruger abazana muri Duhse araboza. Liane nawe arimo kurwana no kubatekera igikoma vuba vuba.
.
Ruger asoje kuboza abambika na uniform. Liane nawe asoje gutegura igikoma. Baza kunywa bose. Barangije Ruger abajyana ku muhanda aho imodoka yo kwishuri ryab ijya ibafatira. Liane nawe asigara akora amasuku.
.
Bidatinze Ruger nawe aza kuva mu rugo ajya mu kazi ke gasanzwe. Akora muri compamny ikoa ama juice. We atwara imodoka igensa igemura ama juice yabo kubacuruzi batandukanye.
.
Umuryango wabo ni ubwo buzima bibereyemo bwa buri munsi. Bakoera hamwe kandi bahuza muri bike bafite iminsi ikicuma.
.
Ku kazi kwa Ruger bamubwira ko hari Supermarket nshya babonye nayo bagiye kujya bakorana nayo ko agiye kugemurayo ibintu.
Ruger ahita yanaga mu modoka ajyana ibicuruzwa byabo ayo ma Juice company yabo ikora abijyana kuri iyo supermarket. Ahageze ahura na nyiri Supermarket yitwa Leya.
Ruger ati” Nitwa Ruger mbazaniye Juice zanyu mwatumije.
Leya ati” Ntakibazo reka nkwereke aho muzishyira.
.
Leya amujyana muri Stock ya Supermarket ye amwereka aho barapakurura bazipanga.
Ruger ati” Ubwo ni hano.
Leya ati” Yego. Bwira abasore bawe bazizane bazipanga hano.
Ruger ati’ Ninjye urabikora .
Leya asa n’utunguwe ati” Ni wowe se urabikora kandi!
Ruger ati” Yego.
Leya ati” Ntabakarani se muba mufite bajyana namwe aho mugiye?
Ruger ati” Barahari.
Leya ati” None kuki utazanye nabo??
.
Ruger ati” Nuko njyewe nayo mafaranga mba nyashaka.
Leya arumirwa ati” Ubwo uratwara warangiza ukanikorera imizigo??
Ruger ati” Yego. Icya mbere nuko mba ndibubone amafaranga menshi.
.
Bava aho muri Stock baganira. Leya ati” Ndumva bijennye kubona Umusore mwiza nkawe ugera aho wikorera imizigo. Wakabaye basi utwara gusa.
Ruger ati” Oya. Njyewe nkeneye kwita kumuryango wanjye. Igishoboka rero cyose ndagikora ariko nkita kuri familly yanjye kandi ntacyo bintwaye.
Leya ati”Ufite family se??
Ruger ati” Yego Umugore wanjye yitwa Liana n’abana babiri. Dana na Mally.
.
Leya aramwitegerezaaaaa! Abona uburyo Ruger ari Ibogari yumva aramwishimiye. Ruger aza ku mudoka atangira gupakurura juice akajya azijyana muri Stock aho bamweretse.
Uko akora ibyo Leya akajya amwitegereza cyane ubutamukuraho amaso. Muri ako kanya muri iyo supermarket hinjira abakobwa babiri baje guhaha babonye Ruger baramutangirira bibaza ukuntu umusore w’ibogari arimo kwikorera imizigo.
Ruger juice zose arazipakurura aranazipanga.
.
Kurundi ruhande mu rugo Liana arimo guteka ibyo kurya bya Saa sita . gusa nubwo banyuzwe n’ubuzima babayemo , ariko Liana ntabwo ajya abura kwifuza ko ubuzima bwabo bwahinduka. Ahorana isengesho muri we asaba Imana ko yahindura amateka yabo.
Muri ako kanya telephone ye irasona arebye abona ni uwitwa Berine Umuhamagaye. Aramwitaba.
.
Berine ati” Liane bimeze bite sha!
Liana ati Ni byiza chou. Nonese bimeze gute??
Berine ati” Twamaze kubyemeza twese kuwa gatatu tuzaza kubasura .
Liana at”Harya muzaba muri bangahe??
Berine ati” 10. umva twizeye ko uzatwakira neza.
Liana araseka ati”Ubwo se ibyo ubifiteho ikibazo.
Berine ati” Sawa reka mbe nkuretse turaza kongera gusubira nuko naringize ngo mbanze nkubwire icyo twemeje.
Liana ati” Ntakibazo.
.
Liane amaze kuvugana na Berine asa n;ugiye kure mu bitekerezo cyane, yibaza ukuntu azakira abo bantu. Abunza umutima ajya kure cyane.
.
Ava mu gikoni aza muri Saro areba udutebe twabo. Ntacyo dutwaye ariko turasanzwe cyane. Natwo yumva atugizeho ikibazo. Arashyuha mu mutwe cyane.
.
Tugaruke kuri supermarket ya Leya Ruger aje imbere ye kumubwira ko yasoje agiye. Leya aramurebaaa maze akora muri kontwari ye akuramo amafaranga ibihumbi20K arayamuhereza.
Ruger ati” Aya mafaranga ni ayiki?
Leya ati” Nayo kugushimira.
Ruger ati” Oya njyewe nakoraga akazi kanjye.
Leya ati” Ntabwo ujya ufata tip se??
Ruger ati” Tip y’ibihumbi 20k byose se wapi? Ariko warukoze cyane.
Leya ati” Ruger nizere ko utagiye kunsuzugura byambaza. Nubwo avuga ko ari menshi ntabwo ari menshi. Njyewe nakunze umurava wawe no guca bugufi kwawe.
.
Ruger ati”Leya nukuri urakoze cyane. Ariko aya mafaranga ntabwo yaba ari tip .
Leya ati”Nakubwiye ko atari menshi kandi wimbabaza noneho ari nabwo nkikorana namwe??
Ruger abonye ko Leya akomeje guhatiriza afata ayo mafaranga arimo kumuha akuramo inoti imwe ya 5k andi arayamusubiza.
Leya ati” Kubera iki ukozi ibi??
Ruger ati” Aya niyo tip yajye arampagije urakoze cyane.
.
Ruger aramusezera arigendera, Leya amukurikiza amaso.
.
Ruger arataha ageze mu rugo asanga Liane ari kure mu bitekerezo. Yicara iruhande rwe aramufata.
Ruger ati” Cher wanjye yagiye he ko ntawe mbona hano.
Liana ati”Ndahari bea.
Ruger ati” Oya wagiye ntabwo nkubona wagize ikihe kibazo??
Liana ati” Ejo bundi babanyeshuri twiganye bazaza hano kunsura. Ndimo kwibaza uko bizagenda.
.
Ruger ati” Urimo kubyibaza gute se??
Liana ati” Ubuse nzabagaburra iki?? ni gute nzabakira?? bazicare he se bwo??
Ruger araseka ati” Cher tuzabatekera ibyo dufite. Kwicara bazicara hano. Niba ari na benshi nzatira chez..
.
Liana ati”Wowe ntabwo unymva. Bose uko twiganye baragiye barakira cyane bose babaye abakire. Ubu bazaza banyuzemo ijisho. Ese uribuka amagambo bakundaga kutuvuga?? cher nukuri ntawo nshaka guseba mu maso yabo. Sinshaka bamenya ubuzima mbayemo.
Ruger ati” Ariko uko tabayeho ni ukwacu sibo tubereyeho. Niba bakize barikiriye kugiti cyabo natwe dufte uko tubayeho byacu.
Liana ati” Cher nubwo ushaka kubirenza amaso ariko n’ikibazo. Kandi ntanubwo abantu baba bagomba kumenya cy kubona intege nke dufite.
.
Ruger ati” Nonese Bea uragra ngo dukore iki?? ese twipase muremure duhangayikire ibyo tudafite. Ese twishyire mu madeni kugira ngo tunezeze amaso ya rubanda. Njyewe ndumva ibyo bazavuga byose ariko njye nawe n’abanacu twibereyeho ukwacu twishimye ntacyo bivuze.
.
Liana aramurebaaa ati” Ese koko ntacyo bivuze??
Ruger abona Liane yabangamiwe cyane.
Liana ati”Cher nubwo twibwira ko tunyuzwe nuko tubayeho, nuko aribwo buzima dufite. Naho ubundi turabura byinshi bikenewe.
Ruger nawe aramurebaaaa , we ntiyumva ukuntu intekerezo za Liana zatangiye kujya kure cyane gutyo.
Liana ati” Cher utantekereza ukundi. Cyangwa ngo unyumve ukundi. Njyewe icyo ndimo kuvuga hano ni ukurinda icyubahiro cy’Umuryango wacu. Ese uribuka tujya kubana??
Ruger ati”Ndabyibuka.
Liane ati”Rero iyaba ari ibyashobokaga. Sinshaka ko hari uwansuzugurira Umugabo cyangwa ngo njyewe nsuzugurwe.
.
Ruger aramureba bararebana.
.
Udacikwa na Episode 2
Comments