logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Twaherutse Daria na Fanny bafashe Luwero bamuzana aho Briana ari.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Baramuzana n’imbere ya Briana.
Briana aramurebaaaa, Luwero nawe yifitemo akantu kubwoba. Ntanubwo arimo kureba Briana mu maso  yubitse umutwe arimo kureba hasi.
Briana ati” Kubera iki??
Luwero ati” Ngo kubera iki??
Briana ati” Yego.
Luwero ati”  Ubwo umbajije ngwiki??
Briana ati” Kubera iki uba undeba buri kanya kugeza ubwo warugiye kunshira mu bibazo??
Luwero azanguza umutwe.
Fanny ati” Ugiye kubihakana se??
Briana ati” ese uracyakomeje kureba ko nsa n;uwo muntu uzi wavuze ko dusa??
Luwero ati” naje gusanga mudasa. Wowe nta muntu musa isura yawe irihariye.
.
Fanny na Daria bumva ni umutoma umukobwa ateye undi maze baraseka.
Fanny ati” Ariko banza Briana umukunda??
Luwero areba Briana maze arongera yubika umutwe hasi.
Daria arabibona  mze areba Briana ati”  Briana rero ndabona ukwiye kwtegura  kwakira urukundo rushyarw’umukobwa mugenzi wawe.
Fanny araseka ati”   Hoshi genda Briana ntabwo ari umu lesbian.
Daria ati” None ko mbona umwana amukunda.
Luwero yumva babitekereje ukundi maze ahita ahakana ati”Oyaaa  murimo kubifata nabi. 
.
Briana akomeza kumureba.
.
Kurundi ruhande Dorene na Pelly bari hakuryaaa kure yabo. Arimo amas yabo arimo kureba hakuno aho briana na bagenzi be bari.
Pelly ati” Bariya bakobwa ni bagrurira Leya  ntacyo azaba akitumariye.
Dorene ati” Ahubwo  nibwo azagira icyo atumarira.
Pelly ati” Sure.
Dorene ati” Niko mbitekereza.
.
Tugaruke kuri ba Briana. Briana aracyareba Luwero. Luwero apfa kuba ahagaze imbere ye Briana umutima we uba utera cyane  bidasanzwe.
Briana ati”  Leya niba hari icyo utekereza  muri wowe kuri njye witonde njye suko meze. Ntabwo ndi umu lesbian.kandi  gabanya rwose   kuko sinzakwemera ko unshira mu bibazo.
Luwero ati” Briana mwabyumvise nabi. Nanjye ubwanjye ntabwo ndi umu lesbian. Ahubwo nuko amaso yanjye akururwa n’ubwiza  yabonye bwihariye. Kandi  aho naho ntimunyumve nabi. Ntekereza ko ari ibintu bisanzwe kuba umukobwa yabona ko undi  mukobwa mugenzi we ko ari mwiza.
.
Daria na Fanny baraseka.
Briana ati” Leya igendere.ariko warandebye bihagije wijya undeba buri kanya kuko bitangiye kujya bimbangamira.
Luwero ati” Murakoze cyane.
.
Luwero agiye kwigendera Briana aramureba cyanee ati” Ariko buretse gato.
Luwero arahagarara.
Briana aramwitegereza cyane ati” ko mbona hari umusore naba nzi musa  waba uri mushiki we.
Luwero asa n’uwikanzemo ati” Uwo musore yaba arinde??
Briana ati” Yitwa Luwero.
Luwero  ahita ahakana vuba agenda ati”   Oya ntabwo muzi.
.
Agenda yihuta cyane.
Fanny areba Briana ati” Ariko uziko  ibyo uvuze aribyo. Najyaga  mbona nanjye hari umuntu bajya gusa.
Daria ati” Briana, ariko uriya mwana yaragukunze.
Briana ati” Oya siko mbitekereza.
Daria ati” Nyamara.
Briana ati”Nonese niyo byaba aribyo njye ndi muri abo.
.
Luwero aza kuruhande inyuma y’ishuri yifata  kumutima ariruhutsa. Yumvaga umutima uri hafi kumuvamo.
Hashize akanya arakomeza maze aza muri Doro ajya mu gikapue cye akuramo isashi ya omo. Maze arayifungura akoramo. Aba akuyemo telephone yaje  yansimbyemo. Maze asohoka muri doro maze hanze inyuma ya za toilet.
Areba muri telephone ahamagara Jacke. Jacke nawe aramwitaba.
Jacke ati” Bite mwana.
Luwero ati” Ntaribi mwana.
Jacke ati” Nonese ,mwana ibisazi wakoze urimo kubona bifata??
Luwero  ati”  isegonda kurindi ndimo kuba nteruye umutima wanjye mu biganza.
Jacke araseka ati” waba utekanye gute se uri akagabo kamwe mu bagore igihumbi. Nonese Briana mwarabonanye.
Luwero ati” Umunota  kuwundi mba mfite amahirwe menshi yo kuba ndi imbere ye.
Jacke ati”  man urarenze. Njyewe mba nibaza ngo urukundo rwawe wowe rufite irihe bara. Ibintu wakoze ni mission y’ubwihayuhuzi.
Luwero ati”  Man igihe narindi aho mu rugo wibagiwe uko narimeze?? Umutima wanjye wabaga uturagurika. Wabaga urimo kubaza amaso yanjye impamvu atabona Briana imbere  yanjye. Ariko nubwo mpahagaze   ku kiraro kiri hejuru y’itanura ry’umuriro ariko byibura umutima wanjye ufite amahirwe yo kuba waba ukomeje gutera neza.
Jacke ati” Byose kubera Briana
Luwero ati” Yego. Ahubwo hari service nshaka  kugusaba.
Jacke ati” wakabaye usoje kuyinsaba.
Luwero ati” Kumugoroba ndashaka ko ufata  amafaranga ujye mwisoko umpahire inyama hanyuma ujye  kundebera uko Mama Briana ameze.
Jacke ati” Ndabikora.
Luwero ati” Urakoze cyane.
.
Uwo mwanya, Luwero akiri  kuri telephone    hari umukozeho aturutse inyuma ye, Luwero ahindukiye ngo arebe uwo ariwe….
.
Udacikwa na Episode 14

Comments