logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP67

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


*_Dukomezanye na Veronica_*




Nari mbizi ko ntagomba kumwizera ariko siniyumvishaga ko ari umwicanyi kabuhariwe


*Veronica:* John ushaka kumbwira ko umuturanyi wanjye ari umwicanyi uri gushakishwa?


*John:* Aha hantu ni indiri y’abicanyi. Celia, Veronica na Clark


*Veronica:* Ba uretse gato, ni gute wamenye ko ari umurusiya?


*John:* Nubwo azwi ku izina gusa ariko jyewe ndamuzi bihagije kuko rimwe yigeze kunyicira umuntu nubwo atari azi ko ari jye akorera


*Veronica:* Ngo iki? John uzatuma ngutakariza icyizere. Nk’ibyo sinari mbizi. Nsohokera mu nzu


*John:* Wivanga ibintu ariko. Ahubwo nawe mbwira. Kuki ukimenya ko ari umwicanyi byaguteye agahinda?


*Veronica:* Agahinda se agahinda ibiki?


*John:* Veronica turaziranye bihagije, wishaka kumbeshya. Gusa nkugiriye inama uriya mugabo wamugendera kure kuko rwose ibye si byiza.


*Veronica:* John ndabizi amaso yanjye uzi kuyareba ukamenya ko mbeshya cyangwa mvuga ukuri. Niba ari yo mpamvu washyize camera iwanjye rero mvira mu rugo


*John:* uze kubaza umutima wawe. Camera zo ndohereza uza kuzikuramo, wirirwe neza ariko wibuke kugendera kure uriya mugabo


*Veronica:* John nubwo mba nkubwira nabi ariko ndabizi uri ingenzi kuri jye, rero rwose urakoze kumpa amakuru


Nicaye hasi ntangira kwigaya no kwibaza byinshi.
Niba koko Clark ari umwicanyi ruharwa, akaba ari inshuti ya Celia kandi mu makuru nabonye akaba ari mu iperereza ku bantu bose batuye hano, ni uko hari umuntu Celia ashaka ko azamwicira. None ni nde utari jyewe? Muri macye naraye ndyamanye n’umuntu ushobora kuzanyica nindeba nabi.


Nkiri muri izo ntekerezo hahise haza umuntu ugomba gukuraho za camera, muha karibu nuko mu minota mike ambwira ko arangije kandi nta camera isigaye mu nzu.


Ubwo namaraga koga narasohotse hanze gufata akayaga nuko nkicaye mbona Amber aje iwanjye yambaye ya kanzu naraye mwoherereje mu izina ry’umugabo we (ntabwo nabeshyaga Clark ikanzu narayifashe nandikaho mu izina rye ndayohereza)


*Amber:* Nshaka ko tuvugana gato


*Veronica:* Mbwira ndakumva


*Amber:* Aka gakanzu se urakabona ute ko mbona ushobora kuba uzi ibyo kwambara


*Veronica:* Sha karakubereye cyane rwose.


*Amber:* Urakoze ariko si icyo kingenza ahubwo nje kuguha gasopo ku mugabo wanjye. Umenye ko ari umugabo wubatse kandi niba anakuryohereza umenye ko jyewe nkurusha kuryoherwa no kumuryohera kuko aragusiga akansanga wa ndaya we.


*Veronica:* None se nshuti yanjye niba uryohereza umugabo wawe kuki agusiga agasanga abandi? Hagati aho rero ikibazo kiri ku mugabo wawe ntibindeba, kandi ndumva byumvikana, mvira mu rugo


*Amber:* Ibyo ukora byose umvire ku mugabo. Cyangwa uzarebe uko intama zambarwa.


Yarikubise aragenda. Uyu mugore se ubu yamenye ko umugabo we yandaranye cyangwa ni ifuhe ry’ubusa? Niba uko umugabo we yankosoye ari na ko na we amukosora cyakora ntiyabura gufuha. Burya uzi ubwiza bw’ikintu ni we wifuza kucyiharira. 


Hagati aho ariko ngomba gushaka uko naha impano umuryango wa ba Kaba dore simperuka kubatungura wa mugani wa Ryan mbatungure ubundi nimanukire.


Nahise nshaka uko najya kureba Julia ngo mbe mutesha umutwe, ngisohoka nahise nkubitana na Clark. 


*Veronica:* Ushaka iki Clark?


*Clark:* None se no kugusuhuza ni bibi?


*Veronica:* Eeeh. Waramutse. Wirirwe noneho


*Clark:* ese ko mbona wariye karungu ari jye wasize mu buriri nawe ni nde wakarakariye undi?


*Veronica:* Sinakurakariye ahubwo ndibaza ukuntu mwese mundamukira umugore ahava haza umugabo. Mu kanya niba mufite umwana na we araza


*Clark:* Ese yaje. Buriya ni ukubera ya kanzu tu


*Veronica:* Ikindi rero, ndagusabye ntuzagaruke kundeba. Ufite umugore ukuryohereza, gumana na we


*Clark:* Ese nyuma y’ijoro ry’urukundo urumva hakwiye gukurikiraho gutandukana nk’abataziranye? Iki gitondo nari nzi ko mbyuka ngukorera ka massage keza ntigeze nkorera undi wese nzi. Nari kubigukorera kandi kurenza undi wese wabigukorera, nuko mbyutse ndakubura niyemeza kuza kukureba


Yabivugaga ansatira tuba twinjiye mu nzu anyegeka ku gikuta andeba mu maso
Afite indoro ishotora ku buryo numvaga ngiye kongera gucika intege ariko nibutse ko ari umwicanyi wazanywe no kumpiga ndifata


*Veronica:* Ariko nta massage yawe nagusabye Clark


*Clark:* Numvaga ndi bugukuremo iyo kanzu buhoro buhoro, nkakuryamisha wubitse inda, ubundi nkagusukaho amavuta nuko ngakoresha ibiganza nkagukandakanda mpereye ku ijosi nkamanuka mu mugongo, nagera hafi y’ikibuno nkahatinda kuko niryo zingiro ry’ingufu dukoresha. Ubundi nkamasa ibirenge neza mbinanura ari na ko nzamura kuri ayo maguru meza nuko ukumva ibyiza ubarusha


Yabivugaga ari ko ankorakora mu matama no ku ijosi nuko ntangira kumva ubushagarira kubera ayo magambo aryoshye. Yarabivugaga ngashushanya byabaye ariko nihagararaho


*Veronica:* Ngaho urakoze kwifuza, ugire umunsi mwiza


Nahise mwiyaka ndagenda nicara mu ntebe


Na we ntiyakomeze guhatiriza yarasohotse aragenda.


Imana ishimwe kuba John yarakuye camera hano noneho sinari kumukira. Gusa ndabizi ashaka kumundinda kandi ndabyishimira John anyereka ko ampangayikiye


Nahise nibuka gahunda nari mfite yo kureba Julia, ni bwo nahise nsohoka kubw’amahirwe mpita mubona asohoka iwabo


*Veronica:* Julia hagarara ndagushaka


*Julia:* Unshakaho iki se? Ngaho ongera umfatireho imbunda


*Veronica:* gabanya agasaku se nyine wa njiji we


*Julia:* Ese ko nakoze ibyo wansabaga wandetse koko?


*Veronica:* Wabikoze nabi kuko wahisemo gufungisha uwo mwabyaranye ngo uramushinja kugushimutira umwana


*Julia:* Ibyo se wabibwiwe na nde wowe?


*Veronica:* Umenye ko imizinga iri hafi kuvamo imyibano. Winjiye mu gakino utazi, ubu rero hagarara urebe uko gakinwa




*_Dusubire kuri John_*


Aho nicaye nibazaga kuri Amber na Clark kuko ni abantu mbona badashakira icyiza Veronica kandi rwose niyemeje kumurinda uko byamera kose. Gusa nari mbizi ko hari ikintu Veronica ampisha nubwo nanjye hari icyo namuhishaga.


Uyu munsi ni bwo Leon ari buve Texas anzaniye amakuru ya Sebastian, musaza wa Veronica. 


Ubusanzwe nahoze nkorana ubucuruzi na se, Gregorio. Rimwe rero tuza kugirana amakimbirane maze atega imodoka yanjye igisasu. Mu gihe nari ngiye kujyana mushiki wanjye, natinze gusohoka mu nzu nuko ubwo we yakinguraga imodoka yinjiye kiba ari we giturikana. Ibyo byarambabaje cyane, nuko ubwo umuryango wa Kaba wicaga ababyeyi ba Veronica nkanamenya ko agakobwa kabo na ko kahiriyemo natujemo gake ariko nyuma ni bwo naje kumenya ko hari musaza we badahuje se ukiriho nuko ndamuhiga kugera ubwo jyewe ubwanjye nacomoye feri z’imodoka ye ngo aze gupfa byiswe impanuka ariko ntiyapfa ahubwo hapfa mushiki we arokoka atyo. Ni bwo yaje kujya muri Amerika I Texas, akaba ari yo mpamvu ntashaka ko azahura na Veronica kuko yahita amubwira ukuri kose kandi sinifuza ko Veronica abimenya na rimwe.


Ubwo Leon yahageraga twagiye mu biro ngo angezeho amakuru yerekeye urugendo akubutsemo.


*Leon:* Databuja rwose amakuru mfite ntabwo ari meza na gato


*John:* Niba ari na mabi wayambwira


*Leon:* Ntabwo nabashije kubona Sebastian, uriya mugabo ntabwo aba I Texas


*John:* Ngo iki subiramo neza


*Leon:* Seabstian nabonye ni agasaza rukukuri. Rero nkurikije amakuru wampaye ntabwo yaba ari we musaza wa Veronica


Niba Sebastian atarapfiriye mu mpanuka, akaba atari Texas, ari hehe?


*_Gutangaza ko Pablo atari uwa Fernando, kumenya neza ibya Sebastian. Agace ka 68 ntuzagacikwe

Comments