logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY WOMAN S01 Ep 31

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse  Urukundo rwa Click Man na Fanny rutangiye.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Fanny na  Click  bakomeje kwishimira igihe cyabo cy’urukundo rwatangiye hagati yabo.  Baracyari  kuri ya hotel bagiye kuryoherezaho ninaho  baza kurara.   Bicaye ahantu habonyene bateguriwe barimo kwiyokereza inyama    banafite icyo kunywa.
Fanny niwe urimo kotsa maze ihiye agahereza Click bakayirya.
Click Man aramureba ati’ Kotsa inyama gutya wabyigiye he.
Fanny araseka ati” Ibi nagiye mbikora kenshi. Ariko ni Mama wanjye wabintoje. Igihe kinini twakundaga gusohoka cyane tukabikora.
Click Man ati’ Ndumva ibizi cyane kbsa.
Fanny ati” Mukanya nawe ugiye kunyokereza.
Click araseka ati’Njye ntago nzi kotsa pe.
Fanny ati’ Sure se
Click Man ati’ Inyama nakotsa ntago wayigeza mu kanwa.
Fanny araseka ati’ Ntakibazo uko iza imeze kose ndayirya .
Click Man aramureba ati”  Oya da ntago nakwemera ko urya ibintu bibi
Fanny atI” Ntacyawe kibi kibaho.
Click Man ati” Aho urakabije cyane.
.
Tuze mu rugo kwa Fanny muri ayo masaha. Mama wa Fanny  avuye  mu cyumba aza muri Saro aricara.
 Haba haje umukozi wabo muri Saro. Mama Fanny aramureba ati: Ndebera Fanny mu cyumba umubwire ko mushaka.
Umukozi ati’ Fanny se yaje?
Mama Fanny ati’’ Ntago yariyataha se?
Umukozi ati’ Ntawe nigeze mbona ataha.
Mama anny ati’ Jya kureba hari igihe yaje  ntiwamubona.
.
Umukozi ajya kureba aramubura agaruka muri  Saro abwira Mama Fanny ko ari ntawe.
Mama Fanny ati” Yaba akiri mu kazi se aya masaha?
.
Tugaruke kuri Fanny na Click Man. Click Man noneho niwe urimo kotsa. Fanny arimo kumureba.
Fanny ati’’ Gira  vuba ndumva mfite ipfa ryo kurya inyama yawe nkumva.
Click aramureba maze araseka ati’ Ugiye kwicuza impamvu wambwiye ngo notes.
Fanny ati” Gira vuba ndebe ko nicuza bigakunda.
.
Inyama ya mbere iba irahiye arayimuhereza, Fanny ariyeho yumva irarenze cyane aratangara cyane birenze.
Fanny areba Click ati’Mbega mana Click! Uranyemeje pe burya abahanga ntago biyemerana ubuhanga bwabo baba biturije. Hano nanone uramyigishije.
Click Man ati’ Urumva itarura.
Fanny ati’ Iraryosye cyane iryoshye nkawe.
Click araseka.
.
Barakomeje barishimaaaaa, amasaha nayo niko akura.  Bigeze hafi  saa tanu n’igive baza mu cyumba cyabo bafashe.
Fanny areba Click Man ati’ Mbere warankatiye wanze ko turara hamwe.
Click ati” Umbabarira kuriya gihe ntakundi byagombaga kugenda.
Fanny ati” Ndakumva cyane.  kandi ubu ikiza gihari nuko amateka yahindutse. Amarira narimfite icyo gihe ubu  yabaye agaseko keza.
Click aramureba ati’ Sha urakaby cyane.
Fanny araseka ati’ Ntakabya se.
.
Baza ku gitanda bagiye kuraraho.
Fanny ati” Ndimo  kwiyumva ukundi bitewe n’ukuntu ngiye kurara  mu gituza cyawe.
.
Tuze mu rugo kwa Fanny. Muri ayo masaha.
Papa wa Fanny Paru arimo kuganirira muri Saro na Mama Fanny.
Paru ati” Mama fanny ntakundi wahindura ibitekerezo bya Fanny.
Mama fanny ati’ Nabihindura gute koko! Rega ubu tukiri muri ya myaka aho umwana yagenderaga ku mahitamo y’ababyeyi gusa.
Paru ati’ Wenda hari ukuntu wamutwara gacye akakumva.
Mama Fanny ati’ Umva fanny ntago ari umwana  kuburyo wamutwarisha uduhendabana.
Paru ati’ Nonese tuve ku izima koko. Papa James ntago azamfata nk’inyamugayo.
Mama Fanny ati” uko uzagufata bizagende uko. Kubera ko ntacyo twakora mugihe Fanny atabishaka.
Paru ati’ Ese ubundi wuo mukunzi we uramuzi?
Mama Fanny ati’ Ntawe nzi ntwe yari yanyereka ariko avuga ko ahari.
.
Twigarukire kuri Click na Fanny biryamiye. Fanny aryamye mu gituza cya Click. Click nawe aramufashe aramubindikiriye.
Gusa Fanny  arimo kwiyumvamo amarangamtima menshi muri we. Arumva umubiri we washyuhranye ufite ubushake bwinshi.  Ariko kubera ko azi ikibazo Click afite agaturisha umutima we.
.
Amasa aricuma buracya.
.
Tuze mu rugo kwa Click Man 
Mama Click ari mu myeteguro yo kuva mu rugo, kurundi ruahande, Saranda ari mu nzira aza agana aho mu rugo.
 Ageze kuri geti akanda kuri sonori. ,umuzamu wo kwa Click aramufungurira.
Umuzamu ati” Mabuja ni wowe.
Saranda ati” Umeze ute?
Umuzamu ati” Meze neza cyane.  nuko  wadutaye ukigendera,
Saranda ati’ Vuba ngiye kugaruka.
Umuzamu ati’ Uravugisha ukuri se mabuja ugiye kugarikira Boss.
Saranda ati’ Cyane., ahubwo se barahari.
Umuzamu ati’ Yego barahari,
.
Saranda arakomeza aza ku nzu arakomanga, Mama Click aza kumufungurira.
.
Kurundi ruhande Fanny na Click bari mu modoka bari mu nzira bava kuri ya hotel barayemo. Fanny arumva muri we afite ibihe  bidasanzwe.
Click nawe ariyumvamo ikizere cyazamutse. Arumva ameze neza bitandukanye nuko yarameze ikindi gihe cyose.
Fanny aramureba ati” Click wanjye urumva umeze ute.
Click ati’ Ndumva mfite ibyiringiro byiza.
Fanny araseka ati” Ibyo byiringiro  bikubere ikimenyetso cyuko nzakubera umugisha. Kandi  ndabizi nzabihoza.
.
Click aramureba amufata ku kiganza aramushimira ati” Ahari igihe cyo gutonekara kumutima wanjye kigiye kurangira.
Fanny ati” Nyizera kandi itegura komorwa.
.
Tugaruke kwa Click 
Mama Click man yamaze kwakira Saranda mu nzu barimo kuganira.
Saranda ati’ Mama ni wowe mpereyeho nsaba imbabazi zo kuba narabahemukiye.
Mama Click ati” mbere numvaga ko waduhemukiye ariko ubu ntago nkibyumva. Kubera ko umwanzuro wafashe ahari niow wari ukwiriye bitewe n’ibyo wifuzaga kuri wowe. mvuze ko waduhemukiye naba nkomeje kwikunda no kwirebaho. Niba kwihanganira Click uk ameze byaranze kubera iki nabihindura ubuhemu.
Saranda ati’ Oya narahemutse kuko nagombaga gukomeza  kuba Click hafi.
Mama  click ati’ Oyaa wakoze icyari mu mutima wawe. Ntago wariguhatiriza umutima wawe kwihangan. Kandi burya no  kwihanganira ikintu biragorana cyane.   bikunda gusa igihe umuntu we aba yarakiriye ikintu akagifata nk’ubuzima bwe.
Saranda aramureba ati’ Basi se urimo kwakira kwicuza kwanjye
.
Tuze kuri Fanny na Click baracyari mu rugendo bagenda baganira.
Fanny ati’Bea,  navuga ko imitima yacu yamaze   guhuza no kuzuzanya. Ndifuza rer kuba nabishyira ahabona. Isi akamenya uwabaye amahitamo yanjye. Ku ikubitiro mu rugo bagomba guhita  bakubona  bakakumenya. 
Click aramureba ati’ Ntakibazo Rukundo rwanjye.
Fanny ati” Wawoo byia cyane.  kandi ibyo bigomba kuba vuba.
Click Man ati’ Ndahari uko ubishaka my Honey.
.
Bidatinze Click Man ageze mu rugo iwabo asanga Saranda arahari.
Click aramureba, Saranda ahise ahaguruka aramusanga ahita amuhobera cyane n’ubwuzu bwinshi.
Mama Click areba ibyo Saranda akoze biramutangaza cyane.
Saranda areba Click ati” Wari umeze ute se?
Click Man ati’ Meze neza cyane birenze na  mbere hose.
Saranda ati” Ni byiza cyane birashimishije kubyumva.
Click ati’ Sawa.
.
Click arakomeje ajya gusuhuza mama we.
Mma we ati’ Wagizeibihe byiza se wowe na Fanny.
Click ayi’ Cyane. uriya mwana ntago asanzwe.
Saranda arabyumva ati” Fanny ninde?
Mama Click Man ati” Ni Umuobw ugiye kuba Umukazana wanjye vuba.
Saranda arikanga ati” Ugiye kuba Umukazana wawe?
Mama Click ati” Yego.
Saranda yumva biramurenze.
Click ahise yicara areba Saranda ati” Saranda umeze ute? Ngaho reka tuvugane tuganire ibyo washakaga kumbwira.
.
Saranda kubera ibyo amaze kumva  kuvuga biramunanira  ahita aba nk’ikiragi ahubwo ararira.
.
Udacikwa na Episode ya 32
[

Comments