logo

NEW TALENTS

Stories Group

WHAT IS FAMILY EPISODE 12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse  Ruger  yicaye muri bus iteganye  hafi  cyane n’imodoka ya Landy arikumwe Liana  Umugore we   Ruger  , bose imodoka ziri muri  feruge.  Mbese  habura akantu gato kuburyo  Ruger akebutse  gato yahita ababona.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Mu modoka Landy, ..ikiganza  cya Landy  gifashe ku   kibero  cya  Liana, neza neza  ku itako  kubera  ko Liana noneho yambaye   utwenda duto   cyane  atajya  atinyuka  mbere kuba yakwambara  nk’umubyeyi.   Land y uko amufashe aho kwitako Liana aramureba  bahuza amaso bose baramwenyura.
.
Kurundi ruhande muri Bus, Ruger   akibutse gato habura gato ngo ababone Bus iba arimo iba iratsimbuye atababonye neza.    Hashize  akanya   uruhande  rurimo  imodoka na ba  Landya nabo barimo narwo imodoka  zirakomeza.
.
Muri bus  nubu Ruger arimo kugenda yibaza icyabaye  kumugore we  gituma atarimo kwitaba  telephone.
.
Landy na Liana nabo bakomeje urugendo barebana amaso yoroshye gake gake baseka.    Liana  atekereje neza  yibuka ko uyu munsi ari weekend kuwa gatandatu badakora  maze areba   Landy araseka.
Liana ati” Landy  uyu munsi ko ari kuwa gatandatu, twatakaje intekerezo  gute  tukaba  tugiye mu kazi?
Landy ati Ntabwo twigeze dutakaza intekerezo.
Liana ati” None  tugiye ku kazi gute kandi tudakora?? nakabaye ndimo  kujya  mu rugo.
.
Landy ati”    Njye nabbyibukaga ninjye washatse ko tujya mu kazi.
Liana ati” Nyine kubera iki  ko  utangiye kujya undangaza  cyane.
Landy ati” Hari utuntu duke ngiye gukoraho kandi nashakaga kujyana nawe.
.
Liana ati” Landy  ahari wibagiwe ko ndi umugore w’umugabo ufite n’abana ngomba kwitaho. Cyangwa wabonye naraywe utekereza ndi ikirara   cy’Umugore.
Landy ati” Liana wikwituka ndabizi ko  utari ikirara  cy’Umugore. Ahubwo impamvu  nakuretse  nkapanga ko  tujyana  nuko waraye ubwiye Umugabo wawe  ko waraye mu kazi. So  numvaga  n’ubundi  kujyana tukaba turikumwe ntakibazo kuva Umugabpo wawe wari wamubwiye ko waraye mu kazi.
.
Liana ati” Ese ubwo  iyo mpamvu iranyemeje.
Landy ati Oya  Liana sinhaka kukemeza ariko njye numvaga nishimiye kuba naba ndikumwe  nawe.
.
Kurundi ruhande  Bus  Ruger arimo igeze hafi y’akazi ka  Liana. Avamo maze yambuka umuhanda agenda agana kuruganda.
.
Liana na Landy nabo bari hafi yaho bari hafi  kuhagera. Liana afata telephone ye mu ntoki abona Ruger yamuhamagaye  cyane bihagije  yikangamo.
Landy ati” Niki??
Liana ati” Ruger yampamagaye cyane  araruha.
Landy ati”  Ikiza nuko azi ko uri mu kazi.
Liana ati” Ariko ibaze arimo kundeba hano mu modoka yawe.
Landy araseka ati”Nawe urakabije  cyane. Yaba arimo kukureba  gute se ari mu rugo??
.
Lian ati” Ni dusoza utwo tuntu ugiye gukora ndahita ntaha.
Landy ati”Oya. Kandi nakubwiye ko nshaka ko twirirwana.   Turibujyane  ahantu hatandukanye  turuhuka uraza kubikunda.   Umugabo wawe azi ko uri mu kazi.
Liana ati”  Ariko  kuwa gatandatu natwbo dukora.
Landy ati”Urimo urakomeza ibintu ari wowe.     Uyu munsi  twagize akazi kenshi. Ibyo ntibihagije kugira ngo abyumve??
.
Ruger ari imbere y’uruganda. Arabona ahantu hose hafunze ntabakozi bahari baje gukora.  Ahagaze hanze.  Arimo kwibaza ukuntu Liana  arimo imbere 
Akibaza ati’ Uyu munsi ko ari kuwa gatandatu ni gute Liana yaba akiri mu kazi.  Niki  cyamubayeho.
.
Akomeza  guhagarara aho yibaza ,  hashize akanya aba abonye  umu securite atambuka maze ajya kumubaza.
Ruger ati”Securite nakubaza?
 Securite ati” Ahubwo se urakora iki aha??
Ruger ati” Nitwa  Ruger, nje kureba Umugore wanjye yaraye hano mu kazi.
Securite ati”Umugore wawe.
Ruger ati” Yego.
Securite ati”  Ko nziko ntabakoz baraye hano mu kazi ra!  Kandi ko iyo barayemo tuba tubizi.
Ruger ati”Nyamara yaharaye.
Securite ati” Yitwa nde??
Ruger ati”Yitwa    Liana, ni secretaire hano.
Securite ati” Njyewe  naraye hano nta bakzo nzi baraye hano mu kazi rwose.
.
Ruger arabyumva. Kandi arabyibuka neza ko Liana yamuhamagaye amubwira ko araye mu kazi.
.
Uwo mwanya  imodoka ya Landy irahageze.  Baraparika. Landy areba Liana araseka.
Liana ati” Ibaze  abantu   bagiye kumbona nambaye gutya   kandi atariko narinsanzwe  nambara.
Landy ati” Abantu se uko wambaye birabareba??  kandi  nibwo uberewe   nuko udashaka kubyiyumvamo.
Liana ati” Koko amatako yose ari hanze??
Landy ati”  Ariko se wishigikira ibitekerezo byo gukomeza kwicupiza. Ibyo uvuga  ngo uri  umugore. Kuba uri umugore bihinduraho iki??   bikubuza kuba  umusirimu.   Ahubwo abantu baraza gutangara   no kubona ko      urimo kwisobanukirwa.
.
Landy ava mu modoka. .
.
Kumbe ahantu imodoka yabo ihagaze   ni  hafi gato yaho  Ruger ahagze nuko ahagaze abateye umugongo. Naho ubundi ahindukiye yahita ababona.
.
Landy amaze kuvamu modoka aza kuruhande Liana yicayemo   amufungurira umuryango. Liana biramutangaza maze arasohoka.
Liana ati” Ibaze aho bigeze.  Ubu hari igiye nzajya nfungurirwa imiryango   y’imodoka bihoraho??
Landy ati” Cyane  ntakidashoboka.
.
Liana aba abonye  Ruger  arikanga!  Gusa   Ruger aracyabateye umugongo.  Landy  abonye Liana yianze nawe areba inyuma abona Ruger.
Landy ati”Uriya niwe mugabo wawe??
Liana ati” Yego.  Ahubwo karabaye  agiye kutubona reka nsubire mu modoka unkure aha.
Landy ati”   oya.  Ahubwo reka dutume yizera ko warurii mu kazi.
.
Liana ubwoba buramwica. 
Liana ati” Agiye kutubona mana weee. Kandi Landy wahemutse uba waretse nkataha.

Landy ati”  Tuza ariko reka nkufashe.
Liana ati’Nyine  mfasha  vuba  atatubonye.  Icyampa akava hano  basi.
Landy ati”Tugiye kuva  hano ku modoka  duhite twirasa  mu ruganda.
Liana ati” Ubuse    reba   intera yo kuva hano ugera hariya kumuryango  araba atarahindukira ngo atubone??
Landy ati; Yarangariye iriya arimo kureba  hari igihe araba atarahindukira. Reka dukoreshe igihe ahubwo va mu modoka.
.
Liana  agiye kuva mu modoka nanone ,  akokanya  Ruger aba arahindukiye  abona  Landy. Landy yikangamo! Liana nawe ubwoba burazamuka , atangira kubira  icyuya.
Liana ati”Landy narinakubwiye.
.
Udacikwa na Episode ya  13

Comments