logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARRY TO UPDATE WOMAN EPISODE 17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Varu ashimiye Juliana kuba yamubaye hafi mu ijoro ryahise .
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Juliana nawe ati" Uri Boss wanjye w'igikundiro sinabona utameze neza  ngo niturize. 
Varu araseka ati" urakoze. Ngaho taha subira mu rugo.
Juliana ati" ugire akazi keza Boss.
Varu ati" reka mbwire umushoferi wanjye akujyane  mu rugo.
.
Juliana ava muri office ya Varu aragenda. Arimo asohoka arongera ahura na ba classmates be. Teddy na Micky baramwitambika.
Juliana ati" murashakak  iki?
Teddy ati" ubuse wowe twagushakaho iki?
Juliana ati" ngaho mundeke nikomereze rero. Gusa mwabaye abantu babi ! Mujye mureke kwiyemerana ibyisi.
Micky ati" ugize agashyari se ko kuba twariganye none twe tukaba dufite akazi keza?
Juliana ati" njyewe ntashyari mbafitiye kuko nyuzwe n'akazi kanjye.  Nubwo kaba atari keza ariko sinsabiriza.
.
Baramuseka.
Micky ati" uri ikimara  nuba wumva unyuzwe nakariya kazi kawe kamafuti.
Juliana ati" ese kombona arimwe  mufite  ikibazo.
Teddy ati" ahubwo  ni gute Kwa Boss Ari wowe bohereje hano.?
Umushoferi wa Boss  aba araje areba Juliana ati" tugende.
Micky na teddy barumirwa!
Teddy ati" bagiye  kugutwara se !
.
Juliana arabareka arigendera. Agiye  kwinjira  mu modoka Paru n naru bar baje aho mu kazi baramubona Paru ahita amuhamagara atarinjira  mu modoka.
Paru ati" Juli bite se?
Juliana ati" ni sawa.
Paru ati" narinkumbuye  kukubona. None ko nshaka ko tuzahuza .
Juliana ati" uzansange kwa Boss. 
Paru ati" oya ahubwo wowe uzaze aho ndi.
Juliana ati" wihangane ntabwo njya mfa kuba kwa Boss.
.
Juliana arigendera.
Naru yinjiye muri office ya Varu barasuhuzanya.
Naru ati" bite se ko mbona udasa neza nk'umugabo uheruka  kurongora.
Varu ati" ntaribi man.
Naru ati" urahakana ibigaragara. Mwana narakubwiye ariko nyine gushaka niko bimera iyo udakotoye uratombora.
Varu ati" Iby'umugore wanjye tubireke .
Naru ati" ubwo wa mutima wawe ngo  ukunda ugiye gutakagiza umugore .
.
Juliana bamugeje imbere y'igipangu mu rugo agiye kwinjira, Vedasite aba araje aramufata kumbe yariyamugojyereye.
Juliana ati" wowe nanone! 
Vedasite ati" Juliana nyumva ntabwo nzanjye akavuyo. Nagarute kubera wowe ndashaka kuvugana nawe .
Juliana ati" vida isi yanjye nawe yararangiye please mpa agahenge rero  nikomereze ubuzima bwanjye.
Vedasite ati" oyaaa. Narakubabaje ndabyemera ariko.
Juliana ati" wihangane rero. Inzira yanjye.nawe yabaye amayira abiri.
Veda ati " Juliana ntabwo wahita ufata  umwanzuro gutyo utaranyumva .
Juliana ati" ntacyo mfite  kumva .
.
Juliana ahita yinjira mu gipangu arafunga.
.
Kurundi mu masaha y'umugoroba Varu asoje akazi maze afunga office ageze hanze abona Micky na teddy n'abandi  bakozi barimo kureba ma ma telephone yabo bavuga amagambo yumva niwe na Roxy barimo kuvuga bamubonye barikaruma.
Varu arabegera arababaza ati" nibiki ?
Micky ati" boss ntacyo.
Varu ati" n'ibiki mwarebega muvuga kuri njye?
Teddy ati" wapi ntacyo. Nuko  ari amakuru twarebega.
.
Varu nawe ahita agira amatsiko maze ajya  kuri telephone kureba . Abona n'ibinyamakuru byanditse  kuri Roxy bavuga ko asigaye ajya kugurira umugabo we udukingirizo.
Varu kubona ayo makuru aramubabaza.
.
Ajya mu modoka yumva ababaye. Noneho  muri comments z'amakuru z'abantu batandukanye hari abarimo kwibaza igituma umugore yajya  kugurira umugabo udukingirizo. Izindi zikavuga  ko Umugabo yanduye sida. Izindi zikavuga ibindi. Abandi bakaba bibaza ukuntu bamaze gihe gito bakoze mariage baba batizeranye.
.
Varu ataha  ababaye.
.
Kurundi ruhande Roxy nawe akimara kubona amakuru yaje gutonyanya aho yaguriye ababwira amagambo mabi abatongany cyane cyane umugore wamugurishije.
.
Varu ageze  mu rugo aza abaza Roxy ibyo yakoze.
Varu ati" honey ngaho reba ibyo uba wakoze umbwire ngo turagana he ?
Roxy ati" ubwo nawe uraje? Nonese ninjye wagiye kubivuga mu itangazamakuru!
Varu ati" wowe se urabona imyitwarire yawe tutarimo kwiha rubanda? Ubu turimo kubaka uruhe  rugo.
Roxy ati " nanjye nababaye. Ariko ntabwo wakabaye uza umbwira amagambo nkayo.
Varu ati" byose ni wowe ariko .
Roxy ararakara ati" uvuze ubusa 
.
Udacikwa na Episode 18

Comments