Loading verse...
Twaherutse, Varu arya ibiryo Juliana yatatse Juliana yari aho hafi ategereje kumva ko Varu amuhamagara.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Juliana ahagaze aho hafi muri we arumva afite ubwoba yifata kumutima asenga Imana ayisaba ko biryohera Varu atabura akazi ke.
Varu nawe yariyiho yumva bitandukanye nuko yabitekerezaga. Nubwo ntagahunda yarafite yo kurya yumva arayigize ako kanya. Arakomeza ararya. Juliana akajya amuhengereza abona Varu yakomeje kurya muri we aba atangiye kwiruhutsa
.
Varu asoza kurya maze ava kumeza, agiye asanga Juliana yarahagaze aho muri korodoro. Juliana agira amasoni.
Varu aramureba.
Juliana ati" mwumvise bimeze gute ?
Varu ati" ndabazi ko ubizi.
Juliana arikanga ati" nzi iki?
Varu ati" wamaze akanya hano urimo kunshunga.
Juliana ati" oya da narimpagaze hano gusa.
Varu ati" jya gukurahl amasahani yawe.
.
Varu arikomereza. Juliana amumurikiza amaso araseka ati" kuriya niko kunshimira kwe buriya yanyuzwe.nyagasani mana yanjye urakoze nkuhaye ama bizoux.
.
Juliana aza gukuraho amasahani.
.
Amasaha aricuma ijoro riratambuka buracya. Nkuko bisanzwe Varu ajya abyuka avugana n'umukunzi we Roxy.
Amaze kuvugana nawe ava mu cyumba. Aza ahamagara Juliana ariko akumva Juliana ntabwo yitaba.
Varu yibaza aho umukobwa ari. Aza mu cyumba aho arara asanga ntabwo ahari . Arebye kuruhande kurukuta abona akandiko Juliana yanditse maze aragafata aragasoma.
Asanga kanditseho ngo""" niba urimo gusoma aka kandiko boss ndizera ko waramutse neza. So rero nagiye kwisoko natangiyeakazi kanjye hari ibyo nagiye kwitaho. Burikomwe cyose ukenera kirateguye .
.
Varu amaze kugasoma araseka ati" uyu mukobwa!
.
Ubwo ava aho ajya kwitegura. Anabona byose Juliana yagiye amaze kubitegura. Ubwo afata breakfast maze ava mu rugo .
.
Tuze kurundi ruhande ni mu rugo iwabo kwa Varu. Mushikwe w Varu yitwa Nessa, arikumwe na Mama wabo wicaye muri Saro nae arimo kureba amafoto kuri social media y'uburyo ugiye kuba umukazana we yitwaye muri Fashion yaberaga mu bwongereza.
Nessa ati" Roxy arashoboye pe !
Mama Nessa ati" njyewe sibyo ndimo kureba.
Nessa ati" nonese urimo kureba iki Mama!
Mama Nessa ati" ndimo kureba gusa ugiye kuba umukazana wanjye..
Nessa ati" Ubwo uraje mama !
Mama Nessa ati" mba ndibaza niba uyu ariwe ubereye umuhungu wanjye .
.
Nessa ati" Ariko se mama niki uba ushisikanya kuri Roxy? Roxy ni umukobwa mwiza uhambaye mu buryo bwose mu mpande zose. Ese washakaga ko Varu yashakana n'abakobwa baraho gusa! Ikindi kandi ntabwo Roxy ari Umukobwa uje kurya umutungo wa Musaza wanjye. Azi gukora no gukorera amafaranga ye.
Mama Nessa ati" njye sicyo ndeba gusa. Rega ubwiza bw'Umigore ntabwo ariya mavuta yisiga gusa acyesha uruhu.
Nessa ati" ariko mama nawe ! Nonese ikindi ushaka niki?
.
Uwo mwanya Varu aba arinjiye asanga barimo kuvuga kumukunzi we Roxy.
Arabareba ati" hari ikibazo ra!
Nessa ati" ntakibazo gihari bro!
Varu ati" ariko numvise Mama agifite gushidikanya.
Nessa ati" oya da ashidikanya iki se ?
Mama nessa ati" Niko kuri njyewe mba numva nyishidikanya. Buriya Roxy azaba Umugore mu rugo ?
Roxy ati" yego.
Mama nessa ati" urabihamya neza Cyangwa azaba Umugore w'ibirungo gusa?
Roxy ati" ariko se Mama hari ikibazo ufitanye no gusa neza kumugore wanjye ? Kandi gusa neza kumugore biba ishema ry'umugabo.
.
Mama Nessa ati" mwana wanjye ntabwo ndimo kurwanya Umukunzi wawe. No kuba mumindana ndanabyubaha . Ariko mba ngira ngo wongere ufate amahirwe utekereze neza mbere Yuko ibi bikomeza. Varu urugo ni ikintu kidasanzwe ni indi si yihariye umuntu aba agiye kujyamo niyo mpamvu bisaba kwitonda cyane
Nessa ati" mama byoe bigirwa rero n'urukundo. Kandi Varu na Roxy barakundana bihagije isi yose irabizi.
Varu araseka uburyo Nessa amuvugiye.
Mama Nessa ati" ahaaa ntakibazo da !ubwo banza gushidikanya kwanjye ari bimwe bya gicecuru. Ahubwo azagaruka mu Rwanda ryari?
Varu ati" ejo.
Mama nessa ati" none ibya mariage ya kipe yawe irimo kubitegura igeze he ?
Varu ati" barasoje.
.
Amasaha aricuma .
Juliana ari mu rugo arimo kwita kuri buri kimwe cyose mu rugo. Inzu arimo kuyitegura neza bihambaye. Burikintu arimo kureba neza aho cyakabaye gikwiye kuba.
Akora burikimwe cyose abona akwiye gukora kugira ngo inzu ya Boss ise neza uko yabimusabye.
.
Asoje kuyitegura ananiwe maze yicara hasi mu ntebe ariruhutsa.
Ati" mana umfashe nanone amaso ya Boss aze kubona icyo nakoze ndagusabye.
.
Bidatinze Boss Varu arataha. Ageze mu rugo rwe atungurwa no kubona uko rumeze uko Juliana yaruteguye.
Areba hose areba burihamwe hos. Areba uburyo yagiye atakamo imitako yose n'amafoto ya Varu na Roxy.
Areba amabara atandukanye Julian yagiye akoresha. Areba uburyo yahinduyemo amabara yintebe.
Varu yumva biramurenze.
Juliana aje mu nzu asanga Varu arimo kureba uko yakoze.
.
Juliana ati" Boss urabona bimeze gute! Ese njye kuba mfata varise yanjye cyangwa njye gusasa ndyame neza.
Varu ati" jya gusasa uryame.
.
Juliana arishima cyane. Arasimbuka arasara. Varu aramureba cyane. Juliana yibuka ko yasariye mu nzu y'abandi n'imbere ya boss maze ahita yifata.
Juliana ati" umbabarire.
Varu aramureba gusa amutambukaho arikomereza..
.
Bidatinze Varu yagiye gufata Roxy ku kibuga cy'indege. Ageze ku kibuga cy'indege asanga Roxy yaje kwakirwa n'abafana benshi kubera ko akunzwe. Abanza kwihagararira kuruhande. Hashize akanya Roxy aramubona maze ahita ava mu bafana aza kureba Varu barahoberana.
.
Bamaze guhoberana no gushirana urukumbuzi bajya mu modoka baza mu rugo baganira.
Varu ati" harabura amasaha macye njye nawe.
Roxy ati" Rega n'ubundi amaze kuba umugore simugirwa n'amategeko. Kiriya kizaba ari ikirori gusa.
Varu ati" nibyo
Barasomana.
Roxy ati" ariko mfite amatsiko yo kureba uwo mukozi nibyo yakoze.
.
Baba bageze mu rugo. Juliana arabakira. Roxy abanza kwitegereza Julianaaaa. Juliana amuha ikiganza ngo amusuhuze. Roxy areba ikiganza cye gusa yanga kumuha umukono ahubwo aritambukira arikomereza.
Juliana abonye bagiye ariseka areba ikiganza cye ati" ubi natekerezaga iki mpa amabuja wanjye ikiganza nk'iki kitapima n'igice cy'igarama ku kiganza cye !!! Buriya mabuja ni kuriya asuhuza.
.
Udacikwa na Episode 4
Comments
Login to comment.
No comments yet.